Yashyizweho kuri 19 February, 2018 | 15:32

Cyumba:Banga gusezerana ngo abagore batagira uburenganzira ku mutungo

Nubwo hari uburyo butatu buteganywa bwo kuzacungamo umutungo w’abashakanye, bamwe mu bagabo mu mu murenge wa Cyumba banga gusezerana bavuga ko hari igihe abagore baza abaje gusahura urugo kuruta kurwubaka. abagore nabo babashinja ko ahubwo baba batifuza ko bagira uburenganzira ku mutungo ari nako bashaka kujya mu nshoreke nta tegeko ribagonga.

Bamwe bagabo bo mu murenge wa Cyumba barashinjwa n’ abagore kwanga gusezerana kugira ngo babane mu buryo bwemewe n’ amategeko.Aba bagore bavuga ko abagabo babo badakozwa ibyo gusezerana ngo kubera ko baba batinya ko abagore bagira uburenganzira ku mutungo . Nyabagenda Speratta agira ati “abagabo bo muri Cyumba banga gusezerana ngo batavanga umutungo bityo bakabura uko bawusesagura (...) kugira ngo umugore atagira uburenganzira ku mutungo .”

Uwitwa Mukamana wo mu kagari ka Gasunzu nawe yemeza ko kugira ngo usezerane n’ umugabo wawe bigoye .Agira ati “mushakana mukundanye ariko iyo mugeze mu rugo kumwumvisha ko mwasezerana ukaba umugore bizwi n’ amategeko benshi mu bagabo b’ ino aha ntibabikozwa.“ Uyu mugore avuga ko uretse no kwanga ko umugore agira uburenganzira ku mutungo , ngo abagabo bo muri Cyumba bakunda kwibera Uganda inshuro nyinshi bityo bagashakirayo abandi bagore .Aho rero ngo biba bigoye kuba bakwemera gusezerana imbere y’ amategeko kuko baba bafite abagore benshi . N’abagabo bamwe ntibabihakana gusa bakabigerekaho impamvu. Bizimana utuye ako gace agira ati “ Biragoye gusezerana n’ umugore utaramenya neza ingeso ze , iyo mumaze kubana ukabona ingeso ze zishobora kuzakubera mbi,uramutse uzibonye rero mutarasezerana niyo mahire ariko mwarasezeranye byakugora .”
Bizimana akomeza avuga ko abagabo bamwe bahitamo kuzana abagore batarasezerana kugira ngo babanze babige ingeso barebe niba bazarambana cyangwa niba umwe utakwihanganira ingeso z’undi bityo bagatandukana kare.

Ubuharike nk’intandaro

Umusaza Mburanakarema Yohani w’ imyaka 73 , avuga ko kudasezerana kw’ abagabo bamwe biterwa n’ ikibazo cy’ ubuharike gikunze kugaragra muri uwo murenge .Ati “hari bamwe mu bagabo batumva amategeko icyo ari cyo bagashaka gushaka abagore benshi kandi nta n’amikoro bafite."
Uyu musaza avuga ko kubera ko gushaka abagore benshi bisa n’ umuco w’abagabo iyo, kenshi ngo abagore benshi nabo babura uko babigenza bakemera guharikwa .
Habiyakare Anastase Umuyobozi w’ umudugudu wa Gatuna avuga ko bitewe n’uko baturiye igihugu cya Uganda , usanga abagabo benshi bajya gushaka abandi bagore mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda ari naho kenshi usanga basahurira umutungo w’ urugo rukuru , bityo bigakurura amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Cyumba Ndizihiwe Cyriaque avuga ko kudashaka gusezerana kwa bamwe mu bagabo byahozeho mu minsi yashize akenshi bakitwaza ko ngo abagore babasuzugura.Gusa avuga ko hashyizwe ingufu mu gushishikariza imiryango ibana itarasezeranye ndetse no guca umuco w’ abashaka kubana badasezeranye.

Itegeko No 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’ umutungo w’ abashyingiranywe , Impano n’ Izungura mu ngingo yaryo ya kane iteganya uburyo butatu abashakanye bashobora kumvikana kuzacungamo umutungo wabo.Hari ivangamutungo rusange , ivangamutungo w’umuhahano n’ ivangura mutungo risesuye.Kenshi muri uyu murenge ngo abagabo baba bishakira kutavanga umutungo , dore ko ngo banabihinduyemo intego igira iti “ twabonye ubwinyagamburiro “.Gusa kubera ko ngo abagore nabo badakozwa ibyo gusezerana ivanguramutungo usanga bikurura amakimbirane , ari naho usanga abagabo bagaragaza ubushake buke bwo gusezerana.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?