Yashyizweho kuri 21 July, 2016 | 08:58

Nyabugogo: Nta gahunda yo gukumira imodoka ziva mu ntara

Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali buravuga ko nta gahunda ihari yo gukumira imodoka ziva mu Ntara zitandukanye kugirango zitagera muri gare ya Nyabugogo nkuko bimaze iminsi bihwihwiswa .Buvuga ko gahunda iriho ari iyemeranijwe n’Umujyi wa Kigali n’ abandi bafatanyabikorwa mu birebana no gutwara abantu ,ariko itagamije gukumira imodoka ziva mu ntara.

Hashize iminsi hacicikana mu bitangazamakuru ndetse no mu biganiro abantu bagirana ko imodoka zose zituruka mu Ntara ziza mu Mujyi wa Kigali zitazongera kugera muri gare ya Nyabugogo,ahubwo zizajya zihagaraga mu nkengero z’ Umujyi wa Kigali.Nyamara umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali Sibomana Martin aravuga ko ayo makuru ari gukwirakwizwa ari impuha kuko nta cyemezo Umujyi wa Kigali wafashe cyo gukumira imodoka ziva mu Ntara. Agira ati “ nta gahunda yo gukumira imodoka ziva mu Ntara ihari. Icyo Umujyi wakoze hamwe n’abafatanyabikorwa bawo mu gutwara abantu ni ukunoza uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali hirindwa akajagari k’ imodoka nyinshi.”

Sibomana akomeza avuga ko ikibazo cy’impanuka ziterwa n’ imodoka nyinshi zikoresha umuhanda wa Kicukiro Centre werekeza I Bugesera cyangwa uvayo ugana Nyabugogo no mu Mujyi rwagati ari kimwe mu byatumye hafatwa icyemezo cyo kugabanya imodoka zikoresha uwo muhanda bityo izituruka mu muhanda uva Bugesera ziza mu mujyi wa Kigali zikajya zihagarara muri gare ya Kicukiro , abagenzi bazirimo bashaka gukomeza mu mujyi na Nyabugogo bagafata izindi zibazana.Ibi kandi ni nako bimeze kubifuza kujya mu Ntara bakoresheje uriya muhanda ugana Bugesera.

Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali anavuga ko iyi gahunda yo yamaze gutangira ubu abagenzi bakaba bakoresha ubu buryo mu kujya no kuva mu cyerekezo cya Bugesera. Uburyo nk’ubu kandi buzanakoreshwa mu kugabanya umubare w’ imodoka zinjira mu mujyi wa Kigali ziturutse mu Ntara y’ I Burasirazuba na none mu gice cy’umuhanda werekeza I Rwamagana. Izi nazo ngo mu minsi mike ziratangira gukoresha gare ya Kabuga akaba ariho zizajya zisiga abagenzi ari naho bazajya bazitegera .

Umujyi wa Kigali uvuga ko izi mpinduka zabanje kuganirwaho n’ inzego zose zifite aho zihuriye mu gutwara abantu bigafatwaho umwanzuro.

Ntibagamije kubuza iziva mu ntara kugera Nyabugogo

Nubwo hari amakuru akwirakwizwa ko iyi gahunda yaba igamije gukumira imodoka ziva mu Ntara ngo ntizizongere gukandagira mu Mujyi wa Kigali , ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali avuga ko ayo makuru atari yo ngo kuko uretse imodoka zituruka muri biriya bice byavuzwe haruguru izindi zose zituruka ahandi mu Ntara zo zizajya zihagarara muri gare ya Nyabugogo.Sibomana avuga ko imodoka zituruka Rusizi-Nyamagabe –Huye na Muhanga zizajya zikomeza zikaruhukira Nyabugogo aho guhagarika abagenzi ku Ruyenzi nkuko bamwe bari kubivuga.Ibi binareba imodoka zikoresha umuhanda Kigali-Muhanga –Karongi ndetse na Rubavu-Ngororero –Muhanga –Kigali.

Umujyi wa Kigali kandi unahakana amakuru avuga ko imodoka ziva mu majyaruguru mu turere twa Musanze na Gakenke ndetse n’ iziva Rubavu zikoresha umuhanda Kigali-Musanze ngo nazo zitazongera kugera Nyabugogo ahubwo ko ngo zizajya zihagarara I Shyorongi.Ngo ayo makuru nayo nta shingiro afite, kuko izo modoka nazo zizakomeza kugeza abagenzi muri gare ya Nyabugogo nk’uko bisanzwe.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?