Yashyizweho kuri 7 July, 2016 | 07:41

Rweru: Amarebe mu kiyaga yarumbije umusaruro w’amafi

Abarobyi b’amafi mu kiyaga cya Rweru, mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera baravuga ko nta musaruro ushimishije w’amafi bakibona kubera icyatsi cy’amarebe cyongeye kwigabiza inkengero z’icyo kiyaga. Ubuyobozi bwa Koperative COOPERWE bibumbiyemo bukaba busaba amaboko izindi nzego ngo zifatanye nabo guhashya ayo marebe.

Ahagana saa tanu z’amanywa z’igitondo umunyamakuru ageze ku Kiyaga cya Rweru ahasanze abarobyi bagandaraye nyuma yo gutegura imitego yabo ariko bakaroba intica ntikize. Baricaye bararuhutse aho ngo bategereje isaha ya saa munani z’umugoroba ngo baze kongera kujya guteza indi mitego ifata amafi.

Sengwe Samuel umwe mu barobyi ahamya ko amarebe yabaye menshi muri iki kiyaga kandi ngo ntako batagira ngo bayarwanye ariko akarushaho kwegera inkombe z’ikiyaga ahakunze kororokera amafi. Ati ” aha hari ikibazo cy’amarebe aturuka mu Kagera gakora ku Burundi, hanyuma Akagera kamara kuyamena agahita aza hano ku bwinshi. Nuko dukora umuganda, naho ubundi hari ubwo aba yuzuye hano cyane kandi ari maremare., Buri gihe tuba tuyarwanyiriza kure ariko kubera ko afite imizi minini cyane usanga yaturushije imbaraga kuburyo kuyakura mu mazi tuyashyira imusozi bitugora cyane.”

Mugenzi we Ndagijimana Christopher Vice Perezida wa Koperative y’abarobyi ba Rweru avuga ko ku nkunga ya REMA mu mushinga wayo witwa LEVMP bagerageje kuyakumira bafunga inzira yacagamo avuye mu Kagera, ariko ngo kubera ubwinshi bwayo amarebe yayarushije ingufu aca indi nzira. Ndagijimana Christophe avuga ko ubu bwinshi bw’amarebe bwatumye umusaruro w’amafi babonaga ugabanuka cyane. Ati” amarebe iyo yamaze gushora imizi bituma utwana tw’amafi tuzitirwa n’iyo mizi kuburyo utwo dufi tubura ubwinyagamburiro.”

LVEMP ugerageza kuyarwanya

Bizimana Modeste wari ushinzwe gukurikirana gukurikirana ibikorwa by’umushinga LVEMP ( Lake Voctoria Environmental Management Project) mu turere twa Bugesera na Ngoma avuga ko umushinga wo kubungabunga ikiyaga cya Rweru harwanywamo amarebe ngo wari washowemo amafaranga miliyoni 200 z’amanyarwanda kandi wari wagenze neza. Kuri we ngo kuba amarebe yaragarutsemo nkuko byemezwa n’abarobyi ngo birasaba gukomeza kuyarwanya bigizwemo uruhare runini n’abaturiye iki kiyaga cyane ko yemeza ko kurwanya amarebe bisaba guhozaho.

Bwana Nkinzingabo Jean de Dieu umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi no kurengera ibidukikije mu Karere ka Bugesera avuga ko iki kibazo cy’ubwiyongere bw’amarebe mu Kiyaga cya Rweru bakimenye kandi ko bari kuganira n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije ngo barebe uburyo bafatanya kurandura amarebe mu Kiyaga cya Rweru. Ati” nibyo koko abarobyi barobera mu Kiyaga cya Rweru baradutakiye natwe twigerera ku Kiyaga dusanga koko amarebe yarongeye kubamo menshi. Kandi nkuko mubizi amareba ni icyatsi kibi kuko uretse kurumbya umusaruro w’amafi, anangiza n’ibindi binyabuzima ataretse n’ubwiza bw’amazi y’ikiyaga. Turi mu biganiro na REMA ngo turebe uko twafatanya n’abaturage kongera kuyarwanya.”

Abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru gikora ku Karere ka Bugesera kuri ubu umusaruro babona ntukirenga ibiro biri hagati ya 50 na 70 by’amafi mu gihe mbere y’uko amarebe abugariza batarajyaga munsi y’ibiro 150 by’amafi buri munsi nk’uko babyitangariza.

Nizeyimana Elias


Tanga igitecyerezo

Who are you?