Yashyizweho kuri 23 August, 2016 | 16:42

Nyagatare : Abahinzi bahuye n’amapfa batangiye gufashwa

Abahinzi bahuye n’amapfa mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyagatare batangiye gufashwa bahabwa ibiribwa. Ni nyuma y’aho izuba ricaniye muri aka karere rigatera bamwe gusuhuka.

Nyuma y’uko abahinzi bo mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Nyagatare bahuye n’izuba rikabije bikababuza kubona umusaruro bari biteze, ubu batangiye gufashwa.
Ni gahunda yatangiriye mu tugari tumwe tugize umurenge wa Rwimiyaga ikazakomereza no mu yindi mirenge ifite abahinzi bahuye n’iki kibazo cy’amapfa, aho abaturage bazajya bahabwa ibiribwa bagakora imwe mu mirimo nko gukora mu mihanda n’indi yakunganira ingengo y’imari ya Leta.

Uretse gahunda yo gutanga ibiribwa ku baturage bahuye n’izuba rikaze, Akarere ka Nyagatare gakomeje ingamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’iri zuba, rikunze kwibasira aka karere, harimo no kwegereza abaturage amazi hanashyirwa ingufu mu gukora amadamu yunganira ayari asanzwe ahari kugira ngo afate amazi azajya akoreshwa n’aba baturage mu gihe cy’izuba.

Umurenge wa Rwimiyaga iyi gahunda yo gutanga ibiribwa yatangiriyemo ni umwe mu mirenge yibasiwe n’izuba kuko hari n’utugari tumwe na tumwe tutigeze tubona umusaruro waba uw’Igihembwe cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ihinga (season A na B) aba bahinzi bakaba bashimira Leta ikomeje kubagoboka.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?