Yashyizweho kuri 31 March, 2017 | 08:17

Ruramba: Ikirere kibi cyabateje inzara

Abaturage bo mu Murenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru baratakambira Perezida wa Repubulika,ngo abagoboke abahe ibiribwa, ko bongeye kwibasirwa n’inzara, nyuma y’uko imihindagurikire y’ikirere yatumye imyaka bari bahinze ipfa, ubu bakaba bashonje.

Agace uyu murenge uherereyemo kakunze kurangwamo inzara nyinshi mu myaka yashize, leta y’u Rwanda imaze gushyiraho gahunda rusange yo kuzamura imibereho y’abaturage, abatuye uyu murenge nabo ntibasigaye inyuma, babashije gukora bazamura ubuhinzi bwabo, inzara iragabanuka.

Gusa, guhera mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2016, izuba ryinshi ryaracanye. Valens Ngiruwonsanga umwe mu bahatuye atangaza ko ngo birirwaga bahanze amaso agacu nk’akaElia (inkuru yo muri Biblia ivuga igihe imvura yari yarabuze birirwa bahanze amaso ikirere ngo barebe ko hari agacu babona, hari mu gihe cy’umuhanuzi Elia).

Nyuma gato haje kugwa akavura gake abaturage barahinga, imvura yakomeje kugwa nabi izamo n’urubura imyaka irabora, kugera mu kwezi kwa cyenda 2016 nta musaruro babashije kubona, inzara nibwo yatangiye kuba nyinshi kuko umubare munini w’abatuye uyu murenge ubusanzwe batungwa n’ubuhinzi.

Nyinawumuntu Marcelline, umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 ati” inzara irahari, ugereranije iri nko kukigero cya 85%”. Venant Nzaramba nawe ati “mutubwirire umusaza (Perezida wa Repubulika) ko byatuyobeye aturwaneho”. Inzara yibasiye uyu murenge abaturage bagiye bayiha amazina atandukanye, “kinga metallique, duhurire ku mushombo, nzaramba, komeza, n’andi.”

Ku isoko ibiribwa byarahenze, ujya guhaha ni uwifite, abandi batari bake babanza guca incuro kugirango babashe gutunga imiryango yabo. Ngo akenshi barya rimwe nijoro gusa nk’uko bitangazwa na Beatha Bariyoberanya nawe utuye muri uyu murenge.

Hari inkunga y’ibiribwa yatanzwe igizwe n’ibigori, gusa nabyo ngo byahawe abababaye kurusha abandi.Aba ngo bakaba ari abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, nyamara abaturage bamwe bemeza ko benshi muribo iyi nkunga nabo bari bayikeneye, ngo kuko ntacyo barusha abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Uyu murenge ubarirwa mu mirenge ikennye, uherereye mu cyahoze ari komini Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro, ahakunze kuvugwa inzara yakoze amateka, abaturage baho bakaba baratungwaga n’ibyo bita impombo bibarirwa mu bwoko bw’ibikoro. Gusa na none ngo inzara y’akarande ahanini yaterwaga n’uko abaturage baho batakoraga ngo biteze imbere nk’uko bitangazwa na Bernard Nerekimana, umuturage wahoze ahatuye n’ubu akaba akihatuye.

Ubuyobozi bw’umurenge ntibwemeranywa n’abavuga ko hariyo inzara. Mukafurere Eliane ni umukozi w’umurenge ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Ruramba. Aragira ati “igihari ni ibyo kurya bidahagije si inzara”, gusa yemera ko umusaruro wagabanutse cyane ngo bitewe n’uko bahinze bakererewe.
Ibi kandi byari byanatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Bwana Francois Habitegeko, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri kanama 2016, ahakana ko mu Karere abereye umuyobozi nta nzara ihari, ko igihari ari amapfa yatewe no gucana kw’izuba rikamara igihe kirekire.

Gusa nawe yemera ko afite impungenge mu gihe izuba ryaba rikomeje gucana, ko abaturage bashobora kuzahura n’ibibazo bikomeye. Mukafurere akomeza avuga ko n’ubusanzwe uyumurenge ubutaka bwawo busharira, bityo ngo kubuhinga bisaba gushyiramo ishwagara.Gusa abaturage ngo ntibitabira gufata iyi shwagara ngo bitewe n’ubushobozi buke, ngo n’abari bayihawe muri gahunda ya nkunganire kuburyo bw’ideni, ntibabashije kuyishyura.

Kuri ubu ishwagara ikaba ipakiye mu ma depot. Gusa ngo ababashije gufata ishwagara barahinze, hakaba hari icyizere ko ikirere kitongeye kubatenguha mu mezi ari imbere bazabasha kwongera guhangana n’ikibazo cy’inzara, ikaba ishobora kuzacika.

Mukase Francine


Tanga igitecyerezo

Who are you?