Yashyizweho kuri 6 September, 2018 | 08:00

Muko: Abagore bashinja abagabo kubaharira inshingano z’urugo

Abagore bo mu murenge wa Muko bagaragaza ko bahariwe inshingano z’urugo n’abagabo babo. Ibi babigaragaje mu kiganiro cyavugaga ku itegeko rigenga umutungo w’abashyingiranywe ,impano n’izungura.

Abagore bo mu murenge wa Muko bavuga ko bahariwe ishingano z’urugo , aho bavunika cyane mu gushaka icyateza imbere urugo,mu gihe abagabo babo babaterereranye bigatuma hari byinshi batageraho kubera gukora bonyine.
Mukarutesi Marie Paul w’imyaka 56 afite abana 5 avuga ko abagabo bo mu gace ka Muko babaye nk’aho inshingano z’urugo zitabareba. Agira ati “ ubu buri kintu cyose gikenewe mu rugo ni njyewe kibazwa , guhinga, gushaka ibitunga urugo kwita kubana banjye, byose mbikora njyenyine kandi umugabo wanjye si ukuvuga ko adashoboye kumfasha, ahubwo icyo we abonye ajyana mu kabari akagaruka nta kintu asigaranye kandi ariwe wari ukwiriye kumfasha inshingano z’urugo kugira ngo dutere imbere.”

Mukantabana Chantal nawe ni umubyeyi w’abana 3 avuga ko kuba hari abagabo baharira abagore babo, inshingano z’urugo, byatumye bakora cyane nubwo bibasaba imbaraga nyinshi. Ati “ kuba nkorera urugo njyenyine byatumye nkora cyane nkura amaboko mu mifuka kuko nabonaga umugabo wanjye ntacyo amfasha. Gukora cyane byatumye ngira ibyo ngeraho , ndahinga nkeza neza ibirayi n’ibigori ariko ibyo mba nagezeho umugabo wanjye ampfashije twatera imbere cyane.”
Chantal akomeza asaba ubuyobozi ku bafasha guhindura imyumvire abagabo bo muri uyu murenge bafite nabo bagafasha abagore babo mu shingano z’urugo kuko byarushaho ku zamura imibereho y’ingo no kugera ku iterambere.

Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Muko, Musana Celine avuga ko kuba hari abagabo baharira abagore babo inshingano z’urugo ari ikibazo gihari ariko ngo si bose. Nk’ubuyobozi bagiye gushyira imbaraga mu kwibutsa abagabo inshingano zabo. Ati “tugiye ku bishyiramo imbaraga twifashishije igihe habaye inteko z’abaturage kugira ngo twongere twibutse abagabo ko bagomba gufatanya n’abagore babo mu gushakira hamwe icyateza ingo zabo imbere kuko urugo si urw’umuntu umwe.”

Muko ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze. Wiganjemo ubuhinzi aribwo rwego rwa mbere ubukungu bushingiyeho. Igizwe n’utugari 4, imidugudu 30, utuwe n’abaturage 19389.

Hategekimana Innocent


Tanga igitecyerezo

Who are you?