Yashyizweho kuri 25 October, 2018 | 19:18

Umurimo ukorewe hamwe ubyarira benshi inyungu

Gutinyuka, kurenga ibibazitira bituma bumva ko batabashije ngibyo ibyatumye abagore Uwamwezi n’Uwineza bafata iya mbere mu kwiteza imbere ubwabo no guteza imbere abo bakorana biciye mu ruhererekane nyongeragaciro(value chain).Bishimira ko badatera imbere bonyine ahubwo bateza imbere n’abandi bakorana bari mu makoperative atari azwi mbere. Gusa ngo baba bakeneye no guterwa ingabo mu bitugu mu buryo bw’amafaranga n’inama kugira ngo bakore ibiramba.

Kumubona ahagaze hamwe biragoye. Aba agenda agaruka ubona ahuze mu ruganda ruto rukora imitobe, inanasi zumishije n’ibindi. Hamwe n’abakozi be bane bahirirwana nta kuruhuka. Hirya imodoka iba ijya mu cyaro cya Nyagatare kuzana izindi nanasi. Uwamwezi Mercianne, umupfakazi w’imyaka 48 ibi ntibyamugwiririye. Ni urugendo yatangiye na mbere umugabo we akiriho. Mu magambo ye ati « nahoze ndi umuganga. Ngahora nibaza uko nzasaza ntegereje umushahara w’ukwezi nawo utamfasha guhaza ibyifuzo byanjye byose. » Yatangiye ahinga inanasi ku isambu ya hegitari n’igice yahawe n’umugabo. Iyo zeraga yaragurishaga. Ibi akanabifatanya n’akazi. Nk’uko akomeza abivuga «byageze aho mbonye ko nibura nshobora kwinjiza igihumbi (1000Frw) ku munsi, nasezeye akazi cyane ko n’umugabo wanjye yari amaze kwitaba Imana ». Nibwo ahisemo gushinga ikigo Natural Fruits Drier Company, cyumisha inanasi akazigurisha mu buryo butandukanye n’ubwa mbere. Uko iminsi yicumaga niko, nk’umugore witinyutse , yagiye asurwa n’ibigo nka NAEB, ISAR bamutera inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga atangira kujya mbere kurushaho. Ati « burya iyo ukora hari ababa bakureba kandi babona ko ujya mbere wowe utabazi. Nuko nabonaga bizana bakantera ingabo mu bitugu. »

Si iburasirazuba gusa, kuko mu mwaka wa wa 2010, mu ntara y’amajyepfo Uwineza Marie Josée wari usanzwe acuruza amata mu karere ka Huye, yabonye ikusanyirizo ry’amata ryo mu karere ka Gisagara rishyizwe ku isoko kubera guhomba nawe agafata ingamba zo kujya gupigana bikarangira aritsindiye. Iri, ryari ryarahombejwe no kubura ibikoresho, gikurikirana ndetse no kubura amata bitewe n’imicungire mibi. Uwineza ati « ntakubeshye aborozi nibo bambwiye bati ufashe ririya kusanyirizo twafashanya akarere kacu kakajya mbere .» Nyuma yo kubitekerezaho cyane, Uwineza yafashe ikusanyirizo nuko ashinga ikigo Dépôt Patmos gikusanya amata ku bufatanye n’aborozi. Ibi byatumye urugendo aborozi bakoreshaga bajya i Huye bavuye Gisagara rugabanuka, ari nako n’igiciro baboneragaho amata cyabaye cyiza.

Uwamwezi n’Uwineza bose bemeza ko kujya mbere k’ubucuruzi binjiyemo byatijwe umurindi no kutaba ba nyamwigendaho bagakorana n’abandi. Uwineza ati « ubwo nari maze kubona iri kusanyirizo, aborozi barambwiye bati tunganya ikusanyirizo urihe ibikoresho natwe tuguhe amata ». Aho niho yahereye afata inguzanyo ya miliyoni icumi arongera ararisana ndetse agura n’agakamyoneti (camionnette) kamufasha gukusanya amata arangije akorana n’aborozi. Ati « ubundi amata iyo amaze amasaha abiri ku igare cyangwa yikorewe ku mutwe agira ikibazo agapfa. Rero kariya kamodoka katumaga mfata amata hafi y’aborozi nkayageza hano mu mwanya muto atagize ikibazo . »

Ntibitandukanye cyane n’ibyo Uwamwezi yakoze kuko nawe yasanze atakora uruganda wenyine agahitamo kwifashisha abahinzi b’inanasi bari basanzwe bazihinga ariko nabo bagorwa no kubona isoko. « Byabaye nko guterana ingabo mu bitugu ariko ku buryo byungukira buri wese kuburyo burushijeho .» Yungamo ati « nahisemo rero kwicarana nabo nkurikije amafaranga nari mfite twemeranya umubare w’inanasi bagombaga kumpa ku munsi nuko uko bazizana bishyurwa neza nanjye ngakora neza tukunguka twese.

