Yashyizweho kuri 29 July, 2016 | 07:48

Bamwe mu bagore bafite abagabo bafunze bafite inzitizi ku burenganzira bw’ubutaka bwabo

Bamwe mu bagore bafite abagabo bafunze bafite inzitizi ku butaka bwabo impamvu ikaba ari ukubura undangamuntu z’abagabo babo. Ubusanzwe kandika ubutaka bisaba kuba umugore n’umugabo bazifite kandi bagasinya bombi ku ifishi y’ibarura. Bavuga ko bibatera ingaruka zituma bagira ubuzima bubakomereye bagasaba ababishinzwe kubakemurira icyo kibazo.

Mukandoli Tasiyana, atuye mu mudugudu wa Kabirizi, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare. Avuga ko afite umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ubu akaba afunze, ariko kubera ko nta ndangamuntu yamusigiye, yabaruje ubutaka akabura indangamuntu ye gutyo ntahabwe ifishi y’ibarura. Agira ati : “Kuba ntarahawe ifishi y’ibarura, nta burenganzira mfite ku butaka bwacu kuko ntashobora kubugwatiriza cyangwa ngurisheho ngo mbone icyo ntungisha abana”.
N’ikiniga cyinshi, Kayirangwa Latitia w’i Mutojo mu Murenge muri Rwempasha, yemeza kimwe na bagenzi be, inzitizi bafite ku burenganzira bw’ubutaka zibateye ibibazo bibakomereye. Ati : “Kuba umugabo mwashakanye afunze, ntibyagombye kunyambura uburenganzira bwo kubona ibyangombwa by’ubutaka ngo nuko nta ndangamuntu ye mfite kandi bizwi n’ubuyobozi ko ari umugabo wanjye”. Akomeza avuga ko inzego zibishinzwe yiringiye ko zizakemura bakabona uburenganzira bwo kwikenuza umutungo wabo.

Uwayisenga Josiane, afite abana 4, atuye mu mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, umugabo we arafunze. Avuga ko nta cyangombwa cy’ubutaka agira kuko umugabo we afunze, kandi nta ndangamuntu ye afite. Agira ati : “Mu kubaruza ubutaka nasinye mu kigwi cye na P.O ariko mbura nimero z’indangamuntu ye kuko afunze kandi zarasabwaga gushyirwa ku cyangombwa kibarurirwaho ubutaka” . Akomeza avuga ko nyuma abo babarurije rimwe, ibyangombwa byabo byaje bajya ku kagari kubifata , naho we ntibakimuha kuko nta nimero z’indangamuntu y’umugabo we ziriho. Ariko yongeraho ko , ko bari bamutumye umwirondoro w’umugabo we ngo bajye kumurebera indangamuntu i Kigali, none yarategereje yarahebye.
N’agahinda kenshi ati : “ Numva nta mutekano mfite, numva ko nahugujwe burundu kuko ntagurisha akarima ngo mbone amafaranga yo kwikenuza, nkaba nifuza ko nahabwa icyangombwa nk’abandi nkabasha kwirwanaho nkoresheje ubutaka bwacu”.

Nk’uko Nyiranzayino Agnès, atuye mu mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga. Avuga ko afite umukwe we ufunze “Kuba afunze byatumye umukobwa wanjye adahabwa icyangombwa cy’ubutaka bwe bwo mu mugabane yamuhaye ngo kuko umugabo we afunze, nta ndangamuntu, ibyo bikaba bimubangamiye kuko atabona icyo yikenuza akoresheje ubwo butaka

Hariho gahunda

Umuyobozi umwe w’Akagali , avuga ko kubera ko abo bagore badafite indangamuntu z’abagabo babo, amafishi y’ibarura ry’ubutaka aguma mu biro by’utugari kugeza igihe abagabo babo bazafungurirwa cyangwa bazabonera izo ndangamuntu.
Mukakabanda Béatrice, ni umuyobozi ushinzwe imibereho myiza n’Iterambere mu kagari ka Ruli. Avuga ko ubusanzwe kugira ngo umuntu abone icyemezo cy’ubutaka hari inzira bigomba gucamo. Agira ati : “ Bisaba ko umuntu atanga amakuru no kugira indangamuntu kugira ngo icyemezo gisohoke. Iyo ari umugabo n’umugore, umwe aba yanditseho 50%, undi 50%. Iyo habura nomero z’indangamuntu y’umwe muri bo icyemezo ntigitangwa kigumishwa ku biro by’Akagari kugeza igihe ikibazo gikemukiye. Ntabwo ari akagari kabifatira, ni amabwiriza y’abashinzwe ibarura ry’ubutaka”. Akomeza avuga ko iyo indangamuntu ibuze ariko hakaboneka fotokopi yayo ikoreshwa nta kibazo. Kuba hari abatarabonye ibyemezo byabo, ngo birashoboka ko hari n’amakuru batatanze akabagira inama yo kujya ku biro bishinzwe ibarura ry’ubutaka bakabafasha gukemura icyo kibazo.

Umuyobozi mukuru mu kigo gishinzwe ubutaka mu Rwanda, Didier Sagashya avuga ko ubutaka bwandikwa hashingiwe ku itegeko na Politiki y’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda ryo muri 2001.
Avuga ku kibazo cy’uko hari abantu bafunze bityo bikaba bigoranye ko imiryango yabo yiyandikishaho ubutaka mu gihe bisabwa ko bagomba gutanga inomero y’indangamuntu zabo zikandikwa ku byangombwa, Minisitiri ufite mu nshingano ze ubutaka, avuga ko abantu bafunze badafite indangamuntu hariho gahunda yaganiriwe n’umushinga w’indangamuntu kuburyo hatangijwe gahunda yo kubafotora aho bari muri gereza bagahabwa indangamuntu kugirango inomero zabo zishyirwe ku byemezo by’ubutaka byabo.

Ingabire Grâce


Tanga igitecyerezo

Who are you?