Yashyizweho kuri 27 December, 2017 | 10:38

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gihangayikishije-AJPRODHO

Umuryango AJPRODHO Jijukirwa utegamiye kuri Leta uravugako ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo gihangayikishije muri iki gihe, bityo ugasaba inzego zose guhagurukira kurirwanya birinda guhishira aho ryabaye kuko ari ikibazo kigira ingaruka mu mibereho ya muntu, imibanire mu miryango ndetse no ku bukungu bw’igihugu.

Mu gusoza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AJPRODHO Jijukirwa, Antony Busingye yagaragajeko ikibazo cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina gihangayikishije ku muryango nyarwanda. Yagize ati “Cyane rwose, ihohoterwa mu Rwanda ni ikibazo gihangayikishije bitewe n’uko nk‘umwana w’umukobwa wahohotewe, yafashwe ku ngufu, cyangwa aje mu rugo yatwaye inda itateguwe uburenganzire bwe burahungabana, ntashobora gukomeza amashuri, abo bose wumva ntibakiga, ababyeyi baramutuka, habaho ihungabana (Trauma) aho umwana ava mu rugo akaba igicibwa akagenda. Akomeza avuga ko n’ ihohoterwa rikorerwa mu ngo rituma imiryango ifite ihohoterwa idatera imbere bitewe n’uko ihora mu makimbirane. Ati: “N’umugore wa hohotewe n’umugabo we, bigira ingaruka zikomeye ku bana ndetse no ku iterambere ry’ umuryango .

Umuryango AJPRODHO usaba abaturage bose kudahishira ahakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko kurishishira aricyo gituma ridacika burundu. Anthony yagize ati “Umuturage wese turamusaba kudaceceka, aho babonye ihohoterwa iryo ariryo ryose haba mu muryango, cyangwa no mu zindi nzego izo arizo zose, haba no mu bantu bakomeye bashukisha abana ibintu runaka, twasabaga abaturage ko barivuga bakareka guhishira ihoterwa.”

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni iki

Nubwo mu bihugu bitandukanye “ihohoterwa rishingiye ku gitsina” ridasobanurwa kimwe mu rwego rw’amategeko, rishobora kwerekeza ku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina utabishaka, cyangwa se ku ngufu, ndetese n’ibikorwa byo gutesha agaciro umuntu kubera igitsina runaka afite.
Rishobora no kwerekeza ku gikorwa cyo konona abana cyangwa ingimbi n’abangavu, gusambanywa n’umuntu wo mu muryango, gufatwa ku ngufu, gusambanywa n’abakagombye kugufasha, urugero nk’umuganga, umwarimu cyangwa umuyobozi w’idini. Bamwe mu bakorerwa iryo hohoterwa, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, babwirwa ko nibaramuka babivuze bazagirirwa nabi. Bamwe mu baturage bafite ingo zari zibanye mu makimbirane ashingiye ku ihohoterwa, bahamya ko nta mutuzo n’ iterambere bigeze bageraho na gato, ariko aho batangiye kwitabira umugoroba w’ababyeyi bakabireka batangiye kubana neza bikabafasha no gutera imbere.

Urugero ni urw’umuryango wa Mugabonake Thomas na Muhawenimana Josephine utuye mu kagali ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro watanze ubuhamya wemeza ko ubanye neza kubera kwigira mu mugoroba w’ababyeyi, nyuma y’uko wahoraga uhohoterana. Mugabonake yagize ati “Umugore wanjye yari uwo mu rugo aho nakoreshaga itegeko ko atagomba kugira aho ajya aho ariho hose, gusa naje kumenyako umugore wanjye muhohotera ndabireka musaba imbabazi.”
Umugore we Muhawenimana nawe yemeza ko nyuma y’uko umugabo we yari amaze kwibonerako amuhohotera akamusaba imbabazi urugo rwabo rwatangiye gutera imbere. Yagize ati “Nahoranaga ubwoba bigatuma umugabo ankandamiza nkatinya kumugaragariza ko mpohoterwa kuko nari Imfubyi nkumva aramutse anyirukanye ntabona ahandi njya. Gusa, nyuma yo kunsaba imbabazi no kumvikana ubu, iterambere mu rugo rwacu ririgaragaza”.

