Yashyizweho kuri 6 May, 2016 | 13:14

Abatanga ubufasha mu by’amategeko baratabariza abatishoboye

Abatishoboye bagira ubufashwa bagenerwa na Leta mu by’amategeko. Nubwo ibi ari byiza, ariko ngo aya mafaranga ni make ugereranije n’igiciro cy’abavoka, n’ibyo urubanza rusaba. Abatanga ubufasha mu by’amategeko barasaba ko aya yongerwa kugira ngo hatangwe ubutabera bwuzuye.

Amafaranga arenga miliyoni 232 ku mwaka leta iyashyira mu rugaga rw’abavoka, agenewe kunganira mu mategeko abadafite ubushobozi. Nyamara hari abakenera ubufasha ariko batabubona. Abunganira abantu mu by’amategeko bavuga ko ugereranyije n’uburyo ubutabera buhenda, aya mafaranga ari make cyane. Bamwe mu batishoboye bahitamo kutajya kwaka ubu bufasha batinya amafaranga bizabatwara n’ubwo hari icyo leta ibafasha.

Abatanga ubu bwunganizi bashimangira ko iki ari ikibazo ku butabera butangwa. Kuri bamwe mu bunganira abantu mu mategeko, ngo amafaranga atangwa ku rubanza rumwe akwiye kongerwa akavanwa ku bihumbi 300, kuko ngo abavoka bemeye kuyakira hari andi bongeraho bayakuye mu mufuka wabo. Ibi ngo bishobora guhindura uko urubanza rwari kuburanwa rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku byemezo by’inkiko.

Me Christian Garuka, avuga ko hakwiye isaranganya mu bushobozi buke buhari. Agira ati “nk’ubu ku manza ziva hanze leta yishyura amafaranga agera kuri Miliyoni 15, nyamara abahohotewe b’abakene ntibatarengerezwa ibihumbi 300! Iki kinyuranyo ni kinini, bikwiye kongera kwigwaho.” Akomeza avuga ko umwunganizi mu mategeko ari we uhita agorwa no kwikora mu mufuka ngo urubanza rugende neza. Yungamo ati “urubanza ruri nk’I Nyagatare, ayo mafaranga ntabwo yavamo ay’urugendo, ay’ifunguro, impapuro, igihembo,…” Abatoni Penina wo muri Rwanda Women Network, nawe ahamya ko babona abantu benshi badafite ubushobozi bwo kubona ubutabera neza kubera ubukene. Agira ati “hari n’abandi usanga batabarirwa mu byiciro by’ubudehe bihabwa ubufasha mu by’amategeko ariko ugasanga mu by’ukuri nta bushobozi bwo kwiyishyurira umu avoka bafite kandi bamukeneye.”

Abakene bahitamo kutajya gusaba abavoka b’ubuntu

Kubera andi mafaranga y’iyongera ku bufasha bahabwa na leta asabwa umuburanyi utishoboye, bituma n’abakagombye kujya ku urugaga rw’abavoka gusaba ubufasha mu by’amatageko batajyayo kubera gutinya amafaranga y’impapuro, amatike, ay’urugendo n’andi ajyanye n’urubanza.

Victor Mugabe, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abavoka, ahamagarira abafatanyabikorwa bose babishobora kubafasha kubona ubushobozi kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti. Agaruka ku buryo bigora ababuranyi ndetse n’abavoka agira ati “ibi rwose ntabwo bivuna gusa ababuranyi ahubwo bivuna cyane n’umu avoka wemeye kwinjira muri bene izo manza. Birangira akoresheje amafaranga ye ku giti cye, kuko ayo bagenerwa aba adahagije.” Cyakora n’ubwo ngo ibi bibazo biriho ngo uru rugaga rwakira imanza zirenga 650 ku mwaka.

Minisiteri y’ubutabera n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko(Legal Aid Forum), bakangurira abantu kutishora mu manza mu gihe zakemurwa ku buryo bw’ubwumvikane. Andrews Kananga wo muri Legal Aid Forum abishimangira agira ati “dukwiye kujya tuvuga ngo umuntu turamuha ubufasha bwo ku ruhe rwego. Kuko njye mbona hari abantu bakwiye kujya batanga igice runaka nabo bakumva ko bagize uruhare mu rubanza rwabo. Ibi byazatuma abantu badapfa gukora amakosa abajyana mu nkiko rimwe na rimwe cyangwa bakajya bahita bajya mu bunzi.”
N’ubwo ibibazo by’amikoro bigaragara ariko, kuva muri 2009 Minisiteri y’ubutabera ifatanyije n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, buri mwaka bategura icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko. Muri iki cyumweru barushaho kwegera abaturage bakabaha ubufasha mu ariko bibanze ku batishoboye.

Mu myaka yashize hakirwaga imanza nyinshi z’abana, ariko kuri ubu ziragenda zigabanuka, ku buryo muri uyu mwaka bazibanda ku bakeneye ubwunganizi barengeje imyaka 65, abarwaye indwara zidakira, abafite ubumuga, abagore batwite, abafite abana bato muri za gereza no kumenya imanza za Gacaca zitararangizwa. Iki cyumweru kizatangira ku italiki ya 9/5/2016 kirangire ku ya 13/5/2016. Ku italiki 9/5/2016 kizatangirizwa mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo.

Musonera Sosthène


Tanga igitecyerezo

Who are you?