Yashyizweho kuri 6 February, 2017 | 08:05

Football: Nyuma y’imyaka cumi n’itanu, Cameroun yongeye gutwara igikombe cy’Afrika

Mu mikino y’igikombe cya Afrika(CAN) yari imaze hafi ukwezi ibera mu gihugu cya Gabon, ikipe y’igihugu ya Cameroun(Les lions indomptables) niyo yegukanye igikombe cya Afrika mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Gashyantare 2017 nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Misiri(Les pharaons) ku mukino wa nyuma ibitego 2 kuri 1.

Ikipe ya Misiri niyo yari yinjiye mu mukino mbere, byaje no kuyifasha gufungura amazamu hakiri kare ku gitego Muhamed Elneny usanzwe akinira Arsenal yatsinze ku munota wa 22, ndetse igice cya mbere cyose kihariwe n’abanyamisiri nubwo Cameroun yanyuzagamo nayo igasatira ariko ntacyo byatanze kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Misiri iri imbere n’igitego cyayo 1.

Mu gice cya kabiri Cameroun yagarukanye imbaraga abakinnyi bayo batangira kubonana bitandukanye n’uburyo batakazaga imipira myinshi mu gice cya mbere, ari nabyo byayifashije guturuka inyuma ibasha gutsinda umukino.Nicolas Nkoulou niwe watsindiye Cameroun igitego cyo kwishyura yabonye ku munota wa 59 ku mutwe, ikipe ya Cameroun yakomeje gusatira inarata ubundi buryo bwinshi, mu gihe iminota yagendaga yicuma, ndetse bamwe babonaga ko aya makipe yombi ashobora gukina iminota yinyongera Vincent Aboubakar yaje kubonera Cameroun igitego cy’intsinzi ku munota wa 88, igitego cyiza cyane yatsinze nyuma yo gufungisha igituza umupira wari uturutse mu kirere maze agahita aroba myugariro wari umwegereye ahita arekura umuzinga w’ishoti. Imikino ibiri ya nyuma yaherukaga guhuza aya makipe ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afrika hari mu 1986 na 2008 yombi ikipe ya Misiri ikaba ariyo yari yarayitsinze.

Nubwo aya makipe yombi asanzwe ari ibigugu ku mugabane wa Afrika dore ko Misiri ifite iki gikombe inshuro zirindwi ari nayo ya mbere igifite inshuro nyinshi naho Cameroun ikaba yacyegukanye ku nshuro ya gatanu ikaba iya kabiri, muri iri rushanwa ntabwo zahabwaga amahirwe yo kugera kure, ariko zagiye zigaragaza ubunararibonye zibasha gusezerera amwe mu makipe yahabwaga amahirwe nka Algeria, Ghana, Senegal na Cote d’Ivoire.

Cameroun yari igizwe n’umubare munini w’abakinnyi badasanzwe bazwi ku ruhando mpuzamahanga nkuko byahoze mu myaka yashize, ndetse amazina aremereye nka Joel Matip wa Liverpool n’abandi banze kwitabira iyi mikino, naho ku ruhande rwa Misiri bo bakaba bari bamaze imyaka isaga itandatu batagaragara mu gikombe cy’Afrika aho ikipe hafi ya yose ari ubwa mbere yari ikinnye iyi mikino uretse umuzamu El Hadarry w’imyaka 44 wakinaga umukino we wa nyuma w’igikombe cy’Afrika ku nshuro ya 4, ndetse akaba ari ubwa mbere atakaje ku mukino wa nyuma w’iki gikombe.

Uyu mukino wa nyuma kandi wakurikiranwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Issa Hayatou perezida wa CAF, Ali Bongo Ondimba perezida wa Gabon n’abandi bantu bazwi mu mupira w’amaguru.

Pax Press


Tanga igitecyerezo

Who are you?