Yashyizweho kuri 12 March, 2019 | 08:37

Abarimu b’ababiligi bakozwe ku mutima n’ibyo babonye mu nzibutso mu Rwanda

Ku bufatanye n’umuryango RCN Justice &Democratie, kuva ku italiki 2-9 z’ukwezi kwa gatatu 2019, abarimu 6 bigisha amateka mu bubiligi, bari mu Rwanda kugira ngo bagire ubumenyi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uru rugendo kandi rwari rugamije no kungurana ubumenyi na bagenzi babo bigisha amateka mu Rwanda ku buryo bw’imyigishirize cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Aba barimu nta makuru menshi bari bafite kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku buryo ntacyo bayigishagaho. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Murambi, urwa Ntarama n’urwa Gisozi, batunguwe n’ibyo babonye ku mateka y’u Rwanda. Batunguwe n’ukuntu abanyarwanda bongeye kubana hagati yabo ndetse n’iterambere U Rwanda rugeraho.

Umwarimu w’amateka i Bruxelles, Cecile Schaack, avuga ko ibyo babonye mu nzibutso eshatu basuye, ari impamba ikomeye bajyanye ku buryo batabura icyo babwira abana bigisha kuri iyi jenoside. Agira ati “ibyo tubonye byabereye aha ntibisanzwe. Twabwira abanyarwanda kwihangana no gukomeza umurongo w’ubwiyunge hagati yabo. Twifatanyije n’ababuze ababo ariko umusanzu wacu ni ukubwira abandi babiligi duhura nabo ibyo twabonye n’amaso yacu mu nzibutso, bitwereka uko Jenoside yagenze.”Kuri Philippe Renette, umwarimu w’icyongereza akaba anashinzwe ibikorwa byo kwibuka ku ishuri akoraho, ngo ibyo babonye ku rwibutso rwa Gisozi, bitanga isura y’ubugome iyi jenoside yakoranywe kuburyo buyitandukanya n’izindi Jenoside zagiye zikorwa.

Mugenzi we Isabelle nawe niko abibona. Agira ati “byanyeretse akamaro k’urwibutso mu buzima bw’abarokotse ariko n’ako kutibagirwa ibyabaye. Nabashije kubona ko amateka y’u Rwanda n’aya jenoside adahera ku gihe yatangiye gukorerwa nk’uko bamwe babyibwira. Aya ni amateka y’isi kandi agomba gutanga isomo kuri buri wese.”

Aba barimu b’ababiligi bashima igikorwa cyakozwe n’umuryango utari uwa leta, RCN Justice et Democratie cyo kuba yarabafashije kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Donatienne umwarimu w’amateka I Bruxelles, ati “nk’abarimu byari kutugora gukora uru rugendo, nyuma yo kuganira n’abanyarwanda batandukanye cyane cyane urubyiruko, tukanasura inzibutso eshatu, ndahamya ko ahubwo inzibutso zikwiye kubungabungwa kurushaho kugira ngo n’abazaza mu myaka myinshi iri imbere, bazazisure babone amateka uko yakabaye.”

Musonera Sosthene


Tanga igitecyerezo

Who are you?