Yashyizweho kuri 14 March, 2018 | 19:45

Ingengabihe y’amatora y’abadepite yamaze kumenyekana

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, ateganyijwe ku wa 2 Nzeri no ku wa 3 Nzeri 2018.Ubu ingengabihe yayo yamaze kumenyekana. imitwe ya politiki, abakandida, abatora barashishikarizwa kwitegura kare.

Iteka rya Perezida rigena iminsi y’amatora n’igihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ryemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri muri Gashyantare 2018.
Nyuma yo kwemezwa kw’iryo teka, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yasobanuye ko biteganyijwe ko izatangira kwakira kandidatire z’abadepite ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspoara naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.
Umunyamabanga Nshingabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yabwiye RBA ko Komisiyo yatangiye kwigisha abaturage inshingano zabo zo kwitabira amatora no gutekereza ku mabwiriza azagenga amatora.

Uretse ibyo, Itegeko Ngenga rigenga amatora naryo riri mu Nteko Ishinga Amategeko, rivugurura iryari risanzwe naryo ubu ryamaze gusohoka.

Munyaneza akomeza avuga ko mu minsi ya vuba NEC izajyana lisiti y’amatora mu midugudu, abaturage bakireba ko bariho, yaba abasanzwe n’abujuje imyaka yo gutora ubu. Biteganyijwe ko abazaba bemerewe gutora barenga miliyoni zirindwi.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Uretse abiyamamaza banyuze mu mitwe ya politiki, abigenga bemererwa kwiyamamaza. Abigenga basabwa kugira byibura amajwi 5% kugira ngo abone intebe mu Nteko.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko, atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo. Nta dipolome z’ikirenga zisabwa.

Kaberuka Thelesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?