Guterwa ingabo mu bitugu

Niba aka kanya Uwamwezi n’Uwineza bariteje imbere, bagateza n’imbere aho bari ibi byatewe nuko bagobotswe nka bamwe mu bagaragaje imishinga yagaragazaga ireme ndetse n’imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ihererekanya nyongeragaciro. Ikigega kigamije gutera inkunga imishinga iciriritse (Local Competitiveness Fund) gihuriweho na guverinoma y’Ububiligi na Leta y’u Rwanda kigakorera mu turere tune, nicyo cyagiye giha iyo mishinga ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’ubujyanama bituma iyo mishinga nayo itanga umusaruro yari yitezweho.

"Aho LCF iziye igashima ibikorwa byanjye yaduhaye inkunga njye na koperative inzanira inanasi itishyurwa ya miliyoni mirongo ine y’amafaranga y’u Rwanda". Mercianne ati « ni inkunga yatumye nagura ibitekerezo ndeba kure. Mva mubyo kumisha inanasi gusa kandi nkoresheje uburyo bw’izuba, maze ngura imashini yabunegewe. Ntangira gukora imitobe iri mu macupa ndetse na divayi y’inanasi » Uwamwezi kandi yakoranye na koperative y’abahinzi b’inanasi mu buryo noneho bufashe. Ubu akoresha abakozi ahemba bane(4) ku ruganda, ariko akagira abandi hirya mu mirima ye y’inanasi ndetse n’abamuzanira inanasi bavuye muri koperative bagera mu ijana(100). Ngibyo ibyatumye abaturanyi bamuhimba Rwiyemezamirimo w’agace aherereyemo.

Iyi nkunga ya LCF kandi yafashije Uwamwezi. Mu ikusanyirizo ryazahaye nawe yahawe inkunga ya miliyoni makumyabiri n’umunani. Iyi nkunga yamufashije kugura moto zikusanya amata kuva aho imodoka itageraga kugera kuri Depot Patmos ariko kandi inatuma abona abakozi batanu ahemba ku kwezi kandi yongera umukamo. N’igitwenge cyinshi ati « uzi kuba waratangiye ufata litiro mirongo ine ku munsi ubu ukaba wakira litilo hagati y’igihumbi n’igihumbi magana atanu (1000l-1500l) buri munsi mu mirenge itatu igize akarere ? »

Uretse ibyo kandi abatuye akarere nabo basigaye banywa amata afite ubuzirangenge bazi aho yavuye bitandukanye na mbere aho bamwe bayavangaga n’amazi cyangwa bagashyiramo ibindi bagamije gutubura, bikaba byatuma abakiliya batera icyizere icyitwa amata cyose gituruka muri Gisagara. Ubu ku mafaranga magana atatu mirongo itanu (350 Frw) umuturage anywa amata yizeye ubuzirangenge bwayo kandi avuye muborozi b’abaturanyi nawe akabafasha gutera imbere. Ati « ubu twagaruriye aborozi barenga magana abiri (200) icyizere bongera gukunda inka zabo, dore ko mbere bazishinjaga kutabaha umukamo no kubabera umutwaro.

Djafari Nsanzimfura ushinzwe iterambere mu kigo kigamije iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA),abona ubu buryo bwo kubatera inkunga bwaratumye amakoperative yujuje ibisabwa afatanya n’andi acyishakisha bituma inyungu igera kuri benshi. « Bituma abafite amikoro make bafatanya n’abagerageza kugira amikoro ahagije bakunganirana. » Ikindi biha amahirwe abakoresha ibintu byo mu gihugu kuburyo usanga bakoresha nka 90% by’ibikoresho byo mu Rwanda. Atagendeye kuri izo ngero gusa aho aborozi amagana baha Marie Josée amata nawe akayatunganya akayajyana ku isoko, cyangwa aho Mercianne afatanya n’abahinzi b’inansi umusaruro wabo ukaba uzwi neza ko uzabona isoko, avuga ko hari n’aho abakora inkweto bahabwa impu n’izindi koperative, abenga ibitoki bakabigurisha ku nganda zikora urwagwa…. « Uru ruhererekane rutuma ntawe uhomba, rugatuma abantu bahora hamwe baganira bungurana ibitekerezo cyane baganira iyo ikibazo cyabaye kugira ngo gishakirwe igisubizo. »

Ni kuri ubwo buryo LCF itatanze amafaranga gusa, ahubwo yatanze n’amahugurwa mu micungire y’abakozi, y’ibikoresho, ibaruramari hamwe igatanga n’abakurikirana abo bagenerwabikorwa « kuko bidahagije guha umuntu ubushobozi bw’amafaranga gusa kandi hari ibindi aba akeneye gufashwa no mu bundi buryo kugira ngo atere imbere ariko kandi azashobore no kwifasha igihe umuterankunga adahari», nk’uko Nsanzimfura akomeza abitangaza.

Niyonagize Fulgence


Tanga igitecyerezo

Who are you?