Yashyizweho kuri 16 May, 2019 | 13:40

Gitoki: Abaturage barasabwa kudahishira abatera inda abana

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki bwasabye abaturage kudahishira abatera inda abana bataragira imyaka y’ubukure. Ibi bwatangarijwe mu kiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro PAX PRESS mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki.

Mu murenge wa Gitoki habaruwe abana b’abakobwa babyariye iwabo badafite imyaka y’ubukure 60. Muri bo, 11 nibo bemeye kuvuga amazina y’abo babyaranye, naho 32 barabyanga, mugihe 17 gusa ari abagabo bashyikirijwe ubutabera bashijwa gutera inda abana bagafite inyaka y’ubukure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki, Mushumba John avuga ko ikibazo cy’abana bakomeza kubyarira iwabo gisaba ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage kuko hari igihe ababyeyi bahishira abagize uruhare mu guhohotera abana babo, bigatuma abana babo batabona ubutabera. Yagize ati "Turakangurira ababyeyi gutanga amakuru ku bantu bateye abana inda. Hari igihe ababyeyi bagira uruhare mu ku datanga ayo makuru, bityo bigatuma abahohotewe badahabwa ubutabera n’uburenganzira”. Mushumba yamaganye ababyeyi bahabwa amafaranga kugirango bahishire abateye inda abana babo.

Ingaruka zo guhishira ihohoterwa

Mushumba John avuga ko guhishira bene abo banyabyaha bituma umwana wavutse atabona ubutabera! Yatanze urugero rw’abo bana, ko bimwa uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’indangamimirere kuko haba hatazwi ababyeyi babo (abagabo) bababyaye. Na none kandi, umwana aburirwa ikiciro cy’ubudehe kugirango azavuzwe (mutuelle de santé), ndetse aba afite amahirwe make yo guhabwa uburezi. Yasobanuye yuko guhishira uwateye inda umwana utaragera ku mwaka 18 abahembera ihohoterwa.

Turikubwayo Jean Baptiste umusaza uzwi ku izina rya Sebanani, anenga abagabo batera inda abana bataragira imyaka y’ubukure, ati “Ntibagira umuco! Bafatirana abana n’ubukene, bakabashukisho uduhendabana, maze bakabashora mu busambanyi. Ikibabaje cyane ni uko iyo bamenye ko babateyi inda, bihakana abo bana”.

Mukangango Sarah, umubyeyi w’imwaka 50, we, abona ibiba kubana babo, ababyeyi babigiramo uruhare! Agira ati " Muri iyi minsi ikibazo cy’abana babyarira iwabo kimaze gufata intera, ariko mbona ababyeyi tubigiramo uruhare: ntabwo twicara ngo tubaganirize ku byerekeye imyororokere”. Akomeza avuga ko n’abo bana bafite irari ry’ibintu kandi iwabo ari abakene, ati “Hari ubwo umwana asaba umubyeyi we ikintu akeneye akamubwira ko ntagihari kuko ari abakene, ariko umwana ntabyemere. Bituma rero bamwe na bamwe bishora mubusambayi kuko habamo ibishuko by’amafaranga. Igikurikiraho, n’inda zitateganyijwe n’izindi ngaruka zabyo nyinshi".

Ubuyobozi bw’Uyu murenge buvuga ko bukora ubukangurambaga mu baturage kugirango inda zitateganyijwe ku bana zicike burundu. Abakekwaho gutera inda abana badafite imyaka y’ubukure, bagomba guhanwa kugirango abahohotewe bahabwe ubutabera ndetse n’abana babo bavutse bagire umuryango uzwi bakomokamo.

Hategekimana Innocent


Tanga igitecyerezo

Who are you?