Yashyizweho kuri 3 May, 2018 | 07:15

“Abanyereza umutungo wa leta bahanwe kimwe”_ Ingabire M. Immaculée

Haracyibazwa impamvu abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bafatwa, bagahamywa ibyaha ariko kugaruza umutungo bikaba ikibazo. Bamwe babibonamo akagambane ka zimwe mu nzego z’ubutabera abandi bakabibona nko kwihangana bikomeza gushyira igihugu mu kutishyuza abanyereje umutungo wacyo.

Ubwo Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International- Rwanda) wagaragazaga ubusesenguzi kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya 2015-2016, umuyobozi wawo Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko iyo witegereje uburyo abantu bakoresha nabi umutungo wa leta bakurikiranwa bitanoze yewe ngo ntibanakurikiranwa kimwe.

Bamwe batinda gufatwa hitwaje ko babuze kandi bagaragara, abandi batabwa muri yombi bakarekurwa bidateye kabiri, abacamanza bitwaza ubwigenge bwabo, ngo bigaragaza ko haba harimo ruswa ituma bamwe bijyanira amafaranga ntibanakurikiranwe.

Ingabire Marie Immaculée agira ati “reka mbahe urugero. Hari umuntu wirirwaga ku mikino kandi ubushinjacyaha bukavuga ko bwamubuze. Narababwiye nti ese mwamuburiye he ko njye mubona kuri stade kenshi? Nageze aho mbasaba ko niba byarabananiye bambwira nkamubazanira!” Ingabire avuga ko ibi bimaze igihe kinini ari uku bimeze kuko habamo kwihanganirwa no kurwaza. Yagize ati “igihe cyari kigeze ko kwihanganira abantu bihagarara, kuko iyo umurwayi adakize arapfa. Nta murwayi uhoraho. Niyo mpamvu ubona za Botswana ziza imbere mu kurwanya ruswa. Ho nta kwihanganira abanyereje bibayo”

Inzego z’ubutabera zijye zibazwa uko zica imanza

Ingabire avuga ko hadakwiye kwitwaza ubwigenge bw’ubutabera ngo imisoro ya rubanda ihere ityo. Yungamo ati “ ni gute umuntu aca urubanza nabi bigaragarira n’umwana w’imyaka icumi, hanyuma umuntu akavuga ngo ni ubwigenge? Kubaza ubutabera uburyo buca bene izi manza birasaba ko bijya mu byihutirwa(…)”

Akomeza avuga ko ikibazo ari uko byakorwa hagamijwe kurenganya bamwe.
Ibi byo kudahana bamwe mubagaragaweho imikoreshereze mibi y’imari ya leta, byagarutsweho na Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Mukama Abbas, ubwo yibazaga uburyo umwe mu bayobozi wakekwagaho gukoresha nabi umutungo wa leta yarekuwe, nk’uko byatangajwe na www.igihe.com. Yagize ati “Biri kundya ahantu mu mutwe, numvaga binaniye kubyumva. Uyu muyobozi wungirije, raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta yagaragaje ko yahombeje hafi miliyari imwe, batweretse amafilimi hano aho yagiye gutanga sheki y’amafaranga hafi miliyari ayiha rwiyemezamirimo, barubatse fondasiyo gusa n’amatafari nk’atatu. Ubu ashobora kuba urukiko rwaramufunguye by’agateganyo ngo aburane ari hanze, rwiyemezamirimo we aracyafunze.” Yunzemo ati “Mwumve ayo mafaranga y’igihugu miliyari imwe, kandi nta n’akantu bamushyizeho kamugaragaza aho agiye hose kugira ngo ntazanacike. Nkibaza ku nyungu z’igihugu, ko dushaka amafaranga y’igihugu."

Perezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) Depite Nkusi Juvénal, avuga ko n’iyo abakekwaho barekurwa ariko umutungo wa rubanda uba wanyerejwe ukagarurwa. Ati “n’iyo ryaba ifaranga rimwe rikagaruka, ariko ikibabaje ni uko hari igihe umuntu bamurekura kandi n’amafaranga bigaragara ko yanyereje ntagaruzwe.”

Ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2014-2015, amafaranga yaburiwe irengero yavuye kuri Miliyari 28.9 agera kuri 99 muri 2015-2016. Aya mafaranga akenshi azimira binyuze mu buryo amasoko aba yatanzwe nk’uko TI-Rwanda ibitangaza. Ikomeza kandi itangaza ko amasoko atangwa rimwe na rimwe binyuranyije n’amategeko bigakurikirwa no gukora imirimo nabi ndetse no kuyita itarangiye.

Musonera Sosthѐne


Tanga igitecyerezo

Who are you?