Yashyizweho kuri 6 July, 2016 | 13:52

Ntawe ukwiye gucibwa intege no guca caguwa – Kanimba

Mu myaka itatu iri imbere, uhereye mu mwaka wa 2015 caguwa igomba kuba yacitse mu Rwanda . Ni icyemezo gisa n’icyavugishije benshi. Bamwe bavuga ko kije kubangamira abaturage b’amikoro make. Ku ruhande rwa Leta, ngo abantu ntibakwiye kugira impungenge kuko bizakoranwa ubushishozi kandi mu gihe gikwiye.

Icibwa rya Caguwa mu Rwanda ryatangiye kuvugwa ubwo Leta yatangiraga gukora ubukangurambaga bwo guteza imbere iby’ iwacu cyangwa se “Made in Rwanda” mu rurimi rw’icyongereza. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba avuga ko iyi gahunda yo guteza imbere iby’iwacu nubwo hari aho ihuriye no guca caguwa ariko ubundi ari gahunda ebyiri zatekerejwe mu buryo butandukanye.Kanimba agira ati “Gahunda yo guca caguwa ni gahunda yafashwe n’ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Byemeranyijwe ko mu gihe cy’imyaka itatu nta caguwa izaba ikigaragara muri ibi bihugu uko ari bitanu. Twihaye rero igihe cy’imyaka itatu uhereye 2015. Tukazagenda tuyigabanya buhoro buhoro tuzamura igiciro cyayo kugeza igihe izavira ku isoko.”

Minisitiri Kanimba akomeza asobanura ko iki cyemezo cyafashwe n’ ibi bihugu mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwabyo. N’ubusanzwe ngo gutumiza caguwa i Burayi n’ahandi bituma ibihugu bisohora amadevize menshi, bityo bigatuma ubukungu bujegajega nyamara hari ubundi buryo byagakwiye gukorwa. Guca caguwa mu Rwanda ngo bizatuma mu gihe cy’iyi myaka itatu ibihugu bya EAC byihaye u Rwanda ubwarwo rubasha kwinjiza miliyoni 450 z’amadorali.
Uretse n’aba b’amikoro make, bamwe mu baturage bavuga ko guca caguwa byaba byihuse kuko mu Rwanda nta nganda zikora imyenda zihagije zihari.

Nta mpungenge

Bamwe mu baturage bagaragaza impungenge z’uko mu guca caguwa mu gihugu hashobora kuzaba ikibazo cy’imyenda yo kwambara. Ku ruhande rumwe bagaragaza ko caguwa ihendutse dore ko hari n’aho umuturage ufite igiceri cy’ ijana yabashaga kwigurira umwenda wo kwambara.

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abaturage bavuga ko mu Rwanda kugeza ubu nta nganda zikora imyenda zihagije zihari ku buryo nibura zishobora no kwambika kimwe cya kabiri cy’abaturarwanda.

Kuri izi mpungenge Minisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda avuga ko zidakwiye kubaho kuko kugeza ubu Guverinoma iri kureba uburyo yakongerera imbaraga uruganda rwa UTEXRWA kugira ngo rurusheho gukora imyenda myinshi kandi myiza.
Kanimba avuga ko hari n’izindi nganda zihari nk’urw’ Abashinwa ruherereye mu gace k’inganda i Masoro, ndetse hakaba hari n’abandi bashoramari bamaze kwiyandikisha bashaka kuzana inganda zabo mu Rwanda.

Ku bavuga ko iyi gahunda nubwo ari nziza ku bukungu bw’igihugu ariko ikozwe huti huti, Kanimba avuga ko igihe cy’imyaka itatu batanze ari ukugira ngo abaturage babanze bayigire iyabo. Byongeye kandi, ngo ntibateganya gukura caguwa ku isoko cyangwa kuyikumira kwinjira mu Rwanda, ahubwo ngo bazagenda bayica intege bongera imisoro.

Ubwo yagezaga ku Banyarwanda ingengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko guhera ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi 2016 caguwa yose yinjira mu gihugu izatangira gusoreshwa ku kigero cya 70 %. Ibyo kandi bizakomeza kwiyongera kugera ubwo izajya isoreshwa 100%.

Hagati aho ariko, Minisitiri Kanimba asobanura ko ubu hagiye gushyirwa imyenda mishya myinshi ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda batangire kubona ko imyenda ihari kandi nta kibazo cyayo bazagira.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?