Undi muryango watanze ubuhamya ko warubanye mu ihohoterana ukaza kubireka ni uwa Mbarubukeye Nicodem w’imyaka 38 y’ amavuko, n’ umugore we Mutezinka Scholastic ufite imyaka 36 y’amavuko, bakaba bafitanye abana 6. Mbarubukeye yavuze ko umugore we yahukanye inshuro 4 mu gihe cy’ amezi ane, kuko yakundaga kumukubita amuziza ubusa, ndetse ngo n’iyo yazanaga ibiryo yarabimenaga, byose bigaterwa n’ubusinzi. Yagize ati "Inzoga ni zo zabinteraga, babwiragako umugore udakubitwa asuzugura umugabo, nagera mu rugo nkamusanganiza inkoni, gusa aho byaje guhindukira, nageze mu rugo yansabye ko nareka tukajya mu mugoroba w’ababyeyi, icyo gihe namukubise iminsi 2 yikurikiranya, nawe ati nushaka unyice, ariko uze tujyane ubanze wumve ibivugirwamo.

Mbarubukeye yakomeje agira ati“ku munsi wa gatatu w’umugoroba w’ababyeyi naragiye uko bigishije nkumva ndakorogoshorwa, batangira kuntunga urutoki, bati urugero ni kwa Nikodemu, byatumye mpfukama nsaba imbabazi, mbabwira ko ntazabyongera, ndamuhagurutsa mubwira ko abaye umugore wanjye, ko ntazongera kumwita Mutezimbwa,aho kumwita Mutezinka, kugeza iyi saha ni Cherie wanjye.”
Mutezinka nawe wemeje ihohoterwa yahorerwaga n’umugabo we, yagize ati"Kuva mu ntangiro z’urushako rwanjye sinigeze nezerwa mu buzima bwanjye nawe kuko nahoraga nkubitwa, hari n’ubwo numvaga aje nkiruka cyangwa nkihisha, yazaga avuga ngo ndakwica. Twari tubayeho nk’abakene dukodesha, ariko nyuma yo guhindurwa n’umugoroba w’ababyeyi ubukungu bwariyongereye, kandi byose byatewe n’umutekano n’amahoro mu rugo, twarakodeshaga, ariko ubu twaguze inzu y’ibihumbi 600.

Igikorwa cyo gusoza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, cyatangijwe n’urugendo rwakozwe n’urubyiruko rw’abagore n’abagabo, abasore n’inkumi bose hamwe barenga 300. Rukaba rwarakozwe mu mutuzo, ruhereye kuri stade nto ya Remera rwerekeza ahatangiwe ibiganiro ku Kimihurura.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bari hejuru mu bahohoterwa

Umuryango AJPRODHO uvuga ko nubwo wo ubwawo nta bushakashatsi bwihariye wakoze ngo bugaragaze imibare ihamye, ariko ugendeye ku mibare yatangajwe n’inzego zitandukanye bafatanya mu kurwanya ihohoterwa harimo uturere, ndetse na Polisi y’igihugu, n’ ibigo byita ku bakoreye ihohoterwa Isange One Stop Centers 44, bugaragazako abakobwa n’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagera ku 8,018 mu mirenge igera kuri 52 yakoreweho ubushakashatsi hirya no hino mu gihugu.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (CNDP), bugaragaza ko mu madosiye yerekeranye ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakurikiranywe n’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2014-2015, agera ku 2,818 areba icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri yo 1,879 yari ayo gusambanya abana, ni ukuvuga ko angana na 67%.
Naho, ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko buri mwaka abantu bagera hafi ku 250.000 bavuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abagera kuri kimwe cya kabiri cyabo bari hagati y’imyaka 12 na 18.
B.R


Tanga igitecyerezo

Who are you?