Yashyizweho kuri 20 May, 2019 | 11:12

Gatsibo : Barasaba ko ibyiciro by’ubudehe bikorerwa mu ruhame

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, basaba ko ibyiciro by’ubudehe byavugururwa kandi bigakorwa mu ruhame.

Kuba abatuye bo mu murenge wa Gitoki bataragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiciro by’ubudehe mu bihe byashize; bwatumye babarizwa mu byiciro badakwiye, bityo bagasanga uburenzira bwabo butarubahijwe.

Nyakamwe Gilbert ni umuturage wo mu kagali ka Nyamirama. Avuga ko batamenye uko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe. Agaragaza ko abaturage bashyizwe mu byiciro by’ubudehe hakurikijwe uko abayobozi bababona, ati “Bitewe ni uko abayobozi bakubona, bahitaga bakubwira ko wishoboye, bakagushyira mu cyiciro runaka kitagukwiriye! Ako ni akarengane twahuye nako dushaka ko karangira”. Nyakamwe yemeza ko iyo umuturage utumvikanaga n’umuyobozi w’umudugudu, yamushyiraga mu kiciro yishakiye kugirango amuhime!

Mukankusi Epiphanie nawe agaragaza ko abaturage batagishijwe inama mu gikorwa cyo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe. Ariko, yishimira uko abayobozi babegera muri iyi minsi, kugirango bashyirwe mu byiciro by’ubudehe ati “Abaturage bifuza ko ibyiciro by’ubudehe byaba bitatu kandi bigakorerwa mu nama y’abaturage".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki Mushumba John nawe yemera ko hari ibikwiye kunozwa mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe. Agira ati “Hakwiye kubaho impinduka, ibyifuzo by’abaturage bigahabwa agaciro".
Mushumba John yagaragaje ko ubu amakuru azafatirwaga mu mudugudu, aho abaturage baba baziranye.

Umurenge wa Gitoki utuwe n’abaturage 37 500, nkuko byagaragajwe n’ibarura ry’abaturage n’imiturire ryo 2012. Umubare munini w’aba baturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi .

Nkurunziza Theoneste


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo