Yashyizweho kuri 17 June, 2019 | 08:26

Barasaba ko ubushobozi buke bw’abahamijwe ibyaha bya Jenoside butaba impamvu yo kudatanga indishyi

Abarokotse jenoside barasaba ko kutagira ubushobozi ku bahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, bitaba impamvu yo kutishyura imitungo bangije. Ngo n’abahawe ubundi bwenegihugu ibihugu byabubahaye byagombye kubafasha kwishyura kuko aba ari abaturage babyo.

Urubanza ruheruka gucibwa ni urwa Rukeratabaro Theodore, ukomoka ku Winteko mu karere ka Rusizi waburanishirijwe muri Suède urukiko rukamukatira gufungwa burundu rukanemeza indishyi ku baziregeye 16. Gusa uyu ngo kubona indishyi yishyuzwa biragoye cyane ko yaburanye nk’umuntu utifashije na gato. Uretse kandi n’abasaba indishyi muri uru rubanza rwa Rukeratabaro Theodore n’izindi zaburanishirijwe mu mahanga, ikibazo cy’indishyi kigarukwaho cyane n’abarokotse Jenoside bavuga ko Gacaca zazemeye ariko na n’ubu bakaba batarazihabwa.

Kuri Nkurunziza Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karenereye, mu murenge wa Gashonga, akenshi indishyi ku bacitse ku icumu zitinzwa n’uko babura abishyuzwa cyangwa banababona bagasanga nta bushobozi bafite bwo kwishyura. Iki ni nacyo kibazo abaregera indishyi ku rubanza rwa Rukeratabaro Théodore, kuko ngo yaburanye nk’umukene ndetse mu Rwanda wagereranywa nk’uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ntampuhwe Juvens, umunyamategeko akaba n’umukozi wa RCN Justice et Démocratie ushinzwe umushinga wo Kwibuka ndetse n’amateka (Justice & Mémoire). Agira ati “nko ku rubanza rwa Rukeratabaro, urukiko rwamuciye indishyi z’abantu 16 ariko ikibazo ni aho zizava. Muri Suède yaburanaga nk’umukene udashobora no kubona ayamufasha mu rubanza. Twagerageje kubaza abahagarariye abaziregeye, bavuga ko byanafashije mu kugira ngo ahamwe n’icyaha”.

Umuryango mpuzamahanga uzazibatangire!

Ku bacitse ku icumu mu karere ka Rusizi, by’umwihariko mu murenge wa Mururu na Gashonga, ibi ngo ntibabyumva kuko umuntu wahawe ubwenegihugu bwa Suède atabura indishyi. Yewe ngo aramutse anazibuze, umuryango mpuzamahanga ukwiye kumwishingira.

Uhagarariye Ibuka muri aka karere Laurent Ndagijimana, avuga ko icyo babona kibura ari ubushake mu gihe ngo bo ntacyo babona gisimbura ababo bishwe. Agira ati “N’umuryango mpuzamahanga uba wabirengejeho ukicecekera. Wo ntiwabuze ubushobozi ni uko udahangayikishijwe n’imibereho y’abarokotse Jenoside. N’iyo bitaba ibya mirenge ku Ntenyo ariko kikaba ikimenyetso, twe byadushimisha”.

Abarokokeye I Mibilizi kuri paroisse mu murenge wa Gashonga, abaturage bo ku Winteko mu murenge wa Mururu, bose bahamya ko indishyi zidakwiye kwirengagizwa mu rwego rwo kuzuza ubutabera.

Nkusi Vedaste, Twagirimana Leonard,Hitayezu Domitien, Uhoraningoga Wilibororidi na Bakareke Jean Baptiste uhagarariye Ibuka mu kagari ka Karemereye; bemeza ko n’ubwo Rukeratabaro nta mitungo igaragara afite iwabo, ariko ngo igihugu cyamuhaye ubwenegihugu nacyo gikwiye kumushakira indishyi. Umwe muri bo ati “intambwe ya mbere yo kwemera ko Jenoside yabayeho ni ukwemera indishyi. Kuvuga ko nta bushobozi byo ntibyakagombye kuba urwitwazo kuko ubu hari abakatiwe na Gacaca mu myaka icumi ishize, buri wese asabwa kwishyura uwarokotse amafaranga atarenze ibihumbi bibiri ariko n’ubu hari abatarayishyura. Nk’uwo sinavuga ko yayabuze ahubwo ni ubushake buke ndetse n’ubw’abayobozi bakagombye kurangiza izo manza”.

Uretse Rukeratabaro waburaniye muri Suède, abarokotse bifuza ko yatanga indishyi, hari undi witwa Berinkindi Claver nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’inkiko za Suède, nyuma muri 2017 abarokotse batandatu bazitsindiye bazigejejweho n’uwabunganiraga Coran Hjalmarsson.

Ubwo inkiko Gacaca zasozwaga mu Rwanda, leta yashyizeho gahunda y’uko abadafite ubushobozi bajya bakora imirimo nsimburagifungo, mu rwego rwo kwishyura indishyi, icyemezo cyakiriwe neza na IBUKA mu ijwi rya Perezida wayo muri 2012. Aho yavuze ko byaba ari byiza igihe indishyi zakurwa mu byo binjije. Ku manza zo hanze rero abarokotse bavuga ko ibihugu byabahaye ubwenegihugu nabyo bikwiye kujya bireba uko byashaka umuti w’icyo kibazo cy’abakene bacyo.

Musonera Sosthène


Tanga igitecyerezo

Who are you?