Yashyizweho kuri 23 August, 2016 | 17:25

Ingingo y’ubwishyu bw’amadeni irarwaza muzunga abasaba gatanya

Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryaravuguruwe. Ubu itegeko rishya ni nº27/2016 ryo ku wa 8 Nyakanga. Ingingo yaryo ya 8 irwaje muzunga abasaba gatanya, kuko yemererera uberewemo umwenda guhitano umwishyura atitaye kuwo yagurije.

Nubwo bamwe mu bamaze guhabwa ubutane babyinira ku rukoma « bati rucitse twambutse », abateganya kuyisaba baraseta ibirenge, abandi bakanabunza imitima ko baba aribo bazishyuzwa.

Mu bika bibiri bisoza iyi ngingo, itegeko rigira riti « Ababerewemo umwenda bafite uburenganzira bwo gusaba kwishyurwa imyenda yafashwe n’abashyingiranywe mbere yo gusesa uburyo bw’ivangamutungo rusange. Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe hari ababerewemo umwenda batashoboye kumenya iby’iryo hinduka ngo babashe gusaba ko bishyurwa mbere, bashobora guhitamo gukurikirana umwe cyangwa undi cyangwa bose mu bari baravanze umutungo ku mwenda wose ».
Umugabo w’inararibonye mu by’imibanire y’ingo aragira iti « Akenshi unaniwe urugo ntaburana n’imyenda, kuko hari ubwo aba ari umusinzi, asesagura, cyangwa ari umusambanyi. Mugenzi we yabirambirwa, agasaba gatanya kuko aba yigira umwere. Icyo gihe aba ashaka kubaho uko yifuza, mu mahoro n’umutuzo uko abishaka. Uyu rero niwe uhangayitse, kuko uberewemo umwenda ashobora kumuhitamo ngo yishyuzwe wenyine, yemwe n’ibyo atazi uko byariwe ».
Mu buzima busanzwe, uhitamo ahera aheza ; ufitiwe umwenda nawe azajya areba ufite ubushobozi, imicungire myiza n’ubunyangamugayo. Uyu rero akenshi ni nawe witwararika imyenda.

Abamaze igihe batabana baratinya amadeni ya bagenzi babo

Nyuma y’uko itegeko rishya risohotse, abakeneye gatanya barabunza imitima. Hari abamaze iminsi batabana, bavuga ngo bazayisaba igihe kirahari. Muri iyi minsi batabana, buri umwe afata imyenda ukwe, kandi n’imwe mu mitungo irahishwa. Umubyeyi umaze imyaka 3 atabana n’umugabo ati « ubu sinzi iyo aba, ntarashaka ariko nzi ko afite sheri(umukunzi). Sinzi aho imitungo ye iri, ariko ubu uzasanga abo yambuye bambwiye kwishyura, kandi yarabisangiye n’uwo musheri ».

Umugabo wari ufite umugambi wo gusaba ubutane n’umugore bamaze umwaka batabana, we avuga ko nibirimba azabivamo agashaka atabonye gatanya yisubiyeho. Ati « nshobora gusanga yarafashe amadeni y’abantu muri iyi minsi tutabana, akayasangira n’amahabara ye. Aho kuzasabwa kuyishyura njyenyine ntazi uko yakoreshejwe, nzabireka bigume bityo ».

Nta mpungenge ariko ku mwenda ufitiwe ingwate. Mu gihe cyo kugabana imitungo y’abahawe ubutane, niwo ubanza kwishyurwa. Keretse habaye uburangare bw’uwawutanze, cyangwa bikozwe rwihishwa.

Umunyamategeko umenyereye iby’imiryango, Nizeyimana Elia, avuga ko itegeko rishya ryahaye agaciro abakopa imiryango ibanye nabi, ariko rikanaburira abashyingiranwe gukurikirana ibikorwa bya bagenzi babo mu gihe batakibana. Ati « Itegeko rishya, rigaragaza ibibi by’ivangamutungo risesuye. Ariko riha agaciro abantu baberewemo umwenda n’abashyingiranwe. Ribaha uburenganzira bwo kwishyuza uwo bizeyeho kwishyura(ubushobozi n’ubunyangamugayo), batitaye ku wahawe umwenda. Ibi ni uko iyo batarabona ubutane, icyo umwe afashe aba agifatiye bombi ».

Ngo riha kandi icyuho abahemukira abo bashyingiranwe, kuko iyo ateganya gusaba gatanya, ashobora gufata imyenda myinshi. Rirakangura rero abantu bajenjeka mu mibanire n’abo bashakanye : abamarana imyaka batabana kandi nta gatanya bafite, bagombye gukurikirana imyitwarire y’abo bashyingiranwe, kuko ibyo baba bakora bireba urugo rwose. Gukurikirana ibyinjira n’ibisohoka kuwo mwashakanye, kuko biba bikikureba nk’umugore cyangwa umugabo.

Kutabana byemezwa n’urukiko

Me Nizeyimana, agira inama abashyakanye kumenyesha urukiko ko batakibana hakiri kare, ku ari rwo rubyemeza. Cyakora,ngo hari icyemezo kihutirwa cyemerera umuntu kwibana(ordonance de l’aisance provisoire), nubwo nacyo gitangirwa igarama, ariko umaze kugihabwa ntaryozwa ibyo mugenzi we yakoze nyuma –kimwe n’uburenganzira kubyo yungutse nyuma yaho.

Itegeko rishya Nº27/2016 ryo ku wa 8 Nyakanga 2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryasohotse mu igazeti ya Leta No. 31 yo kuwa 01/08/2016. Risohotse nyuma y’uko byakomeje kugaragara ko iryari risanzweho (itegeko Nº 22/99 ryo kuwa 12/11/1999) ryatezaga ibibazo byinshi, ku buryo kubikemura byagombaga gutuma ingingo nyinshi zaryo zihinduka.

Mu bindi byahindutse harimo ibijyanye n’izungura, ndetse n’impano. Impano itangwa igomba kubanza kwemeranywaho n’abashyingiranwe bayitanze. Ni nako bigenda ku mpano ihawe umwe mu bashakanye, mugenzi agomba kuba ayemera, bitaba ibyo igasubizwa nyirayo cyangwa igakurwa muri urwo rugo. Kudafasha uwaguhaye kandi ntibikiri impamvu yo gusesa impano, kuko hari ababigira urwitwazo ngo babere umuzigo abo bahaye.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitecyerezo

Who are you?