Yashyizweho kuri 9 February, 2017 | 11:52

Gatsibo:baremeza ko ukugwa kw’imvura kwatumye inzara igabanuka

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo baremeza ko inzara yari imaze iminsi yarabibasiye kuri ubu yatangiye kugabanuka, bakaba babikesha imvura yari imaze igihe yarabuze ariko ubu ikaba yaratangiye kugwa.

Imvura yari imaze igihe yarabuze mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda, bikaba ari nako byari bimeze mu karere ka Gatsibo gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba. Abaturage ndetse n’abayobozi baho barahamya ko ubu inzara yatangiye kugabanyuka kuko imvura yatangiye kugwa.Nkundabazungu Félicien w’imyaka 29 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rwimitereri, kamwe mu tugari twari twaribasiwe n’inzara cyane muri icyo gihe, agira ati“Kuri ubu nta nzara ihari, ariko mu gihe gishize byari bimeze nabi cyane.”

Avuga kandi ko kubwe abona no mu baturage bagenzi be nta nzara ihari cyane ugereranije n’uko byari bimeze mu mezi make ashize, dore ko mbere bari bibasiwe n’izuba ryacanye igihe kirekire bigatuma imyaka bahinze mu mirima yumagara.
Nyirabazungu Anastasie, w’imyaka 38 y’amavuko na we yemeza ko nyuma y’aho imvura igwiriye muri ako gace imyaka bahinze yatangiye kwera.
Agira ati“Hari hashize igihe utapfa kubona imyaka yeze mu mirima kuko ahenshi wasangaga yarumagaye, ariko ubu ibigori n’iibshyimbo mu mirima byatangiye kwera.” Aba baturage kandi bavuga ko kuri ubu n’intsina zari zarumye zatangiye gushibuka, hamwe na hamwe bakaba baratangiye gusarura ibitoki.
Hagati aho ariko, ngo n’ubwo inzara yagabanutse, ngo ntibaragera ku rwego rushimishije mu kwihaza mu biribwa, nubwo bafite icyizere ko bizashoboka mu gihe kiri imbere kuko imvura yatangiye kugwa.

Ubuyobozi bwariruhukije

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Murambi nabwo bwemeza ko inzara yatangiye kugabanuka mu baturage kuva imvura yatangira kugwa mu mezi agera kuri 3 ashize.
Umuyobozi w’akagari ka Rwimitereri Mukase Claudine, avuga ko ugereranije n’uko byari bimeze mbere y’amezi abiri ashize, kuri ubu batunguwe no kubona abaturage babona imyaka basarura mu mirima. Agira ati: “Abaturage bagerageje kurwanya inzara uko bashoboye. Inzara irimo iragabanuka kubera imyaka iri kwera kandi tugize amahirwe imvura igakomeza kugwa byaba byiza kurushaho.”Akomeza avuga ko muri aka kagari bagerageje gusarura ibishyimbo n’ibibigori, gusa ngo ikintu gishonjesheje abaturage ni urutoki rwumye kubera izuba.
Muri gahunda yo kurwanya inzara hari abaturage bagerageje guhunika imyaka, ari nabyo kuri ubu ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi bukangurira abaturage kugeza ubu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Murambi, Sekaziga François, agira ati “Kuri ubu twatangiye gukangurira abaturage guhunika imyaka. Mu rwego rwo kurwanya inzara kandi, umucuruzi tumusaba kugira ububiko [Stock] y’imyaka mu gace ayikuramo kugira ngo abaturage ntibazongera kubura imyaka.’’
Icyegeranyo ku kurwanya inzara n’imirire mibi muri Afurika cya 2016 (The Hunger and Nutrition Commitment Index Africa- HANCI-Africa) kigaragaza uko Guverinoma z’ibihugu 45 zihagaze mu guhangana n’iki kibazo cy’inzara, kikaba cyarashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya inzara n’imirire mibi muri Afrika.

Ihuriro ry’Imiryango 79 ya sosiyete sivile irwanya imirire mibi mu Rwanda, Scaling Up Nutrition (SUN) Alliance, rigendeye ku bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, ryagaragaje ko u Rwanda rwatakaje miliyali zirenga 503 mu 2012 kubera ikibazo cy’imirire mibi n’inzara ndetse no kugwingira kw’abana.
B.R


Tanga igitecyerezo

Who are you?