Yashyizweho kuri 6 September, 2017 | 10:40

Rwamagana: Imashini zihura umuceli zahangitswe abahinzi

Imyaka umunani irashize imashini zaratoye umugese kandi zari zigenewe gufasha abahinzi b’umuceri. Abatanze amafaranga yo kuzigura baribaza icyo bayatangiye cyane ko umuceri wazo wangirika bawuhura imashini nazo zangirika kubera kubura icyo gukora.

Hashize imyaka umunani, ku cyicaro cya koperative y’abahinzi b’umuceli mu gishanga cya Cyaruhogo i Rwamagana hari imashini 19 zihura umuceli.

Sebahire Rachid amaze imyaka umunani ahinga umuceli mu gishanga cya Cyaruhogo avuga ko izo mashini zihura umuceri ngo zigeze mu gishanga bagerageje kuzikoresha biranga,asobanura ko nta ngufu zari zifite zo guhungura umuceli. Mukamana Ancilla nawe ahinga umuceli mu gishanga cya Cyaruhogo yinubira kuba baratanze amafaranga yo kugura izo mashini zikaba ntacyo zibamariye.Agira ati "buri munyamuryango yishyuraga amafaranga ibihumbi umunani , nyamara turacyahuresha inkoni duhura umuceli bikatugora, ukanangirika imashini zirunze hariya , zatangiye no kurwara umugese ”. Perezida wa koperative y’Abahinzi b’umuceli mu gishanga cya Cyaruhogo Nsabakubaho Omar asobanura ko imashini zaguzwe mu 2009 ku nkunga ya ACDI VOCA, umuryango mpuzamahanga uharanira ibikorwa by’iterambere. ACDI VOCA yatanze 75%, abahinzi batanga 25%.

Yongeraho ko amaze amezi umunani ayobora koperative, ko imashini zaguzwe n’ abayobozi bacyuye igihe ko kandi nta herereraknya bubasha ryabayeho ngo hamenyekane igihombo izo mashini zasigiye koperative. Ikibazo ngo cyashyikirijwe ihuriro ry’amakoperative ahinga umuceli mu karere ka Rwamagana.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko bugiye gukorana n’ikigo gishinzwe amakoperative ( RCA), mu gukurikirana ikibazo cy’izi mashini zitigeze zikora icyo zaguriwe.
Koperative y ‘abahinzi b’ umuceli mu gishanga cya Cyaruhogo igizwe n’ abanyamuryango 485, bahinga ku buso bwa ha 90 mu gihe cy’ imvura mu gihe mu cyi( mu mpeshyi) , abahinzi bahinga ku buso bwa ha 60 kubera ikibazo cy amazi aba ari make mu gishanga

AKIJUL


Tanga igitecyerezo

Who are you?