Yashyizweho kuri 8 February, 2017 | 10:15

Gatsibo: Gusimbuza amasaka ibigori "bishyamiranyije" abaturage n’abayobozi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murambi, ntibavuga rumwe n’abayobozi babo ku buryo ubutaka bwabo bwahujwe bagategekwa guhinga ibigori kandi bo bashaka guhinga amasaka. Ubuyobozi buvuga ko guhitiramo abaturage ibyo bahinga ari ku nyungu zabo.

Muri gahunda yashyizweho na Leta yo guhuza ubutaka bugahingwaho igihingwa kimwe hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi izwi ku izina rya “Land Consolidation”, mu murenge wa Murambi hatoranyijwe guhingwa ibihingwa bitanu birimo urutoki, ibigori, soya, umuceri, n’ibishyimbo.

Gusa muri ibyo bihingwa byatoranyijwe ntiharimo amasaka, ari nabyo bituma bamwe mu baturage bo muri uwo murenge binubira ko batagigishijwe inama n’abayobozi ngo bahitemo ibihingwa bumva byabagirira akamaro, ngo kuko ibyemezo byafashwe n’abayobozi gusa bo nta ruhare babigizemo. Nyiramaromba Marie w’imyaka 75 y’amavuko utuye mu kagari ka Rwimitereri agira ati “Batubujije guhinga amasaka ariyo twari dushoboye, n’ibigori biratunanira. Nta muturage n’umwe wabihisemo baje babidutura hejuru.”

Muri aba baturage harimo n’abagikomeye kucyo bita umuco nyarwanda, aho bavuga ko batari bakwiye kubuzwa guhinga amasaka kandi ariyo yabatunze kuva kera, dore ko ngo n’amasaka bayakuragamo igikoma, umusururu,… bikabafasha no gusabana. Ubu ngo baciye ukubiri na byo. Nzirabatinye Maurice w’imyaka 86 y’amavuko agira ati “Njyewe amasaka niyo yantunze kuva kera. Bakwiye kutubabarira nibura tugahinga na metero eshanu gusa z’amasaka, yewe n’ibyo bigori bashaka tukabihinga ariko amasaka tukayabona!”

Nubwo bifuza ibyo ariko, ngo n’uwahirahira yahanwa.

Ibihano ku bahinga amasaka

Mu kiganiro gihuza abaturage n’abayobozi gitegurwa na Pax Press (Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro), mu murenge wa Murambi, akarere ka Gatsibo abaturage bavuze ko bategujwe kare ko uzahinga amasaka azahanwa. Tuyisenge Jean Pierre wo mu kagari ka Rwimitereri yagize ati “Batubwira ko umuntu wese uzahinga amasaka bazazana umuganda bayarandure, na we bamujyane ku murenge bamufunge, bamuce n’amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.”
Aba baturage bemeza ko batajya bajya inama n’abayobozi babo muri ibyo byemezo bibafatirwa, nyamara kandi ngo hari ibyo babona byabagiraho ingaruka. Abasangiyimpfizi Jean Damascène ati “Ibi ntabwo tumvikanaho n’abayobozi, biducenga. Ikintu cyafasha abaturage ni uko baza tukabiganiraho.’”

« Ntitwabategetse, twabagiriye inama »

Nubwo abaturage bavuga ko bategetswe guhinga ibigori, abayobozi bo ku nzego z’akagari n’umurenge wa Murambi ntibemeranya n’ibyo bavuga, kuko ngo bahuje ubutaka ariko nta n’umuturage babujije guhinga amasaka mu turima duto twegereye ingo zabo. Abaturage bo bavuga ko ibyo ari ibinyoma.
Ku kijyanye n’uko abaturage bategujwe ko bazahanwa nibaramuka bahinze amasaka, Umuyobozi w’akagari ka Rwimitereri, Mukase Claudine, abihakana yivuye inyuma avuga ko ibyo atigeze abibwira abaturage. Agira ati “Ntabwo icyo kintu nigeze nkibwira abaturage! Ahubwo nabagiriye inama y’uko guhinga ibigori bitanga umusaruro kurusha guhinga amasaka.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Murambi, Sekaziga François, avuga ko kuva iyi gahunda yo guhuza ubutaka yatangira kugeragezwa muri aka gace mu mwaka wa 2006, babonye itanga umusaruro kuko babanje kuyigeragereza ku butaka bumwe na bumwe ngo barebe ko yatanga umusaruro mu byo bise “Ubutaka-shuri”.

Avuga kandi ko batoranyije ibihingwa bitanu bitarimo amasaka kugira ngo birinde indwara zibasira ibihingwa bitewe n’uburyo byasimburanye mu mirima, bikaba byatera indwara izwi ku izina rya ‘Cyurisuka’. Ati“Ikinyampeke ntigisimburana n’ikindi mu murima. Akenshi iyo uhinze amasaka mu murima ukuyemo ibigori bitera indwara ya Cyurisuka. Nta muturage twabujije guhinga amasaka!.’’Sekaziga akomeza ariko agira ati “Ntabwo twabemerera guhinga amasaka n’ibigori icyarimwe kuko byagira ingaruka mu gihe kiri imbere nk’indwara z’ibyorezo zifata ibihingwa, bikazatuma bongera kwibasirwa n’inzara nk’uko byari bimeze mu minsi yashize.’’ Agoronome w’umurenge wa Murambi, Kayishema Appolinaire, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko ibigori bihinze kuri hegitar mwe imwe bishobora gutanga umusaruro uri hagati ya toni enye n’eshanu (4-5 tones), ku buryo umuhinzi awugurishije ku mafaranga 200 ku kilo kimwe ashobora gukuramo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe ngo ariko amasaka ahinze kuri hegitari imwe (1 ha), ashobora gutanga umusaruro ubarirwa muri toni imwe cyangwa ebyiri (1-2 tonnes), umuhinzi yagurisha amafaranga ku 200 ku kilo kimwe, akaba yakuramo amafaranga ibihumbi 300 gusa ku musaruro wose.
Raporo yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, mu 2013 yagaragazaga ko ubwo mu 2007 hatangiraga gahunda yo guhuza ubutaka mu turere 30 tugize igihugu, 10 gusa nitwo twashoboraga kwihaza mu biribwa hagendewe ku bipimo bikoreshwa harebwa niba ibyo umuntu arya bihagije ngo abe yakora neza. Kugeza ubu, MINAGRI ivuga ko nta karere na kamwe kabarirwa mu cyiciro cyo kutihaza mu mirire (Food insecurity).

B.R


Tanga igitecyerezo

Who are you?