Yashyizweho kuri 6 November, 2017 | 09:16

Rulindo: Amasezerano na Rwiyemezamirimo arimo ubwiru adindiza ibikorwa

Mu nama yo gusasa inzobe ku cyatumye Akarere ka Rulindo kaza muri tubiri twa nyuma mu mihigo ya 2016-2017, abayobozi b’ibanze mu Tugari n’Imidugudu basanga kutamenya ibikubiye mu masezerano ba rwiyemezamirimo bagirana n’Akarere bidindiza imishinga igenewe abaturage. Ngo nta serivisi mbi irenze iyo!

Rutikanga Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Masoro, asobanura ko yanze gusinyira Rwiyemezamirimo washakaga ko amusinyira kubera ko yateye imigano ibihumbi bitatu (3000), mu gihe we, ku musozi yahabonaga imigano 48 gusa. Ni mu nama y’Akarere ka Rulindo yahuje abayobozi bose b’inzego z’ibanze, abakozi bose b’akarere, abafatanyabikorwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV. Mu byari bigamijwe, harimo kugaragaza impamvu nyazo zatumye Akarere ka Rurindo karaje ku mwanya wa 29, no kuba kavugwamo kudatanga serivisi nziza.
Bwana Rutikanga Jean Paul agira ati: “Nahise musinyira iyo nabonye, agronome w’Akarere n’Uw’umurenge, ndetse n’umukozi w’Ikigega gishinzwe amashyamba (FONERWA) bari aho babibona nabi”.

Aha ni ho Rutikanga aboneraho asaba inzego zibakuriye kujya zibamenyesha ibikubiye mu masezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo watsindiye gukora umushinga mu Kagari cyangwa mu Murenge. Bwana Rutikanga umaze amezi atanu gusa yinjiye muri aka kazi ko kuyobora Akagari,nubwo yivugira ko hari abatishimiye uko yitwaye muri kiriya kibazo, we asobanura ko agomba kwitandukanya n’iyo mikorere. Agira at: “Ni icyo kigare biberamo, ngo bazi ko bavuze bakwirukanwa. Nk’ubu uyu mushinga w’imigano watangiye 2015, ugomba gutera imigano 3000 mu kagari ka Kigarama na Nyamyumba mu Murenge wacu wa Masoro. Rwiyemezamirimo yamaze gufata igice cya mbere cy’amafaranga kivuga ko yateye 1500, iyo ntayo ubona”.

Mu zindi ngero zatanzwe, harimo nk’imiyoboro y’amazi mu Mirenge ya Kinihira, Gitanda na Shyorongi, aho Rwiyemezamirimo yambuye abaturage, noneho na bo yamara gukora bagatema amatiyo.

Ni ikibazo cy’igenamigambi

Nk’uko bigaragara mu gatabo k’imihigo yeshejwe, mu bindi byasubije Akarere inyuma, harimo inzu 18 zagombaga kubakirwa abarokotse Jenoside zubatswe ku kigero cya 61%; inzu 5 zubakirwaga abasigajwe inyuma n’amateka zakozwe ku kigero cya 61%; kubaka TSS (Technical Secondary School) Kisaro byakozwe kuri 35%, ngo kuko isko ryatanzwe ritinze nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’Akarere ; kimwe n’imanza gacaca 497 zitarangizwa, muri zo 263 zikaba ari zo zishoboka kubera ko izindi 234 zirimo ibibazo binyuranye, nko kuba hari amarangizarubanza atagaragaza umubare w’amafaranga.

Hafashwe urugero kuri izi nyubako zitubatswe ngo zuzure, abari mu nama na Guverineri ubwe batunga agatoki uburyo bwo gutanga isoko, kudateganya neza cyangwa se kudakorera ibintu ku gihe. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana JMV Gatabazi, ubwe asanga kudahigura imihigo byaratewe no “kudateganya neza no kudakorera ibintu ku gihe, gutanga amasoko bakererewe, bityo n’amafaranga akaboneke bitinze. Yagize ati : “Twaganiriye na bo [ndlr abayobozi b’Akarere] tubereka ko kuba barabaye aba nyuma ari ibintu tutishimiye kandi nabo ubwabo byabateye isoni, kubera ko kuba uwa nyuma warigeze kuba uwa mbere ni ikibazo gikomeye. Bigaragara ko habayemo ibintu byo kudateganya neza no kudakorera ibintu ku gihe. Batanze amasoko bakererewe noneho kugira ngo amafaranga aboneke bigakererwa. Ibi ngo bituma hari nk’umuhigo ugomba gushyirwa mu bikorwa bitewe n’uko undi warangiye ariko ntibikorwe".

Nta ruhare rw’umuturage mu guhiga

Kuba aka Karere karahoze kaza ku isonga mu kwesa imihigo, ubu kakaba gasigaye kaba aka nyuma, hari abaturage bahuriza na Guverineri ku kibazo cy’uruhare rw’abaturage mu guhiga mbere yo gusabwa guhigura. Umusaza TH wo muri santeri ya Gasiza agira ati: “Kera twagiraga uruhare mu kuyigena, none hari ubwo badusaba guhigura ibyo tutazi iyo biva n’iyo bijya”.

Umwe mu bayobozi ku rwego rw’Akagari, mu murenge wa Bushoki, asanga na we imihigo idindizwa no kuba abayobozi bo hasi bakayikurikiranye baba batazi icyapatanwe mu mishinga imwe n’imwe. Bityo ngo bakabimenya mu kuyimurika. Hari undi ugira ati “usanga hubatswe ibyumba by’amashuri utazi uko bigomba kungana, niba bisakazwa amabati bwoko ki, bikingishwa imbaho cyangwa ibyuma, niba bizajyamo pulafo, niba n’imisarane iri mu byemeranijwe, n’ibindi. Ibyo byose twagombye kubimenyeshwa mbere nk’abari aho bikorerwa”.

Guverineri Gatabazi yasanze ibyo aba bayobozi bavuga bifite ishingiro, asaba ko bajya bamenyeshwa ibireba imishinga ikorerwa aho bayobora. Bityo koko ngo kutamenyesha inzego zo hasi ibikubiye mu masezerano Akarere kagirana na Rwiyemezamirimo ku mishinga igenewe abaturage, ngo bishobora kudindiza uruhare rwabo muri ibyo bikorwa.

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?