Yashyizweho kuri 21 October, 2020 | 12:14

Byinshi kuri Eugène Rwamucyo ugomba kugezwa imbere y’urukiko mu bufaransa

Eugène Rwamucyo ni umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma yo guhunga u Rwanda ubu yafashwe akekwaho ibyaha bya jenoside agomba gukurikiranwaho vuba.

Eugène Rwamucyo ni umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma ya Jenoside uyu mugabo w’imyaka 61 nibwo yahungiye muri Côte d’Ivoire akomereza mu bufaransa nyuma y’aho ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR ryamwimye icyangombwa cy’ubuhunzi mu 1995.

Mu bufaransa naho yaje kwimwa ubuhunzi akomereza mu Bubiligi ari naho ari kugeza ubu, nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa CPCR rikorera mu Bufaransa. Mbere ya Jenoside yari umuganga, atagaragara cyane mu bya politiki ageze mu buhungiro nibwo kugaragara cyane arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho

Dr Eugène Rwamucyo ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakoreye mu yahoze ari perefegitura ya Butare, aho yakoraga nk’umuganga mu bitaro bya Kaminuza n’umwarimu wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda.Ashinjwa kuba mu bateguye bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi n’abarwayi bari mu bitaro bya Kaminuza. Ashinjwa kuba umwe mu bari bagize icyitwaga “Comité de crise” ari yo yateguraga Jenoside muri perefegitura ya Butare. Abanyeshuri barenga 400 n’abakozi ba kaminuza y’u Rwanda barahiciwe mu gihe cya Jenoside.

Mu kwezi kwa Cyenda 2009, urukiko Gacaca rw’i Butare rwamuhamije ibi byaha, rumukatira adahari igifungo cya burundu. Muri 2002, ibi byaha ashinjwa byagarutsweho mu biganiro byabereye muri Sena y’ubufaransa aho yabaga icyo gihe. Kuwa 12/9/2002 yimwe sitati y’ubuhunzi mu bufaransa.

Kuwa 15/4/2007, CPCR yatanze ikirego mu bushinjacyaha bwa Lille aho Rwamucyo yakoraga, hanyuma mu kwa munani 2007 u Rwanda rushyikiriza Interpol impapuro zo kumuta muri yombi.Ku italiki 8/11/2007, ikirego cy’ibanze cya CPCR cyashyikirijwe urukiko rwa Paris, hanyuma ku italiki ya 5/2/2008 umushinjacyaha w’ubufaransa atangira kumukoraho iperereza.

Mu kwezi kwa kane 2010, Rwamucyo yirukanwe burundu mu bitaro bya Maubeuge yakoragamo; kuwa 26/5/2010 uyu mugabo yatawe muri yombi I Sannois mu majyaruguru y’umujyi wa Paris, aho yari yagiye mu mihango yo gushyingura Jean Bosco Barayagwiza nawe wari ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside ahita ajya gufungirwa ahitwa Bois d’Arcy.

Kuwa 15/9/2010, urukiko rw’ubujurire rwa Versailles rwanze kumushyikiriza ubucamanza bw’u Rwanda ahubwo ruhita rumurekura nyuma y’iminsi 113 rumufunze.Ku italiki ya 21/12/2018, iperereza kuri iki kirego ryarongeye riratangizwa, hanyuma kuwa 17/4/2020 ubushinjacyaha busohora impapuro zo kumuta muri yombi, akajyanwa mu rukiko rusesa imanza.

Ku italiki ya 15/10/2020, abacamanza b’abafaransa bategetse ko Dr Rwamucyo Eugene, agezwa imbere y’urukiko rusesa imanza rw’I Paris, ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Nyuma y’iki cyemezo Me Philippe Meilhac umwunganira mu mategeko, yatangarije AFP ko umukiriya we ari umwere, avuga ko biteguye kwitaba urukiko. Ati “Niba urubanza rugomba kuba, Eugène Rwamucyo azitaba ntacyo yishinja”.

Ni muntu ki?

Rwamucyo yavukiye I Munanira mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, Komine Gatonde kuwa 6 Kamena 1959. Ni imfura mu muryango w’abana umunani ba Habyalimana Bonaventure wari umwarimu n’umunyamuziki, na nyina Thérèse wari umuhinzi.
Nyuma yo kwiga amashuri y’ikiciro rusange, yagiye kwiga ibijyanye n’ubuganga mu ishuri ry’abafasha b’abaganga(Assistant medical) I Kigali aho yakuye impamyabumenyi mu 1979. Nyuma yaje kujya kwiga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Mu 1982 kugeza mu 1989, yize ubuganga muri Kaminuza ya Leningrad mu burusiya ahakura impamyabumenyi y’ikirenga.
Yakomeje kuminuza ibijyanye n’ubuganga, muri 2002 yabonye impamyabumenyi ijyanye n’ubuvuzi (diplome de physiologie du travail) yakuye muri kaminuza yo mu bufaransa, Paris VI. Muri 2003 yabonye izindi mpamyabumenyi mu bijyanye n’ihumana ry’ibidukikije yakuye aho mu bufaransa mu ishami ry’ubuvuzi rya Lille 2 n’irya Cochin Paris V.
Muri 2007, yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu bijyanye n’ihumana ry’ibidukikije n’inganda, mu ishami ry’ibijyanye n’imiti rya kaminuza ya Lille 2.
Aya masomo yayafatanyaga no gukora akazi dore ko hagati ya 2001 na 2007 yakoraga nk’umuganga w’inzobere, mu mavuriro atandukanye mu bufaransa.
Mu kwezi kwa gatanu 2008 yaje kubona akazi, mu bitaro bya Maubeuge mu majyaruguru y’ubufaransa, hafi y’Ububiligi mu kwezi kwa cumi 2009 aza guhagarikwa by’agateganyo bitewe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi yashinjwaga, aza kwirukanwa burundu muri 2010.

Musonera Sosthène


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo