Yashyizweho kuri 23 May, 2016 | 08:44

Abatinganyi baramagana akato kabakorerwa

Ubuhamya bukubiye mu gatabo "CAN ANY BODY HEAR US" ugenekereje mu kinyarwanda" Ese abantu bashobora kutwumva" abatinganyi n’abakubanyi bo mu Rwanda baravuga ku mibereho yabo nuko babayeho. Cyane cyane ariko barasaba kudahabwa akato no guhabwa umwanya bakavuga ibyo babamo aho kugira ngo bivugwe uko abantu babyumva.

Mu Rwanda bamwe mu bagabo bakora imibonano bahuje igitsina bazwi ku izina ry’ abatinganyi baravuga ko bahura n’ ihohoterwa rinyuranye kubera uburyo babayeho.
Aba bagabo mu buhamya bwabo bukubiye mu gatabo kiswe “CAN ANY BODY HEAR US “ cyangwa se ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ese abantu bashobora kutwumva “ bagaragaza ibibazo bakunze guhura nabyo mu muryango nyarwanda birimo ihohoterwa .

Muri aka gatabo kashyizwe ahagaragara n’umuryango utari uwa Leta HDI (Health Development Initiative ) hagaragaramo ubuhamya bw’ abagabo n’ abagore b’ abatinganyi n’ abakubanyi bavuga uko babayeho n’ ibibazo bahura nabyo.
Kimwe mu bibaraje ishinga ni ukurwanya akato bakorerwa.Bavuga ko nubwo mu Rwanda nta mategeko ahana ubutinganyi ahari , ngo benshi mu baryamana bahuje ibitsina mu Rwanda babikorera mu bwihisho batinya ko imiryango yabo ibaha akato ndetse n’abandi bantu muri rusange ngo usanga babafata nk’abatari abantu buzuye.
Imwe mu mpamvu y’ ubuhamya bw’ imibereho ya bamwe ngo ni ukugira ngo bazamure ijwi abantu bamenye ubuzima babayeho ko ntaho butandukaniye n’ubw’ abandi banyarwanda kabone nubwo baryamana bahuje ibitsina. Muri ubu buhamya , hari abavuga ko imiryango yabo nayo ubwayo itabumva , abandi bakirukanwa mu mashuri no ku kazi nyamara nkuko babivuga bazira uko baremwe.

Dr Aflodis KAGABA umuyobozi wa HDI avuga ko mu gukusanya izi nkuru z’ abatinganyi babikoze bagamije kubakorera ubuvugizi kubera ko bari mu bantu bakunda guhura n’ ibibazo bitandukanye.Dr Kagaba akomeza asobanura ko uretse n’ akato bavuga ko bahabwa ngo banugarijwe n’ ubwandu bwa SIDA .Ibi ngo biterwa nuburyo bakora imibonano yo mu kibuno (pénétration anale) kandi ngo ibi birimo ingaruka nyinshi zikomeye zirimo no kwandura SIDA mu buryo bworoshye.Mu Rwanda kugeza ubu Minisiteri y’ ubuzima igaragaza ko abatinganyi bashobora kwandura SIDA kugipimo cyikubye inshuro enye n’ igice (4.5 times) ugereranije n’ abandi baturage basanzwe.Ni no kubera iyo mpamvu iyi minisiteri ivuga ko abatinganyi bagomba guhabwa service zihariye zibafasha kwirinda ,ariko ibyo bigakorwa bamaze kumenyekana no guca akato kabakorerwa mu bice bitandukanye by’ ubuzima bwabo.

Nta mibare izwi y’ abatinganyi mu Rwanda ariko umuyobozi wa HDI Dr Kagaba asobanura ko kubufatanye na Projet San Francisco ndetse n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuzima RBC batangiye gukora ubushakashatsi bw’ ibanze bugamije kumenya imibare y’ aba bagabo b’ abatinganyi.

Bikomye Itangazamakuru

Bamwe mu batinganyi bavuga ko itangazamakuru mu Rwanda ari kimwe mu bituma abanyarwanda batabumva neza ngo bumve uburenganzira bwabo.Uwihoreye Cedric avuga ko hari ibitangazamakuru bimwe na bimwe usanga byandika inkuru zibiba urwango hagati yabo n’ abandi banyarwanda,agira ati “
“Inshuro nyinshi abandika baba badusebya , batwangisha abanyarwanda , ugasanga hari n’abatwitirira ibyo tudakora bakavuga ko ngo tubijyamo kubera amafaranga , byose bakabikora mu buryo bwo kudusebya.”

Uwihoreye akomeza avuga ko ubusanzwe babona itangazamakuru ari ryo ryagombye kubafasha mu kurwanya aka kato bakorerwa ariko ku rundi ruhande ngo usanga hakiri abanyamakuru bakora inkuru ziganjemo amarangamutima yabo bwite kuburyo kuri bo babona ari nk’ urwango babafitiye.Gusa ariko yongeraho ko binashoboka ko hari abanyamakuru batarasobanukirwa n’ imibereho y’ abatinganyi bityo bagapfa kwandika uko babyumva , ibintu basanga bibagiraho ingaruka zikomeye.

Kuri ubu Uwihoreye atangaza ko bari guteganya ibiganiro n’ abanyamakuru mu kwezi kwa karindwi bagamije kubereka ukuri kw’ imibereho yabo kugira ngo babashe kubakorera ubuvugizi kubirebana n’ iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwabo.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?