Yashyizweho kuri 8 November, 2016 | 08:25

Imiryango itari iya Leta iritana bamwana na Leta ku mikoranire

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, kivuga ko imiryango itari iya Leta(CSO) kimaze guha uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda isaga 1500, nyamara yatumirwa mu bikorwa bimwe hakitabira mbarwa. Ku ruhande rwa CSO bo bavuga ko amakuru ava muri Leta atangwa nabi, akagera ku miryango mike.

Amakuru yo muri Leta atangwa nabi,imiryango myinshi itari iya Leta iri mu mpapuro ariko nta bikorwa, abagize iyi miryango barinenga guhagararirwa nabi...Ibi ni ibyavuye mu kiganiro rusange(Public dialogue) ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo mu mpera z’Ukwakira 2016. Ikiganiro cyari kigamije kugaragaza uruhare rw’umuturage mu igenamigambi n’itegurwa ry’ingengo y’imari, cyane cyane ishorwa mu buhinzi. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’umuryango Action Aid, cyitabirwa n’abahagarariye indi miryango itari iya Leta, bamwe mu bahinzi, ndetse n’abahagarariye inzego za Leta nka RGB, MINAGRI na MINECOFIN.

Itumanaho ritanoze, imiryango ya baringa

Ku bwa Dr Semwaga Octave, uhagarariye MINAGRI, asanga imiryango itari iya Leta ari nka “bwa buro bwinshi butagira umusururu”, ngo kuko hari inama y’igenamigambi yabaye kuwa 21 Ukwakira 2016 ikitabirwa n’imiryango itarenze 13. Uyu muyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minagri ati “Civil Society“ yagombye kudufasha mu iyamamazabuhinzi , bikaba byafasha abaturage kubona serivisi nziza kandi ku buryo buhendutse”.

Umuyobozi mukuru wa CLADHO, Safari Emmanuel we avuga ko amakuru ava muri Leta atangwa nabi, ngo kuko ubutumire budashyirwa ku karubanda, imwe mu miryango ikamenya ibintu bayararangiye. Ati “amakuru yagombye gushyirwa ahagaragara, ubutumire bukanyuzwa ku maradio, mu binyamakuru no mbuga z’ibigo bya Leta”.

Uhagarariye RGB, Rubangura John nawe yemera ko itumanaho hagati y’ibigo bya Leta n’imiryango itari iya Leta ritanoze, ku buryo harimo icyuho mu mikoranire. Ariko anatunga agatoki imiryango ya baringa, iri mu mpapuro gusa ntigire ibikorwa. Ati “Civil Society irimo imiryango myinshi, ariko ibikorwa ni bike. Ubu hamaze kwandikwa isaga 1500, ariko bamwe urabasura ngo urebe ibikorwa byabo ukababura”. Yongeraho ko hari imiryango myinshi yihorera mu makimbirane gusa, bapfa ibintu n’imyanya y’ubuyobozi.

Umwe mu bari bitabiriye ikiganiro yunga murya Rubangura avuga ko hari imiryango izwi ku izina, ariko itagira aho ikorera, itagira abagenerwabikorwa, itagira abanyamuryango. Ati “bene nk’iyo uyumva mu mpapuro gusa, bafite Perezida na Komite, ukongera kubumva mu nama rusange bashwana”.
Umuyobozi wa Action Aid mu Rwanda, Uwamariya Vestine nawe abona izi ntege nke mu miryango itari iya Leta, aho itumirwa ikohereza abayihagarira badafite ubumenyi bw’ibanze ku bigiye kwigwa. Ati “hari imiryango yohereza abayihagararira badafite akamaro, ibyo bidutesha agaciro imbere y’abafatanyabikorwa na Leta”.

Rubangura John avuga ko umuti w’iyi mikoranire itanoze uzava mu Itorero ryateguriwe abagize imiryango itari iya Leta. Ati “Itorero rizabikemura, buri rwego rugaragaze uko ruzagera ku nshingano zarwo, ari Leta ari na CSOS baze buzuzanya. Iri torero riteganijwe mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka, abagize imiryango itari iya Leta bakazaboneraho umwanya wo gushyira ku murongo ibikorwa bateganya gukora: ntibicare ntacyo bakora, kandi ntibagongane ahubwo buzuzanye na Leta.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo