Yashyizweho kuri 6 December, 2016 | 09:08

Abacamanza muri ACHPR ntibahagararira ibihugu byabo

Nk’ahandi umucamanza ategekwa kutabogama. Mu kwirinda ko byabaho mu rukiko Ny’afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu na Rubanda nta mucamanza uburanisha dosiye y’igihugu avamo. Ibi birinda kuba bazanamo amarangamutima.

Abacamanza bari mu Rukiko ny’Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu na Rubanda ntibahagararira ibihugu byabo. Nk’uko bitangazawa n’umunyamategeko akaba n’impuguke ku burenganzira bwa muntu Nsabimana Christian Garuka, utorewe kujya muri ruriya rukiko aba abaye uvugira bose. Ati" ntabwo aba akiri umwenegihugu w’igihugu avamo mu buryo bwo gukemura ibibazo byagejejwe mu rukiko".

Gusa ngo n’Urukiko ubwarwo mu mategeko arugenga rwabitekerejeho. Umucamanza ntabwo aterana n’abandi ku kibazo kireba igihugu cye. Nk’uko Christian Garuka abitangaza ibi birinda amarangamutima no kwivanga cyangwa se kuvangira abandi bacamanza bikaba byatuma ibyemezo bifatwa biba bibangamye.

Ibyo ngo kandi ntibitandukanye no mu gihugu aho umucamanza atajya mu manza afite aho aba ahuriye nazo. Kuko umurimo w’ubucamanza ni umurimo udasanzwe, usaba uwukora guhora yitwararitse mu kazi no hanze muri rubanda. Kuba ari umuntu ukemura ibibazo atanga ubutabera, bisaba ko agenza binyuranye n’abandi bantu: aho asengera n’aho asengerera, mu kazi no mu muryango, imikino n’imyidagaduro, ndetse no mu bijyanye no gushakisha amafaranga(business). Bityo afite ibyo yemerewe n’ibyo abujijwe, hagendewe ku mategeko amugenga.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’inkiko, Itamwa Emmanuel, umucamanza agomba kuba “intangarugero, inyangamugayo”. Ibi bijyanye no kugira ibanga ry’akazi, kugira ngo yirinde ko hari uwakemanga imyanzuro afata mu rubanza.

Itamwa avuga ko umucamanza atagaragazwa n’umwambaro w’umukara aba yambaye mu rukiko aca imanza. Ati” uriya ni umwambaro w’urubanza, ariko no hanze afite uko agomba kwifata”.

Uyu murimo ngo ntushobora gukomatanywa na Politiki (kujya mu mashyaka, kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bya Politiki nka za mitingi), no kujya mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta. Ntiyemerewe no gucuruza ibibonetse byose, n’uko yiboneye kose. Cyakora nk’uko umuvugizi w’inkiko abivuga, ngo umucamanza yemerewe gutera ibiraka byo kwigisha amasomo arebana n’amategeko gusa. Ntabujijwe gusenga, gufana amakipe, no kuba mu matorero agamije umuco, ururimi n’ubugeni. Imirimo y’ubuhanzi nayo iri mu byo yemerewe.

Ubu uru rukiko ruyoborwa numunya Côte d’Ivoire Sylvain Oré yasimbuye Augustino Ramadhani wo muri Tanzania naho Visi perezida Ben Kioko asimbura Elsie Thompson wo muri Nigeria. Batorewe manda y’imyaka ibiri.

Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rufite abacamanza 11 bakomoka mu bihugu bibarizwa mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bagatorwa hagendewe ku bushobozi bwabo. Perezida warwo na Visi Perezida batorerwa manda y’imyaka ibiri ishobora kongerwa rimwe. Mu mwaka abacamanza barwo bagira ibihembwe bine bisanzwe ariko hashobora no kubaho ibindi bidasanzwe.

Uru rukiko rufite inshingano zo kurinda ibyiyemejwe na Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa muntu no kongera ingufu mu kurengera uburenganzira bwa muntu muri Afurika hamwe no kugenzura ko amasezerano Nyafurika ndetse na mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu yubahirizwa, binyuze mu byemezo bifatwa mu nkiko.

Manzi Mbonyumuvunyi Gérard


Tanga igitecyerezo

Who are you?