Yashyizweho kuri 28 December, 2017 | 12:54

Rusizi: Amatsinda y’abagore yishyura neza inguzanyo

Haba mu masoko manini cyangwa udusoko dutomu karere ka Rusizi abagore nibo bagaragara mu bucuruzi. Abenshi baba barafashe amafaranga mu bigo by’imari biciriritse bakayakoresha. Abandi ariko bo bakitinya kuko umuco wo kwaka inguzanyo utabarimo. Ibigo by’imari no kugurizanya byo bibashinja ko batabigana ngo bibahe amafaranga kandi byarashyiriweho gufasha abafite ubushake bwo gukora ariko barabuze igishoro.

Mu Budike ni agace gacururizwamo isambaza mu murenge Kamembe , akarere ka Rusizi. Ku wa kabiri no ku wa gatanu kuva mu gitondo kugera mu ma saa sita abantu batandukanye biganjemo abagore nk’uko bigaragarira ijisho baba bacicikana. Bamwe bava ku kiyaga, abandi bajyayo. Abandi ku dutara tuhateguye, baba bashyiraho isambaza. Ni nako kandi mu nzira ijyayo, utumoto tw’amapine atatu twikoreye igisanduka cy’umweru gikoze neza tuba tuhaza. Aba bose baba bazinduwe no kugura isambaza. Nibwo bucuruzi bakora. Kuzigura n’abazirobye cyangwa abazizanye bavuye ku Nkombo, Ishywa n’ahandi, bakaziranguza ku bandi baba baje kuzirangura ngo bajye kuzigurisha mu mugi wa Kamembe cyangwa bazijyane Kigali. Mu mugi naho ni uko. Mu dusoko duto hatanditse inyanya, imboga rwatsi, amakara, amavuta n’ibindi biribwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Icyita rusange cy’ababikora ni uko abenshi muri bo ari abagore.

Nk’uko bitangazwa na Rusizana Maurice ushinzwe inguzanyo muri Nkamira SACCO mu karere ka Rusizi, iki kigo cy’imari gifite abanyamuryango bakabakaba ibihumbi bitanu kandi kimwe cya kabiri cyabo ni abagore. Nkamira ifasha abakiliya bato mu bushobozi kugira ngo biteze imbere biciye mu matsinda mato mato ahabwa amafaranga akagenda ayishyura. Rusizana ati” itsinda ryitoramo umuntu umwe utanga ingwate akishingira abandi. Ubundi itsinda rihabwa nibura miliyoni enye rigenda ryishyura. Gusa bitewe n’uburemere n’ireme ry’umushinga, iyo ayo mafaranga arenze miliyoni eshanu biyambaza BDF ikayabaguriza akongererwa kuyo abayasaba baba bashaka.

Mu myaka ibiri ishize amatsinda ane yahawe inguzanyo. Ubu hari itsinda rimwe riri kwishyura. Ese ibi ni ikimenyesto cy’uko amatsinda adakora neza? Kuri Maurice sibyo. Ahubwo bamwe bakorera mu matsinda bamara kubona igishoro gito bari bakeneye kandi bamaze kwishyura amafaranga basabye, noneho bagakurikizaho kwifatira inguzanyo zabo ubwabo.

Abagore bubaha inguzanyo

DUTERIMBERE IMF agashami ka Rusizi ifite intego yo gufasha abagore b’amikoro make bafite ubushake bwo gukora. Byatangiye iza ibasanga aho bari mu dustinda duto dusanzwe dukora ariko tudafite ubushobozi “ ikababa amasomo ku nguzanyo yarangiza ikababumbira hamwe ikabaha amafaranga” nk’uko bitangazwa n’uyobora aka gashami Niringiyimana Pascal. Uyu avuga ko kuva batangira muri 2012 ayo matsinda yahawe ingufu mu mishinga yayo itandukanye: ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi kandi muri rusange yishyura neza.

Ngo niyo mpamvu n’uburyo bwo kubaha amafaranga bwagiye buhinduka uko bwije n’uko bukeye. Mbere itsinda ryafataga amafaranga rikarara riyasubije, nyuma rikishyura nyuma y’amezi atatu none ngo ubu “bitewe n’umushinga ryakoze rishobora mo kuyamarana umwaka”, nkuko Pascal akomeza abisobanura. Gusa mu kwirinda akavuyo itsinda ntirirenga abantu barindwi kandi bazira kuba harimo abafitanye masano. Nubwo muri rusange DUTERIMBERE ifasha abagore ariko ngo hari n’abagabo baha inguzanyo. Gusa ngo wareba kukijyanye n’ubupfura mu kwishyura neza ugasanga abagore bishyura neza ugereranije n’abagabo. Pascal ati “ abagore bubaha inguzanyo. Icyo yayisabiye ni cyo ayikoresha.” Mugenzi we Rusizana nawe yungamo ati “abagore batinya ideni iyo barifashe.” Mu gutanga urugero Rusizana avuga ko mu bantu 11 bari mu bukererwe bwo kwishyura umwe gusa ni umugore.
Ngo abagabo baba bagorwa no kwishyura kuko iyo bamaze gufata inguzanyo usanga bazikoresha icyo zitari zigenewe, ugasanga icyari cyitezwe gukorwa mbere sicyo gikozwe bigatera guhomba kw’imishinga yabo no kwishyura nabi ikigo cy’imari kiba cyaratanze amafaranga.
Uretse inguzanyo mu buryo bw’amatsinda abagore mu karere ka Rusizi bafata n’inguzanyo z’umuntu ku giti cye. Bamwe muri bo barazifashe baba ba rwiyemezamirimo aho bafite imishinga ya za resitora, iy’ubuhinzi abandi baguramo imodoka nto zitwara abantu. Kubera ko kugurizwa bijyana no kwizigama, abagore babonye inguzanyo bakazikoresha zikunguka bongera amafaranga y’ubwizigame. Maurice ati “ hano muri Nkamira Saccco amafaranga ashyirwa ku ma compte n’abagore ari hejuru ibi bigatuma ubwizigame buzamuka. Na none ariko ngo umuco wo kuzigama nturajya hejuru kuko n’abonetse nk’inyungu mu gikorwa runaka cyari cyatanzweho umushinga ahita ashorwa mu bindi abantu bakayabikamo, ubwizigame bukagaragara nk’aho ari ntabwo.

Niyonagize Fulgence


Tanga igitecyerezo

Who are you?