Yashyizweho kuri 17 February, 2017 | 08:58

abakobwa bakomeje kuza imbere y’abahungu mu bizamini bya Leta

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2016, abakobwa bongeye guhiga abahungu nk’uko byagenze mu mwaka wa 2015.
Ibi byagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, ubwo yatangazaga ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri bakoze ikizami cya Leta gisoza umwaka w’amashuri wa 2016.

Nk’uko bigaragara muri aya manota yatangajwe kuri uyu wa 16/02/2017, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016 biyandikishije mu gukora ikizami mu masomo asanzwe bari 41,609. Muri bo hakoze 41,240 bangana na 99.1%, hatsinda neza 89.5% .
Muri uyu mubare w’abatsinze, abahungu bangana na 47% naho abakobwa ni 52.5%, mu gihe no mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2015 Abakobwa batsindiye ku kigero cya 54.6%, basaza babo bagatsindira ku kigero cya 45.3%.
Mu nderabarezi, abanyeshuri bari biyandikishije ku gukora ibizamini bisoza amashuri bari 2787 bangana na 99.8%; muri bo hakoze 2782 ndetse batsinze ku kigero cya 99.6%.

Mu myuga hari hiyandikishije abanyeshuri 24,086 hakora 24,074. Muri aba abatsinze ikizamini cya leta ni 21283 barimo abakobwa 10716 n’abahungu 13358.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyankazi Isaac, yavuze ko muri rusange imitsindire ihagaze neza kuko izamuka umwaka ku mwaka.

Ku bijyanye n’uko ibigo byabaye ibya mbere bitakigaragazwa, Minisitiri Munyakazi yavuze ko hari ibikirimo kwigwaho bizagenderwaho bitaranozwa.Yagize ati “Mu mashuri ntabwo twarebera gusa ku manota mu kumenya ikigo cya mbere.Ubu turimo gushyiraho ibizagenderwaho kugira ngo amashuri yose azatangirire rimwe kubikurikiza, kugira ngo umuco wo kurushanwa utazavaho kuko ufasha kugera ku mihigo."

Abanyeshuri bashobora kureba amanota yabo ku rubuga rwa internet rwa REB www.reb.rw, cyangwa kuri telefoni igendanwa, bandika s6, na code bakoreyeho ikizami bakohereza kuri 489.

Pax Press


Tanga igitecyerezo

Who are you?