Yashyizweho kuri 7 July, 2016 | 12:33

Abaturage barifuza guhabwa serivisi inoze mu bijyanye n’ubutaka

Mu isuzuma ry’uko abaturage babona imiyoborere ibabereye n’imitangirwe ya serivise mu nzego zibegereye (Citizen Report Card/CRC), rikorwa n’Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB), abaturage bavuze uburyo bifuza guhabwamo serivisi zitandukanye mu bijyanye n’ubutaka. Bimwe barabishima, ibindi bakabigaya.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bishimira serivisi bahabwa mu buhinzi ku kigero cya 64.9%.

Mu rwego rw’igihugu, akarere ka Ngomba niko abaturage bagaragaje ko bishimiye serivisi bahabwa mu butaka ku gipimo kiri hejuru ya 75%, naho mu turere twa Kayonza na Bugesera bagaragaje ko bishimiye izi serivisi ku gipimo cyo hasi cyane kiri hagati ya 25% na 50%. Mu tundi turere dusigaye, abaturage bagaragaje ko bishimira serivisi bahabwa mu butaka ku gipimo kiri hagati ya 50 na 70%.
Nk’uko ubutaka bufatwa nk’umutungo benshi mu baturage bacungiraho, ababajijwe muri ubu bushakashatsi basabye kwegerezwa cyane serivisi zijyanye n’ubutaka kuko byagabanya isiragira rya hato na hato n’imanza z’urudaca zishingiye ku butaka.

Gutanga ingurane biracyari ikibazo

Muri ubu bushakashatsi abaturage bagaragaje uburyo bishimira serivisi zitandukanye bahabwa mu butaka. Iyo bishimira cyane ni iyo kwandikisha ubutaka iri ku gipimo cya 84.7%, ariko izindi serivisi zo si cyane.

Guhinduza ibyangombwa by’ubutaka batangaje ko babyishimira ku gipimo cya 62.7%, gukora ubukangurambaga ku mategeko y’ubutaka ku gipimo cya 62.2%, naho gutanga ingurane ku butaka bikaba ku gipimo cyo hasi ya 50% (49.1%). Ibyo ngo biterwa n’uko abagera kuri 34.7% bavuze ko batazi ibirebana n’ingurane ku butaka, kandi bigashimangirwa n’umubare utari muto w’abatishimiye ibirebana n’ubukanagurambaga ku mategeko y’ubutaka (21.1%).

Mu biganiro mu matsinda byabaye mu gihe cy’ubushakashatsi no mu kugaragariza inzego z’ibanze ibyabuvuyemo, abaturage bifuje ko hakwihutishwa serivisi yo guhinduza ibyangombwa by’ubutaka, hakongerwa ubukangurambaga mu mategeko y’ubutaka n’ibikoresho byo gupima no gushushanya mu biro by’ubutaka, ndetse bakegerezwa serivisi ya noteri w’ubutaka.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku bihumbi cumi na kimwe na cumi n’eshatu (11.013) mu turere twose uko ari 30, imirenge 326, imidugudu 733. Habajijwe abakuru b’ingo cyangwa abandi baba mu rugo bafite hejuru y’imyaka 18, nyuma hakorwa ibiganiro mu matsinda y’abagize JADF (Abafatanyabikorwa mu iterambere) n’abakuru ba serivisi zikorerwaho ubushakashatsi hagamijwe kurebera hamwe uko ibitanoze byanozwa.

Munyantore Jean Claude


Tanga igitecyerezo

Who are you?