Yashyizweho kuri 1 October, 2020 | 14:05

Ibikurikira icyemezo cy’urukiko cyo kohereza Kabuga i Arusha

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rusesa imanza mu bufaransa, ubucamanza bufite kwezi kumwe nk’uko biteganywa n’amategeko yo mu bufaransa ngo bube bwohereje Kabuga Felicien w’imyaka 85 nk’uko urukiko rubivuga n’ubwo we avuga ko afite 87 i Arusha muri Tanzania, ahari urukiko rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bavuga ko ari inkuru nziza kuri bo mu gihe abo mu muryango we bifuza ko yajyanwa i La Haye mu buholandi. Cyakora kuri IBUKA, ngo byari kuba byiza iyo Kabuga yoherezwa mu Rwanda nk’uko yabitangarije BBC.
N’ubwo ariko aba bifuza ibi, icyemezo cya ruriya rukiko rusesa imanza mu bufaransa ntaho kijuririrwa. Emmanuel Altit wunganira Kabuga, avuga ko n’ubwo nta buryo bwo kujurira buhari ariko ngo bagiye kugaragaza ko aramutse yoherejwe Arusha uburenganzira bwe bwaba bubangamiwe, bakaba basaba ko yajyanwa i La Haye mu buholandi aho kujyanwa Arusha.

Ibi uyu mwunganizi wa Kabuga avuga ko byakorwa harebwe ikibazo cy’ubuzima kiri ku isi, ubuzima bw’umukiliya we, imyaka ye n’ibindi byinshi. Ati “icyo twakora ni ubusabe tuvuga ko byaba byiza atoherejwe I Arusha”. Avuga ko kuba urwego rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha, rufite ishami I La Haye ntacyo byaba bitwaye umukiliya we aramutse ari ho yoherejwe. Ibi ngo bazabikora mu gihe kitarenze ukwezi guteganywa n’amategeko ngo uregwa abe yakuwe mu bufaransa.

Mu kwezi kwa gatanu ubwo Kabuga yafatirwaga mu bufaransa, IBUKA yandikiye urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpanabyaha rwa Arusha n’akanama ka ONU gashinzwe umutekano, isaba ko Kabuga nashyikirizwa urwo rwego yazahita yoherezwa mu Rwanda, kuko ari cyo kifuzo cy’ibanze cy’abarokotse bifuza gukurikirana iburanishwa rye ryose, bakumva banacungiwe umutekano neza nk’abatangabuhamya.

Umwanzuro w’urukiko rusesa imanza ushingiye ko kuwa 29/04/2013 urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpanabyaharwa Arusha, rwatanze impapuro zo guta muri yombi Kabuga no kumushyikiriza urwo rwego.
Urukiko rusesa imanza rero ruvuga ko ibyo bituma Ubufaransa bwemera ingingo za ONU zashyizeho urwo rukiko, bufite inshingano zo kubahiriza ibyo rusaba.

Musonera Sosthene


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo