Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 09:43

Gukatirwa burundu bibuza uburenganzira bwo gutora no gutorwa ni iki?

Amabwiriza agenga amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, ateganya imiziro ku batora no ku batorwa, avugwamo “abakatiwe burundu”. Burundu ivugwa mu miziro, benshi bitirinya n’igifungo cya burundu aho umuntu amara igihe cy’ubuzima bwe bwose muri gereza. Nyamara isobanura ko inzira z’ubujurire zarangiye, nk’uko umunyamategeko abisobanura muri iyi nkuru.

N’ubwo gutora no gutorwa ari uburenganzira n’inshingano by’umwenegihugu wese, hari ababivutswa n’imiziro iba iteganywa n’itegeko. Nk’umwe muri iyo miziro, “gukatirwa burundu” bivugwa mu mabwiriza ya Komisiyo y’amatora ntibivugwaho rumwe, ku buryo hari abashobora gutora cyangwa gutorerwa ku miziro. Umunyamategeko Alexis Musonera asobanura ko “gukatirwa burundu” bikoreshwa “iyo urukiko rwafashe icyemezo ndakuka ku rubanza. Ni ukuvuga ko ababuranyi barangije inzira z’ubujurire”. Iyi “burundu” ivugwa ngo itandukanye n’ “igihano cy’igifungo cya burundu, ni ukuvuga gufungwa ubuzima bwose”, ari na cyo gihano gisumba ibindi mu Rwanda.

Nk’uko bivugwa n’uyu munyamategeko kandi, ngo uretse no ku byaha bikomeye nka jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, gusambanya abana,… no “gukatirwa burundu” ku bindi byaha bisanzwe nk’ubujura bworoheje byaba umuziro kabone n’iyo igihano cyaba cyararangijwe. Asobanura ko kuri ibi byaha bisanzwe, “gukatirwa burundu “ kabone n’ubwo byaba igifungo cy’amezi 6 ari umuziro utuma umwenegihugu ahezwa mu mirimo ya Leta. Agira ati“ nubwo umuntu yanatora, hari imirimo y’igihugu aba ahejwemo”

Mu kugaragaza ukubusana kwa burundu y’igihano no gukatirwa burundu, uyu munyamategeko yibutsa ko “umuntu aba ari umwere igihe cyose urukiko rutarafata icyemezo ndakuka ku rubanza rwe”. Asobanura ko dukurikije aya mabwiriza, umuntu ashobora kuburana adafunze maze urukiko rukamuhanisha gufungwa burundu ku rwego rwa mbere. Hagati y’iki cyemezo n’icyemezo ndakuka cyo mu bujurire, “uyu muntu aba afite uburenganzira bwo gutora cyangwa gutorwa”, hatabayeho amarangamutima.

Imiziro ya burundu

Amabwiriza no 05/2015 yo ku wa 29/12/2015 ya Komisiyo y’igihugu y’amatora agenga amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yo muri Gashyantare-Werurwe 2016 agaruka cyane ku miziro ishamikiye ku cyaha cya jenoside. Avuga ariko no bindi byaha birimo nko gusambanya ku gahato, ubwicanyi n’ibindi.

By’umuwihariko ariko, kuri jenoside, ingingo ya 76 y’itegeko ngenga no.16/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’inkiko gacaca, iteganya ko hari abantu bashobora gutakaza burundu uburenganzira bwabo nk’abenegihugu. Mu gaka ka mbere, kareba cyane cyane abacuze umugambi, igira iti “abantu bo mu rwego rwa mbere bamburwa burundu uburenganzira bwose umuntu afite nk’uko biteganywa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda”. Aha ni ho hazamo n’uburenganzira bwo gutora no gutorwa, kuba umusirikare cyangwa umupolisi, n’ibindi.

Aya mabwiriza asobanura kandi mu banyamiziro harimo n’umuntu wese wambuwe “ n’inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora akaba atarahanagurwaho ubwo busembwa cyangwa ngo ahabwe imbabazi zemewe n‟amategeko”. Ibi ngo bisobanura ko igihe bitari icyasha cya burundu, umuntu afite uburenganzira bwo kuba yasaba guhanagurwaho ubusembwa, maze agasubirana uburenganzura bwe.

Nk’uko bivugwa na Me Alexis Musonera, ubusabe bwo gusubirana uburenganzira bw’umwenegihgu bushyikirizwa n’ikirego Urukiko rukuru, rukaba ari rwo rubifataho umwanzuro.

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?