Yashyizweho kuri 11 May, 2016 | 09:01

Nyuma y’umwaka usaga, umwalimu Sacco yitoreye inzego

Abanyamuryango ba Umwalimu SACCO bitoreye inzego zisimbura abahagaritswe
Nyuma y’inzira ndende imaze hafi igice cy’umwaka. Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016 abahagarariye abarimu bateraniye mu nteko rusange bitorera inzego zizazahura iyi Koperative.

Inteko rusange yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016 yari yitabiriwe n’abarimu 416 bahagarariye abandi mu mirenge yose yo mu Rwanda. Kubera ingingo zikomeye zari ku murongo w’ibyigwa, iyi yayobowe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, Mugabo Damien, yarimo n’intumwa ya Banki nkuru y’Igihugu, intumwa ya Minisiteri y’uburezi, n’abandi.

Imikorere mibi yaranze inzego zahagaritswe, niyo ntandaro y’ibibazo by’iyi Koperative, nk’uko byagaragajwe n’intumwa ya BNR, ubwo yagezaga ku banyamuryango incamake y’ibyavuye mu magenzura abiri anyuranye: iryakozwe na BNR mu mpera z’umwaka ushize, n’igenzura ryimbitse ryakozwe n’ikigo cyigenga mu ntangiririro z’uyu mwaka. Inzego zahagaritswe ni Inama y’ubutegetsi yari iyobowe na Nzagahimana JMV, n’umuyobozi mukuru wa Umwalimu Sacco, Museruka Joseph.
Bimwe mu byavuye mu magenzura yombi, nk’uko intumwa ya BNR, Bwana Kavugizo Shyamba Kevin abitangaza, ngo mbere y’uko igenzura riba, hari abanyamuryango banditse amabaruwa avuga imikorere mibi iri muri Koperative Umwalimu Sacco. Yagize ati “hari hamaze igihe handikwa amabaruwa, avuga byinshi mu bitagenda muri iki kigo. Nyuma yo gushishoza BNR ikaza gukora igenzura, byaragaragaye ko ya mabaruwa yari afite ishingiro”. Muri rusange ngo ibibazo byari bishingiye ku ngingo 3 ari zo: imicungire y’ikigo, itangwa ry’amasoko, n’imicungire y’abakozi.

Uhagarariye BNR avuga ko hagiye hatangwa amasoko nta piganwa rinyuze mu mucyo ribaye, n’ufashe isoko ntatange ibyujuje ubuziranenge, nyamara uwabigizemo uruhare yamenyekana ntihagire igikorwa. Ati “ubundi mu mategeko ya BNR, ugaragayeho ubujura no gukorakora ahita avanwa mu kigo, akirukanwa, ariko hano baracyari mu kazi”.

Ikindi cyavuzwe ni uburyo abakozi bashyirwa mu mirimo, n’uburyo bazamurwa mu ntera, ngo agahimbazamusyi gashyirwa ku mushahara, umukozi akagahabwa igihe cyose akiri mu kazi. Intumwa ya BNR ivuga ko agahimbazamusyi gahabwa umukozi wagaragaje udushya mu kazi ke, noneho akagahabwa ingunga imwe. Ati “hano umukozi wagaraje agashya mu kazi, yongererwa 15% ku mushahara w’ukwezi, akazayafata ubuziraherezo, kandi ubundi umukozi nk’uwo arashimirwa, agahabwa igihembo(prix), bakamugenera envelope(ibahasha) bikarangira”.

Abafite inguzanyo n’abari mu nzego z’ibanze ntibiyamamaza

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amakoperative yibukije ibisabwa n’ibizira ku muntu ushaka kujya mu nzego za Koperative,harimo kuba ari umunyamuryango wayo. Mugabo Damien ati “ariko kirazira ku muntu ufite ubukererwe bwo kwishyura inguzanyo(ikirarane) burengeje iminsi 60 mu kigo cy’imari icyo ari cyo cyose, kandi agomba kuba atari mu nzego z’ibanze”.

Abatowe baturuka mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, nk’uko byari byabanje kwemeranywaho. Perezida ni Siborurema Tito wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, umwungirije ni Rugaragara K Joseph wo muri Rwamagana mu ntara y’I burasirazuba.

Umuyobozi mukuru w’Umwalimu Sacco mu buryo bw’agateganyo, Dusabirane Aimable avuga ko abatowe bagiye gufatanya mu kuvugurura amategeko agenga Koperative, kandi buri rwego rukumva inshingano zarwo rukanazubahiriza. Intumwa ya BNR n’umuyobozi wa RCA bavuga ko abirukanwe nta handi bashobora kongera guhabwa akazi mu bigo by’imari, mu Rwanda no hanze yarwo.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo