Yashyizweho kuri 17 October, 2017 | 13:02

Musanze: Abamamyi barahombya amakusanyirizo

Abikorera ndetse n’amakoperative mu makunyarizo y’ibirayi mu karere ka Musanze, bafite ikibazo cy’ abamamyi babaca inyuma bagatwara umusaruro udaciye mu makusanirizo. Ibi, biba intandaro y’ibura rya hato na hato ry’ibirayi. Kuri iki kibazo, hiyongera ho kwibwa ku minzani ikoreshwa nabo bamamyi.

Mu karere ka Musanze habarizwa amakusanyirizo 21 y’ibirayi, 5 ni ay’amakoperative andi asigaye ni ay’abikorera. Amakusanyirizo yose afite ikibazo cy’ibirayi bidahagije kubera abamamyi babitwara, babiguriye mu mirima y’abaturage. Abamanyi babigurisha abandi bikorera baturutse hirya no hino mu gihugu, bitabanje kunyura mu makusanyirizo. Ibi, bituma haba akajagari mu igurishwa ry’ibirayi, abahinzi akaba aribo babihomberamo cyane!

Na none, abahinzi b’ibirayi bahendwa ku minzani y’aba bamamyi, kuko iyo bajyanye umusaruro wabo ku makusanyirizo azwi, baba bizeye iminzani yabo, kandi bagahita bishyurwa. Benshi muri bo, bemeza ko ku mufuko w’ibiro 100, abamamyi bibaho nka kimwe cya gatatu bakoresheje iminzani yahinduwe ibipimo nyabyo. Igituma abahinzi bamwe na bamwe bashukwa n’abamamyi, ni uko ku kiro cy’ibirayi, bashobora kongeraho igiceri cy’atanu cyangwa icumi kuyo amakusanyirizo aba yatanze.
Nyiramajyambere Béatrice ushinzwe icungamutungo mu ikusanyirizo rya Nyange mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze agira ati ‘’Twe nta muhinzi tujya gukurira ibirayi mu murima we, ahubwo barabikura, bakabizana ku ikusanyirizo. Abamamyi bo, bagenda mu mirima yabo bitwaje kubakurira ibirayi nta kiguzi, ariko na bo bakabahendera ku minzani. Bashobora kugura nk’ibiro 80 kandi bo batwaye ijana. Ibi ni igihombo gikomeye aba mamyi batera abahinzi b’ibirayi”.
Nyiramajyambere Béatrice ashimangira ko n’abahinzi b’ibirayi baba batazi kureba iminzani y’abo bamamyi, bakongera no gushukwa n’uko babasanga mu mirima yabo, bababwira ko baborohereje urugendo rwo kujyana umusaruro wabo ku makusanyirizo.

Amakuru atangwa n’urubuga rwa interineti rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi agaragaza ko inkomoko y’akajagari mu kugirisha ibirayi nta sano ifitanye n’umusaruro udahagije. Iyi minisiteri ivuga ko abamanyi b’umusaruro mu mirima, ari bo nkomoko y’ibibazo byose byerekeranye n’ibiciro by’ibirayi.

Abamamyi babonewe umuti

Mu kiganiro abanyamakuru ba Pax Press bagiranye n’abahagarariye amakusanyirizo y’ibirayi ku wa 04 Ukwakira 2017 mu Karere ka Musanze, ubuyobozi bwavuze ko bitarenze tariki ya 30 Ukwakira uyu mwaka, abahinzi bose b’ibirayi bazaba bafite amakusanyirizo yabo babarizwamo, kandi ko ari itegeko. Ni mu rwego rwo gukumira abo bamamyi.
Ngendahayo Jean Damascène uhagarariye ubuhinzi mu ka Karere ka Musanze, agira ati ‘’Hagize ufatwa akora ibinyuranyije n’ibyo asabwa azajya ahanwa n’igihano abahinzi bo ubwabo bazishyiriraho.’’
Hagati aho ariko, bamwe mu bahinzi bemeza ko ubu buryo bushya buzabangamira abacuruzi basanzwe bafite ubushobozi bwo kwigereza umusaruro ku isoko rigari rya Kigali. Umwe mu bahinzi b’ibirayi, Bariyanga Juvénal avuga ko rishobora kubangamira abashora imari mu buhinzi bw’ibirayi bagamije kubyicururiza.
Akarere ka Musanze gatanga umusaruro uhagije iyo imvura yaguye neza. Nk’uko bigaragara ku website y’akarere ka Musanze, ubutaka bwahujwe buhingwaho ibirayi bungana na hegitari 20 283, hegitari imwe itanga umusaruro ungana na toni 29.71.
Ndayisenga Clarisse


Tanga igitecyerezo

Who are you?