Yashyizweho kuri 8 February, 2017 | 10:37

Gatsibo: Abotsa imyaka n’abamamyi bafatiwe ingamba

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba buravuga ko bwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’abantu bagura imyaka y’abaturage rwihishwa kuko babunamaho bakabahenda, ndetse bikabangamira gahunda zo guhunika imyaka zashyizweho na Leta y’u Rwanda.

Mu murenge wa Murambi,akarere ka Gatsibo abaturage bavuga ko nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo mu minsi yashize by’ibiciro bihanitse by’imyaka ubu bejeje ibishyimbo. Gusa ngo nubwo byeze, bahangayikishijwe n’izamuka ry’igiciro cyabyo, kuko mu mezi abiri ashize bitangiye kwera ubu igiciro cyenda kwikuba kabiri .
Umwe mu batuye Murambi agira ati “Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama ibishyimbo byaguraga amafaranga 300 ku kilo, none ubu bigeze kuri 500 ku kilo.” Akomeza avuga ko izamuka rya hato na hato ry’igiciro cy’ibishyimbo riterwa n’abacuruzi birirwa bazenguruka mu ngo babigura n’abaturage. Aba ngo kenshi usanga bagura badakoresheje iminzani yabugenewe, kuko ngo bagura bakoresheje ingemeri mu rwego rwo guhenda abaturage.

Ubuyobozi bwarabihagurukiye

Iri gura n’igurisha ry’imyaka ku buryo butemewe ngo ni kimwe mu bituma abaturage bagurisha umusaruro wabo wose bakibagirwa kuzigamira ibihe bibi by’inzara bakunze guhura nabyo. Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Murambi, Kayishema Appolinaire avuga ko nk’ubuyobozi batangiye kubona iki kibazo, bityo bituma bagihagurukira mu rwego rwo kubuza abaturage “kotsa imyaka” yabo no kubafasha kubona isoko ryizewe ribagurira ku biciro byumvikanyweho.

Agira ati “aho iki kibazo cyo kotsa imyaka kigaragariye, ubuyobozi bw’akarere bwafashe ingamba zo gukurikirana abantu bose bagura imyaka mu buryo butemewe bazwi ku izina ry’ abamamyi. Nta mucuruzi upfa kugura imyaka y’umuturage uko yiboneye, kuko ubu twashyizeho uburyo abacuruzi bagomba kugura imyaka ndetse n’uburyo bagomba kuyisohora mu murenge bayiguriyemo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Murambi, Sekaziga François avuga ko hashyizweho ahantu hazwi hateganijwe hagurishirizwa imyaka, ndetse na buri muntu wese wemerewe kugura imyaka muri uwo murenge akabisabira uruhusa ku rwego rw’akarere. Ibi ngo bifasha kumvikana uburyo n’igiciro umusaruro w’abaturage ugurwa hatabayeho gusesagura kandi n’abafite uburenganzira bwo kugura umusaruro bakabikora mu mutuzo nta guhangana n’abamamyi.

Kuri ubu icyemezo cyo kugura imyaka gitangwa n’akarere ka Gatsibo kigaragaza umwirondoro w’umucuruzi, ahantu yemerewe kugura imyaka, ingano z’umusaruro yiyemeje guhunika n’ ubuhunikiro azahunikamo. Byongeye kandi, uyu mucuruzi asabwa gukoresha umunzani wemewe kandi atiba abaturage.

Ikibazo cy’uburiganya no kubangamira abahinzi mu icuruzwa ry’imyaka si ubwa mbere kigaragaye mu gihugu, kuko no mu myaka ishize cyakunze kugaragara. Ibi byatumye mu mwaka wa 2008 Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo ishyiraho amabwiriza No 01/2008 yo ku wa 17/05/2008 ajyanye n’ubucuruzi bw’ibiribwa. Ayo mabwiriza asaba inzego z’ibanze gufasha abahinzi kunoza umusaruro wabo kandi bakabona amasoko.

Mu ngingo yayo ya 12 bagira bati “Inzego z`ibanze zirasabwa gukorana n`inzego za Minisiteri y`Ubuhinzi n`Ubworozi kugira ngo zifashe abahinzi kubara neza igishoro cyabo bityo ntibahendwe n`abacuruzi. Zirasabwa kandi gufasha abo bahinzi kugira ubushobozi butuma bageza imyaka yabo ku masoko.”

N’ubwo ubumamyi bukomeza gucibwa intege, hari aho bamwe baca mu rihumye ubuyobozi bagakomeza kunama ku baturage babagurira ku giciro gito.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?