Yashyizweho kuri 23 August, 2016 | 09:43

Bamwe mu bunzi baca amafaranga yo guhagurutsa inteko

Abunzi nta mushahara bagira. Nyamara bakemura ibibazo bimwe ku rwego bakoreraho ibindi bigasaba kujya gusurwa aho ikiburanwa kiri. Kuko badahembwa bamwe baca amafaranga yo guhagurutsa inteko. Minisiteri y’ubutabera ikomeza kubibutsa ko ari urwego rw’ubukorerabushake. Ngo ibyo ntibyemewe.

Mu kiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, uyu muturage ntiyemeranyijwe na perezida w’abunzi ku rwego rw’ubujurire ku murenge. Ati" wansobanurira gute ukuntu yikuraho ibihumbi bye bibiri buri gihe agiye kukiburanwa nk’aho aho giye hose aba aburanira umuvandimwe we!" Abari mu kiganiro barajujura. Imbere mu ruhame perezida w’abunzi ku rwego rw’ubujurire ku murenge asobanura ko ibyo ari ikizira. ati "twatowe tuzi neza ko aka kazi ari ubwitange. Tugakorana ubwitange. Nta mafaranga duca cyangwa dusaba utugana." Nubwo yageragezaga kubibemeza, ariko ukujujura, ukuzunguza umutwe... byagaragazaga ko abaturage batanyuzwe. umunyamakuru uyoboye ikiganiro avuze ati"ni nde watswe ayo mafaranga hano ngo abisobanure? Bose bati cwe".

Kugera ku kiburanwa birahenda

Bamwe mu bunzi bavuga ko kugera ku kiburanwa bihenda. Cyane ko hari igihe usanga kiri kure y’aho abunzi bakorera. Kujyayo ugasanga birasaba kwikora ku mufuka. Utifite agakora urugendo rurerure. Aho rero niho bamwe bafata icyemezo cyo kwaka amafaranga yo guhagurutsa inteko. Nk’uko ikinyamakuru imvaho nshya cyabitangaje mu mwaka wa 2015, abaturage bo mu murenge wa Musanze, mu karere ka Musanze bagaragaje ko bakwa ruswa n’Abunzi bayita ‘ayo guhagurutsa Inteko’. Umwe muri aba baturage wo muri uwo murenge yatangazaga ko amaze ukwezi kurenga asiragira ku kibazo cy’isambu ye yahuguzwagwa n’umuvandimwe we. Yagize ati" kubera ko we yabashije gutanga amafaranga ibihumbi 10 yo kugera ku kiburanwa njye nkayabura, abunzi bambwiye ko batazirirwa baza kureba".

Gusa kuri ibi Minisiteri y’ubutabera igaragaza ko yaba abayatanga n’abayakira iki ari icyaha cya ruswa. Icyo gihe, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabera bwa Rubanda muri MINIJUST, Urujeni Martine yavuze ko“Aho ibyo bigaragaye ko hari abaka cyagwa abaturage bibwiriza bagaha Abunzi amafaranga cyangwa ikiguzi, bakwiriye kumenya y’uko bakira ruswa kandi ko icyo gihe bazakurikiranwa nk’undi munyacyaha wese wakiriye ruswa. Nta na hamwe icyo kiguzi giteganyijwe.”

Urujeni yakomeje avuga ko uburyo bwose buzagaragara ko hari ikintu abo bunzi bakiriye, yaba amafaranga cyangwa ikindi kintu, bazakurikiranwa nk’abaka ruswa abaturage. Mu gihe batorwaga, nk’uko akomeza abyibutsa, babwiwe ko serivisi yose itangwa nabo gukemura ibibazo by’amakimbirane mu baturage iba nta kiguzi na kimwe ukemurirwa ikibazo atanga. Ababa bagira icyo bagenera abunzi basabwe guhita babihagarika.

Kubabihuza nuko ayo mafaranga yakwa kubera ko nta bushobozi bwo kugera ku kiburanwa abunzi bafite, Gasana Pierre Claver, ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri serivisi zo kwegereza abaturage ubutabera muri MINIJUST, avuga ko ikibazo cy’ingendo mu bunzi kizwi kandi ko kiri gukorwaho. Avuga ko abunzi bagiye guhabwa amagare azajya abafasha mu ngendo z’akazi, ko kandi atari ibya kera kuko yagejejwe mu Rwanda. Ati “Bigeze kure, amagare yageze ino aha, igisigaye ni ukuyatanga, tuzahera ku bunzi bo mu mirenge. Umuntu yabonye igare bizaba bihagije ku bushobozi buhari.”

Nyamara nubwo Gasana avuga ibyo gutanga amagare, hari uduce duhanamye mu gihugu aho igare ritagenda. Byumvikane ko ntacyo rizamarira abahakorera. Uretse n’ibyo hari n’abunzi b’abagore cyangwa b’abagabo batazi gutwara igare ndetse n’imyaka yabo igoye kuba baryiga. Iki rero kikaba atari igisubizo kuri bose cyane cyane ko abo uganiriye nabo bo uba wumva bashaka icyabafasha kugera ku kiburanwa kitari ikinyabiziga ahubwo gihwanye n’amafaranga.

Uretse ibyo basaba, abunzi bahawe amatelefoni abafasha mu kazi ndetse bishyurirwa n’ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo guha agaciro umurimo bakora. Kugeza ubu mu Rwanda hari Abunzi bagera ku 17 942 bashinzwe kunga abaturage bagiranye amakimbirane gahati yabo ku rwego rw’Umudugudu n’urw’Akagari.

Ingabire Grâce


Tanga igitecyerezo

Who are you?