Yashyizweho kuri 9 August, 2016 | 11:28

Guhisha imitungo kw’abagiye kurushinga birongera imanza za gatanya

Kuba imitungo ivangwa n’abashakanye itagaragazwa ku ikubitiro, ni imwe mu mpamvu ituma imwe muri yo ihishwa. Ibi biba intandaro yo gusaba gatanya ku basezeranye ivanga mutungo rusange, hagamijwe kugabanya imitungo abashakanye. Kenshi byungukira uwayihishe, bigahombya uwayigaragaje, kuko urukiko rwo rugendera ku bigaragara.

Imanza nyinshi za gatanya ziba ziganisha ku igabana ry’imitungo y’abashakanye, basezeranye ivanga mutungo, nyamara mu gihe cy’ishyingiranwa nta na kimwe kiba cyagaragajwe. Iyo urukiko rugiye kugabanya, rureba ibihari bifatika, nk’inzu n’amasambu. Nk’uko bisobanurwa mu buhamya bw’abo byabayeho ndetse n’abunganira mu mategeko bene izo manza, ngo “ umutungo w’umugore ni gake werekanwa, ejo yajya mu rukiko bakagabana iby’umugabo, ibya nyamugore ntibikorweho kuko bitazwi”.

Ku bw’umunyamategeko Me Manirafasha Jean Paul, ngo kutandika imitungo ivanzwe mu isezerana, ntaho bitaniye no gusezerana kuvanga umutungo muhahano. Agira ati “ngereranije mu manza nakurikiye, 80% byazo zungukira abagore, abagabo bakabihomberamo”.

Abakurikiye ikiganiro “ Ubutaka bwacu” uyu munyamategeko yagiranye na Radio Isango Star, bavuga ko imanza za gatanya zisabwa n’abagore. Umwe wo mu murenge wa Murama muri Kayonza ahamya ko abagore bamwe banahisha abagabo Konti zabo, mu igabana bakareba imitungo y’uruhande rumwe. Ibi kandi ngo ntaho bitaniye n’ihohoterwa, nk’uko umuturage wa Rukira muri Ngoma abivuga.
Kubakira ku musenyi

Me Manirafasha avuga ko imitungo ivangwa yagombye kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere, nk’uko inkwano zandikwamo. Ati “kuvanga umutungo utagaragazwa ni ukubakira ku musenyi. Byagombye kwandikwa, kuko biba bizagaruka mu igabana”.

Rucamihigo wo ku Kamonyi we abara ijoro nk’uwariraye. Agira ati “umukobwa aza akurikiye imitungo, bwacya akagutera hejuru ngo mutandukane. Iyo mumaranye imyaka 3, bakabagabanya inzu yagusanganye nka miliyoni 20, afata icumi zose kandi ntacyo yayikozeho”.

Umwe mu bagabo basomewe urubanza rwa gatanya n’urukiko rw’ibanze rwa Rusororo, avuga ko umugore aba kuri Konti ye, nyamara we ntamenye n’ayo umugore ahembwa. Ati “umucamanza yabajije umugore amafaranga ahembwa, avuga ko ari ibihumbi 180. Ntabyo nari nzi, kuko ntaba kuri Konti, kandi jye ayo mpembwa niwe uyabikuza”. Usibye umushahara w’abagore kandi, ngo n’iminani bakomora ku babyeyi iba yanditse ku bavandimwe babo. Iyo igurishijwe bataragabana, abagabo ntibabimenya.

Muri iki gihe imanza za gatanya zabaye nyinshi, higanjemo izisabwa n’abagore, ari byo bituma hari ababona ko baba baje barangamiye imitungo. Imibare itangwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, igaragaza ko hakiriwe imanza zisaba gatanya 69 hagati ya Mutarama na Werurwe 2016, mu gihe mu 2015 zabaye 191. Mu rukiko rw’ibanze rwa Rusororo kandi, ku manza mbonezamubano 9 zasomye kuwa gatatu tariki ya 27 Nyakanga, 6 muri zo zari iza gatanya.

Mu mpamvu bamwe mu bagore basaba ubutane bo bavuga, harimo guhozwa ku nkenke nko gutukwa no gukubitwa. Harimo kandi ubusambanyi, ndetse no kutumvikana ku birebana no kubyara(umubare w’abana, n’igihe cyo kubabyara). Mu bishingirwaho mu gatanga ubutane, harimo no kudatanga ibitunga urugo, kuruta mu gihe kirenze umwaka, no kuba abashakanye bamaze imyaka itatu batabana ku bushake bwabo. Ingingo ya 237 y’itegeko nomero 42/1988 iteganya ko usaba gatanya agomba gutanga ibimenyetso bifatika bishinja mugenzi we. Birimo inyandiko, ubuhamya, cyangwa kwemera amakosa k’uregwa.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitecyerezo

Who are you?