Yashyizweho kuri 8 August, 2017 | 15:18

Amatora 2017: N’abazi imihango itangiza n’isoza gutora ntibayiha agaciro

Byaba indahiro y’abakorerabushake, ari ukwereka ko udusanduka turimo ubusa mbere yo gutora, ibarura se ry’amajwi, abaturage ntibabyitabira.Abenshi kubera ko batazi ko ari inshingano n’uburenganzira bwabo, abandi kubera kutabiha agaciro.

Kimwe n’ahandi mu Rwanda, ku wa 04 Kanama wari umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika mu mujyi wa Rwamagana ho mu karare witiriwe, mu Ntara y’Iburasirazuba. Kuva mu ruturuturu, abantu ni urunyuranyurane. Ni ku magare asanzwe ari menshi muri uyu mujyi. Abakecuru n’abasaza na bo ni dogidogi ku tubando twabo berekeza ku biro by’itora. Ni saa kumi n’ebyiri n’igice. Umukecuru Nakabonye, wo mu kagari ka Nyagasenyi, we ngo amaze isaha yose ku murongo. “Umurimo ni uwa kare? Ni ukwiyanura kare, izuba ry’ino risigaye rigera saa tatu ryakambye!”. Kuri we, “bariya bana baratinda kudutoresha, ibyo barimo simbizi. Kuki badatangira vuba icyatuzinduye?”.

Ibyo barimo ni indahiro y’abatoresha ari bo abakorerabushake, ibisobanuro by’uko gahunda iteye…no kwerekana ko udusanduka tw’itora amatora atangiye turimo ubusa. Iyi mihango itangiza igikorwa cy’itora, uyu mukecuru ayirimo atayirimo kuko ntanayizi. Nyamara ubutamenya bwe bubangikanye n’ubunararibonye bw’umusaza bari hamwe ngo wanatoye Kamarampaka mu 1961. Kuri we, “barahira batarahira, bacurika udusanduka bataducurika…ntibyabuza uwashatse gukora ubufindo”.

N’ababizi ntibabiha agaciro

Bibe kuri site ya Rwamagana A, ahatoreye akagari ka Nyagasenyi k’umurenge wa Kigabiro, kuri site ya Nyarusange ahatoreye akagari ka Nyarusange, ndetse n’ahatoreye aka Karitutu twombi tw’umurenge wa Muhazi, “abanyamujyi” n’abakiri bato ni bo bageze saa munani n’igice bakijya gutora. Abenshi nyamara bazi ko iriya mihango ibimburira ibaho ariko ngo nta mpamvu yo kuyitabira. Ku bwa Ruzindana Tom, utoye ubwa kabiri, “biriya ni ibyo kuryohereza abanyamahanga, twe nta kibazo. Uko byaba byagenze kose! Ikindi, bariya turabizera abenshi bari inyangamugayo za gacaca.” Uwitwa Teddy we asanga ibi ngo byahabwa agaciro ahari urwikekwe… “ubudasa bw’abanyarwanda bugera n’aho twese tujya mu gikorwa dufite icyerekezo kimwe…gushaka bimwe, kwanga bimwe, kuko twese twashunye ku mateka asharira: abatorwa, abatora n’abatoresha…nta mpamvu rwose y’urwikekwe!”
Kuri bamwe mu batitabira iriya mihango ibanziriza igikorwa cyo gutora by’ubutamenya, biragera no ku ibarura ry’amajwi. Mu gihe abandi ngo na ryo ari igikorwa kireba gusa abahawe izo nshingano: abakorerabushake, inzego z’ibanze, indorerezi… “Jye ndategereza ko bambwira uko byagenze kuri radio gusa!” Iyi mvugo yaba isobanura neza impamvu saa cyenda n’igice, habe kuri za “sites” za Karitutu, Rwamagana A n’iya Nyarusange, nta muturage ugicaracara aho amatora yabereye, uretse abo bireba n’inzego z’umutekano.

Inshingano n’uburenganzira bitigishwa

Kuba abazi iyi mihango n’akamaro kayo batayitabira kimwe n’abatayizi, benshi basanga ari uko abaturage baba batigishijwe neza uburenganzira n’inshingano zabo mu matora. Nubwo ngo biri mu nshingano ya Komisiyo y’igihugu y’amatora, umwe mu banyamakuru ba PAXPRESS, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, asanga itangazamakuru na ryo riba ryateshutse ku nshingano z’ibanze zirimo kwigisha abaturage! Kimwe no ku miryango itari ya Leta. Agira ati “na Komisiyo itabikoze, biri mu nshingano zacu nk’itangazamakuru na Sosiyete Sivile. Ubundi se ugasanga tutanuzuzanya, abenshi bakaba ba Babura bahari, bikagira ingaruka ku baturage“. Asanga ngo umuturage iyo amenye inshingano n’uburenganzira bwe “bimuha ubushobozi bwo kwihitiramo igihe akwiye kubikoresha”!

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?