Yashyizweho kuri 4 September, 2018 | 08:55

Gushyira ibyumba by’itora ku bitaro byahaye amahirwe abatarabashaga kuhatorera

Mu matora y’abadepite bazahagararira abanyarwanda mu Nteko Ishingamategeko yateganyijwe ku wa 03 Nzeli 2018, hateganyijwe n’ibyumba by’itora mu bitaro bimwe na bimwe mu gihugu. Hagamijwe gufasha abanyarwanda baba babarizwa mu bitaro kwihitiramo nabo abakandida bifuza.

Ku nshuro ya mbere Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yateganyije ibyumba by’itora mu bitaro hirya no hino mu gihugu. Ni uburyo bwashimwe n’abarwayi, abarwaza n’abaganga, ndetse n’abandi bakora kwa muganga kuko ngo byaborohereje gutanga amajwi yabo.

Abarwayi ngo babona ari amahirwe batari basanganwe, nyamara gutora ari uburenganzira bwa buri munyarwanda ufite imyaka 18 anujuje ibyangombwa. MUNYAWERA Emmanuel, urwarije umwana mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK) ashima komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Yagize ati “Kuzana icyumba cy’itora hano kwa muganga byadufashije pe! Nk’ubu naje nturuka mu Karere ka Burera, byansabaga kujya gutorera iyo iwacu sinahamya ko byari bunkundire nk’umuntu urwaje. Rwose turashima cyane NEC kudutekerezaho, biranshimishije kuba nanjye ntambukije ijwi ryanjye ntora.”

Soeur NYIRANSEBURA Dancilla, umuganga w’inkomere muri CHUK na we yabigarutseho agira ati “Twishimiye kwegerezwa aho gutorera kuko ubu nta kintu cyatugoye, wajyaga usanga dukora akazi nabi tujya gutorera aho twibarurije nk’uko natwe gutora bitureba. Muganga birazwi ko atagira isaha igihe icyaricyo cyose aba akenewe, bityo rero twishimiye kwegerwa kuri iyi nshuro byibura, ni hafi umuntu aranyaruka agatora tugakomeza n’akazi ntakibazo.”

Ibyumba by’itora 33 mu bitaro bikuru

Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC), yatanze umubare w’abanyarwanda bemerewe gutora Abadepite ungana na miliyoni 7 172 612. Nyamara byagiye bigaragara mu yandi matora yabanje ko hari abadashobora gutora kubera impamvu zirimo n’uburwayi, ari nayo mpamvu hateguwe ibyumba by’itora mu bitaro bihuriramo abantu benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza avuga ko ari igisubizo cyashakiwe ababuraga uburyo bwo kugera aho batorera bari mu bitaro.
Yabisobanuye agira ati “Mu bitaro bibamo abantu benshi byaba ibya Leta (ibitaro by’Uturere) cyangwa ibyigenga, hateganyijwe ibiro by’itora bigera kuri 33. Bizafasha abarwayi, abarwaza n’abakozi babo kugira uruhare mu kwitorera Abadepite.”
UWAMAHORO Marie Josée uhagarariye ibiro by’itora bya Nyarugenge, yagarutse ku buryo ibi byumba by’itora byakiriwe ku bitaro. Ati “Ntabwo ari abarwayi bose bagezweho ariko byibura ababashaga gusindagizwa bahigereye, abakozi n’abaganga nta ntugunda ku mutima kuko babashije kwitorera hafi bitabagoye bose bafashwa gutorera ku mugereka berekana gusa indangamuntu.”

Abanyarwanda 7 172 612 nibo bari kuri listi y’itora babaruwe gutorera imbere mu gihugu mu matora y’Abadepite, hifashishijwe ibiro by’itora 2356 n’ibyumba by’itora 16 991. Abatorwaga bakaba ari abiyamamaje baturuka mu mitwe ya politiki ndetse n’abakandida bigenga.

Umubyeyi Nadine Evelyne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo