Yashyizweho kuri 13 April, 2016 | 12:41

Abifuza kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi barasaba icapiro

Hari benshi bifuza kwandika kuri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ariko bakazitirwa n’ubushobozi bwo gusohora ibitabo. Muri bo hari abarokotse, ababibonye imbona nkubone,...Kenshi bazitirwa n’ubushobozi buke. Nyamara cyane cyane mu gihe cyo kwibuka, abayobozi batandukanye ntibahwema gusaba ingeri zitandukanye kwandika kuri ayo mateka hasabwa ko yafasha mu kudasibangana kw’ibimenyetso bw’ibyabaye ariko kandi izo nyandiko zikanafasha mu guhangana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi aho bari hose. Kubona icapiro ritanga iyo serivisi ku baba bagize ubushake bwo kwandika ni kimwe mu bisubizo.

"Mu mwaka wa 2010 najyanye igitekerezo cyo kwandika agatabo ku bantu barokoye abatutsi muri jenoside. Ako gatabo numvaga kazafasha kurwanya abahakana jenoside kuko uwagize aba arokora aba ari ikimenyetso ubwe cy’ukwitandukanya n’ababicaga. Icyo gihe, umunyamabanga wa Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yansubije mu ibaruwa ko igitekerezo ari cyiza ariko ko nafashwa ari uko hari nk’inyandiko nazanye ngafashwa mu buryo bwo kuyisohora cyangwa ngahabwa inama. Byari bikiri ku rwego rw’igitekerezo". Ayo ni amagambo y’umwe mu bagize igitekerezo cyo kwandika kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Nubwo we yateye iyo ntambwe, hari abandi bafite ubushake bwo kwandika mu bushobozi buke bafite. Ikibazo cyabo kikaba "Ese ibyo nzandika bizasohoka bite? "

Amacapiro mu gihugu arahenze. Kandi igitabo nticyandikwa uko kibonetse kwose. Bisaba n’abafasha mu kugitunganya mu buryo bw’imyandikire kugira ngo gisohoke gitanga ubutumwa neza. Kubura amikoro ni imwe mu mbogamizi zica intege abifuza kwandika kuri ayo mateka, iyo batabonye umuterankunga ubafasha kwandika. Ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko kwibuka ku nshuro ya 22 gutangira, Miniisitiri w’Umuco Na Siporo; Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jean Damascène; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG bavuze ko iyo urebye ubushakashatsi ndetse n’ibitabo byandikwa kuri Jenoside usanga ari bike, hagenderwa gusa ku buhamya bukunze gutangwa mu gihe cyo kwibuka. Nyamara muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo gushishikariza Abanyarwanda n’Abanyamahanga kuvuga no kwandika ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubura amikoro

Ikinyamakuru Izuba rirashe cyaganiriye n’ Uwimana Emmanuel, umusore w’imyaka 35, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuva kera yifuza kuba yakwandika amateka yabayemo ya Jenoside n’ingaruka zayo, ariko ntarabigeraho kubera kubura amikoro. Ati “Wenda nshobora kubona machine nandikisha, ariko se ninkenera unkosora nzamukura hehe? Ninkenera se gusohora igitabo byo nzabikura hehe?” Uwimana umaze kwandika byinshi ku mateka ya Jenoside iwabo, avuga ko akibibitse muri mudasobwa ye. Ngo nta nama abona, nta nkunga, byose bikaba bimuca intege. Ati “Hari igihe mara igihe ntarongeraho na paji imwe, nibwira nti n’ubundi n’iyo narangiza kubyandika sinahita mbisohora.”

Uwacu Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko koko ikibazo cy’ubucye bw’abakora ubushakashatsi n’abandika kuri Jenoside buhari, ngo ariko hari ingamba zidasanzwe zafashwe kugira ngo ayo mateka atazibagirana cyangwa se ngo ahindurwe n’abapfobya jenoside.“Turamutse tutanditse cyangwa se ntihakorwe ubushakashatsi, hari ibimenyetso bimwe tudashobora kubona, hari n’aho tudashobora kugera." Nyamara ariko nta ngamba zihariye zirimo koroherezwa kw’abantu nka Uwimana baba baragerageje bakandika hasigaye gukosorwa no gufashwa gusohora ibyo bitabo zihari.

Dr Bizimana Jean Damascène, we avuga ko CNLG itanga inama k’uwanditse kuko inkunga ku mwanditsi itari amafaranga gusa. CNLG ifasha "nko kureba uburyo igitabo cyangwa se ubushakashatsi bwanditse, gusoma, kujya inama..." Nk’uko Dr Bizimana abitangaza. Naho ubundi ngo nta ngengo y’imari yihariye iri muri CNLG yo gufasha abantu ku giti cyabo kwandika.

Ubwo Minisiteri y’Uburezi yibukaga abakozi bayo bazize Jenoside kuriiyi nshuro ya 22, Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri yavuze ko abanditsi n’abashakashatsi bafite uruhare runini mu guhangana n’abapfobya Jenoside. Ati “Mboneyeho gusaba abashakashatsi n’abanditsi b’amateka gukomeza kwitabira kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi , hibandwa cyane cyane ku kuvuguruza inyandiko zandikwa n’abashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, ahanini bagamije kuyipfobya kubera inyungu za Politiki”. Ibi kandi byashimangiwe ku rundi ruhande na Senateri Sebuhoro Celestin ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bo muri INES_Ruhengeri aho yasabye urubyiruko guharanira kwandika ibyaranze amateka y’u Rwanda cyane cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo amateka atazibagirana.

Umwe mu myanzuro yavuye mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali yiga kuri Jenoside mu mwaka wa 2012, yari yateguwe na CNLG mbere y’uko icyunamo gitangira, wasabaga abanyarwanda kurushaho kugira uruhare mu bushakashatsi, no kwandika ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo bigaterwa n’uko ngo byagaragaye ko bamwe mu bantu bo hanze bagoreka amateka y’u Rwanda ku nyungu zabo.

Icapiro ku badafite ubushobozi ariko bafite ubushake

Ibi byifuzo bigongana na za mbogamizi abenshi mu bifuza kwandika bahura nazo zo kubura ubushobozi bituma handika abanyarwanda bake bifite n’abanyamahanga. Kimwe mu bidashidikanywaho n’uko kwandika amateka ya jenoside yakorewe abatutsi atari iby’abanyamahanga gusa. Abanyarwanda bakangurirwa gufata iya mbere. Kandi abafite ubushobozi barabikoze. Nyamara hagaragaye ko abatabufite ari benshi kandi bafite ubushake.

Kimwe mu byifuzo batanga ni ugufashwa. Uwitwa Niyitanga Aphrodis atanga igitekerezo. Ati"niba Abanyamakuru barasabye Leta ko yaborohereza kubona icapiro kandi ikaribaha, ni kuki CNLG yo itasaba Leta kuyigurira icapiro rizajya rifasha abo bagaragaje ubushake banditse kurangiza ibitabo byabo bigasohoka?" Kuri we, igisobanuro cyabyo kirumvikana kandi kwandika ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi si inyungu ku bandika, kuri CNLG cyangwa se ku barokotse gusa, ni inyungu ku gihugu kuko bifasha mu kubika ibimenyetso mu buryo bw’inyandiko bizafasha abazamuka gusobanukirwa kurushaho.

Undi mwanditsi nawe avuga ko iryo capiro rigiyeho ryafasha mu kwandika no kubika amateka ariko no mu buryo bwagutse bikaba byafasha abanyarwanda gushishikarira kwandika muri rusange dore ko ababigiramo ubushake ari bake.

Kaberuka Thelesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?