Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 10:15

Nyagatare: Ibirayi birya umugabo bigasiba undi

Ibirayi ni ifunguro ryihagazeho mu mugi wa Nyagatare. Mu gihe hamenyerewe ko ahandi mu maresitora bahagarara ku nyama ngo abantu batazigaburira ku bwinshi, mu maresitora yo muri Nyagatare ho hari ibiyiko binini bakoresha biyarurira umuntu atemerewe kurenza iyo afata ifiriti. Bamwe bati ibirayi by’aha birusha agaciro inyama.

Muri imwe muri resitora z’i Nyagatare, ugiye aho bihera ifunguro hari itangazo rivuga ngo “kwarura ifiriti irengeje ibiyiko binini baruza bitatu wishyura amafaranga 1500.” Iyi ni aho bagurisha ibiryo igihumbi. Mu zindi resitora naho ikiribwa cy’ibirayi cyihagazeho nk’uko abatuye muri kariya karere babivuga. Muri resitora imwe I Nyagatare, umusore ahagaze hafi y’ifiriti mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’iri tangazo. Ibi bitandukanye n’ahandi kuko i mu tundi duce tw’u Rwanda baba bahagarikiye inyama.

Kuba ibirayi muri uyu mujyi wa Nyagatare bifatwa nk’ikiribwa cy’agaciro, ni uko ibiharibwa biva mu majyaruguru y’u Rwanda ndetse no mu gihugu cya Uganda. Nta birayi bihingwa muri aka karere n’ubwo iyo uhagenda, ubona ibyanya binini ahanini ari inzuri z’amatungo. Umwe mu bacuruzi asanga iki ari ikibazo ku batuye muri aka gace. Agira ati “biteye ikimwaro kugira amasambu angana atya kandi adatuwemo, tukaba turya igihingwa kiduhenze. Twifuza ko abayobozi bacu badukorera ubuvugizi tugashakirwa ubwoko bw’ibirayi bujyanye n’ubutaka bw’ino aha.”

Kuri bamwe ngo ibirayi ntabwo ari uko bihenze cyane ahubwo ngo biterwa n’uburyo abantu babikunda. Umukozi w’imwe muri resitora y’I Nyagatare abisobanura agira ati “ntabwo ari uko ibirayi bihenze cyane ahubwo twe tubana by’umwihariko abakiriya bacu bakunda ifiriti, kandi kuyiteka bisaba ibintu byinshi.” Ku bandi ariko ngo kuba badashobora kubibona igihe babishakiye, ari cyo gituma bifatwa nk’ifunguro ridasanzwe. Mukobwa Doreen agira ati “nk’ubu hano urebye ibihingwa byera ino ni ibishyimbo, ibigori, ibitoki na soya iri kuzanwa kandi dufite amasambu manini! Tuba dukeneye guhinduranya ibiribwa.”

Ku buyobozi bw’akarere ngo muri rusange Nyagatare yeza ibihingwa bitandukanye ku buryo iby’ihinduranya ry’ibiribwa ritakabaye ikibazo. Judith Mukanyirigira umuyobozi w’agateganyo w’aka karere, avuga ko n’ubundi byari byarageragejwe ariko bikanga. Agira “twageragereje mu mirenge ya Nyagatare, Matimba na Tabagwe ariko bikera utuntu duto ku buryo bitashyirwa mu bihingwa byacu”
Cyakora koko ngo ibirayi nk’ikiribwa gikundwa mu Rwanda kandi aka karere kakaba gafite ubutaka bunini bwo guhingwa, ngo muri iyi manda batangiye bazaganira na RAB barebe uko haboneka imbuto ijyanye n’imiterere y’ubutaka bw’aka karere.
Mu karere ka Nyagatare igiciro cy’ibirayi ntabwo kiri hejuru cyane ugereranyije no mu tundi turere kuko ubu ikilo kigura amafaranga 240.

Sosthene Musonera


Tanga igitecyerezo

Who are you?