Yashyizweho kuri 16 June, 2016 | 16:21

RAB irahumuriza abahinzi ko imashini yazisubije zitariwe

Abahinzi bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi n’uwa Mukura muri Rutsiro bamaranye imyaka ibiri imashini zihinga bohererejwe na RAB mu rwego rwo kubameneyereza imikoreshereze yazo, baketse ko zariwe nyuma yo kuba batakizibona. Ubuyobozi bwa RAB burabahumuriza buvuga ko zagaruwe I Kigali zikagurishwa, kuko yasanze bo batitabira kuzikoresha.

bahinzi bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi n’uwa Mukura muri Rutsiro bamaranye imyaka ibiri imashini zihinga bohererejwe na RAB mu rwego rwo kubameneyereza imikoreshereze yazo, baketse ko zariwe nyuma yo kuba batakizibona. Ubuyobozi bwa RAB burabahumuriza buvuga ko zagaruwe I Kigali zikagurishwa, kuko yasanze bo batitabira kuzikoresha.

Mu kiganiro na Radio Flash FM, umuyobozi wungirije muri RAB ushinzwe gahunda yo kuhira, gufata neza ubutaka no gukoresha imashini mu buhinzi, Nzeyimana Innocent amara impungenge abahinzi ba Karongi na Rutsiro ko imashini bamaranye imyaka ibiri bakazibura zitariwe. Ati “zari zihari mu rwego rwo kubamenyereza imikoreshereze yazo, ngo bazazigure zibe izabo. Ntibari bazihawe rero twarazisubije”.

Hari hashize iminsi mike abo bahinzi bibaza aho izo mashini zagiye, bakabaza Agronome wabo Safari Fabien ntababonere igisubizo, none bamazwe amakenga ko RAB ari yo yazigaruye I Kigali, ubu zikaba zaranagurishijwe.
Izi mashini zikoreshwa mu buhinzi, zari zoherejwe mu turere twa Karongi na Rutsiro, zigomba gufasha abahinzi kuhira imusozi, mu mirima yabo yari imaze gucibwamo amatarasi ndinganire. Umuyobozi muri RAB ananyomoza abazitiranyaga n’izikora imihanda, avuga ko zikora byose. Nzeyimana ati “izo mashini zirahinga, zagombaga kubafasha gucukura ibidamu(ibyeseko byo kubika mo amazi), zikanabitsindagira”.
Uyu muyobozi avuga ko Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yari yavuze ko zitabyazwa umusaruro uko bikwiye, anasaba RAB ko yazihindurira imirimo. Nibyo byubahirijwe rero, zigarurwa I Kigali zigurishwa abandi bazikoresha.

Imyumvire y’abahinzi iracyari imbogamizi

Mu Rwanda gahunda yo kuhira no gukoresha imashini mu buhinzi ntirashinga imizi, iracyari mu igeragezwa igenda inozwa nk’uko RAB ibitangaza. Gusa usibye mu ntara y’Uburengerazuba, imaze gutera imbere mu Burasirazuba hafi mu turere twose, ku buso busaga hegitari 800.000 buri Nasho Kagitumba, Matimba, Musheri, Ndego, Rukumberi, Rweru, Rilima n’ahandi. Umusaruro w’abahinzi bari muri iyi gahunda ukaba waragiye wikuba nibura gatatu.
Iyi ghunda ariko ibangamiwe n’imyumvire y’abaturage, batayigira iyabo ngo barinde kandi bafate neza ibikoresho bijyanye nayo biba byashyizwe mu mirima yabo. Nzeyimana Innocent avuga ko bagiye gufatanya n’inzego z’ibanze hakazamurwa iyo myumvire. Ati “muri Nyagatare twahashoye ibikorwa remezo biguze miliyari enye, ariko ubu barabyangije, ibindi biribwa, ku buryo bidusaba miliyoni 200 zo gusana. Abahinzi bagomba kumva ko ari ibyabo, bakabirinda, kuko ni nabo bigirira akamaro”.

Ibi biravugwa kandi mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama nyafurika ihuza abashakashatsi mu by’ubuhinzi izateranira I Kigali mu matariki 13 na 16 Kamena, hakaganirwa ku byagezweho bigasangirwa na bose: uko buri gihugu kitwara ku burwayi runaka bw’imyaka, imbuto nziza zigezweho zatanga umusaruro mwinshi, n’ibindi. Ni mu gihe kandi hamenyerewe ko mu mpera z’uku kwezi mu Rwanda haba imurikagurisha ry’ibikorwa by’ubuhinzi, abanyarwanda bakangurirwa kuzitabira bakahakura ubumenyi n’amakuru menshi ajyanye n’ubuhinzi bugezweho, n’uburyo babona ibikoresho byabwo muri gahunda ya “nkunganire”.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitecyerezo

Who are you?