Yashyizweho kuri 7 March, 2017 | 07:46

Abatuye mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge ntibishishanya

Biragora kwiyumvisha uburyo umuntu warokotse jenoside aturana inzu ku nzu n’uwayigizemo uruhare, bakaryama bagasinzira nta bwoba ariko abaturage bo mu Mudugudu wa Mwidagaduro mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze bo bahamya ko bageze ku bwiyunge bwuzuye bakarenga ibyabatandukanyaga , ubu bakaba bashyize imbere gukorera hamwe bakiteza imbere.

Mwajabu Charlotte avuga ko yari asanzwe atuye muri aka gace mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubwo babonaga leta ihatuje abatahukaga n’abarokotse jenoside bigabanyijemo ibicemo bibiri hakaba Mwidagaduro ya mbere n’iya kabiri ariko ubu yabaye umudugudu umwe kuko bamaze kwiyunga ibyo bice bitakiharangwa.Mwajabu ati “Twabaga dufite icyoba tukumva abarokotse jenoside n’abatahutse batubona nk’abanzi babo, tukanatinya kubavugisha. Ubu rero dukorera hamwe mu mashyirahamwe, duhana inka n’abageni ku buryo navuga ko ubwiyunge twabugezeho rwose.”

Rukundo Jefute nawe yemeza ko yikanze abonye abari barahunze mu 1959 batahutse kuko bari bazi ko ari abanzi babo ariko urwikekwe rwabarangaga mu myaka 20 ishize rweyutse bakaba bisanzuranaho mu ishusho imwe y’ubunyarwanda.

Nyirasafali Sawiya, uwarokotse jenoside akaba n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwidagaduro, avuga ko uwo mudugudu utuwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda harimo abatahutse bari barahunze mu mwaka wa 1959, abarokotse jenoside n’abayigizemo uruhare. Ati “Tukigera hano mu myaka 20 ishize twahabaga dufite ubwoba bwinshi cyane, ntidusinzire, twararaga hanze ntawaryamaga mu nzu. Habagaho n’abantu batera amabuye ku mazu yacu twese ariko byamaze nk’ukwezi kumwe tuza gufata abana b’urubyiruko bateraga ayo mabuye. Hari n’umugezi w’ahitwa kwa Pawulo abarokotse jenoside tutashoboraga kuvomaho kuko abo twasanze ino batwirukanaga kuko hari uwagiye kuvomayo bamukurura amazuru ahita agira ubwoba ava muri uyu mudugudu. Hari n’abandi bagiye bimuka kubera ubwoba.”

Nyirisafali avuga ko ibyo byose byabaye amateka kuko ubu babanye neza, ugize ibirori n’ugize ibyago bafatanya muri byose kandi bakaba bafite amashyirahamwe bakoreramo bagamije iterambere.Yagize ati “Twagiye dushira ubwoba, twishyiramo imbaraga tugasurana ndetse dutangira guhurira mu Nkiko Gacaca, abayobozi b’Akarere bakaza hano bakatwigisha kwiyunga bityo tugenda duhinduka. Gahunda ya ndi Umunyarwanda ubu yaraducengeye ku buryo tutacyibona mu ndorerwamo y’amoko kandi nta n’umwe ukigaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside muri uyu Mudugudu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, Ndabereye Augustin yemeza ko abatuye mu midugudu y’ubumwe n’ubwiyunge ari intangarugero mu kwiyunga mu Karere kose, akavuga ko bazakomeza guhuriza abantu hamwe mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Akarere ka Musanze gafite imidugudu y’ubumwe n’ubwiyunge itatu ari yo Mwidagaduro, Susa na Kimonyi.

Mugabo Jean d’Amour


Tanga igitecyerezo

Who are you?