Yashyizweho kuri 19 July, 2016 | 10:27

Muhanga: Kubarura imitungo nyuma y’igikorwa bitinza itangwa ry’ingurane

Kwishyura abagomba kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange hari ubwo bikorwa bitinze ndetse rimwe na rimwe bikaba abagomba guhabwa ingurane barakuwe mu byabo kera. Mu mpamvu zikunze gutangwa havugwamo amadosiye y’abishyurwa arimo ibibazo, atuzuye cyangwa amakimbirane ashingiye ku butaka.

Ubwo bamwe mu bagize inteko ishingamategeko basuraga akarere ka Muhanga mu rwego rwo kuganira n’abaturage no kubakemurira ibibazo kuva ku wa 26-29 Kamena 2016,mu mirenge myinshi banyuzemo bahuye n’ikibazo rusange cy’abaturage bangirijwe ibyabo ku nyungu rusange bakaba batarahabwa indishyi.Nk’uko babigejejweho n’abaturage bo mu mirenge ya Rugendabari, Mushishiro, Nyarusange,Shyogwe na Kiyumba, imitungo yabo yanyujijwemo imihanda cyangwa imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi ku buryo butunguranye, nta barura ribaye.

Aba baturage basobanuriye abadepite ko habayeho kwangirizwa imitungo batabanje kubiganirizwaho neza hakabaho guhangana mu guharanira uburenganzira bwabo. Bavuga ko nyuma ,ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwaje kwemera ko imitungo yangirijwe ibarurwa kugira ngo hatangwe indishyi. Bati “kugeza ubu bamwe barishyuwe ariko abandi twarategereje turaheba.” Abatarahabwa indishyi basobanura ko byaba byaratewe n’ibibazo byagiye bigaragara mu madosiye ariko bakavuga ko bidakwiye ko bakomeza kuryozwa ingaruka y’ibyakozwe nabi n’abakabarengeye.

Babaruriwe nyuma yo kwangirizwa

Umuturage yagiye abyuka agasanga munsi y’urugo abantu baraca imihanda cyangwa baratunganya ahazaca amazi n’amashanyarazi. Iki gikorwa ntibigeze babimenyeshwa mbere y’uko gitangirwa. Uzamukunda Anastasie,atuye mu mudugudu wa Karama,akagari ka Ruli,mu murenge wa Shyogwe. Avuga ko ngo bakoze inama n’ubuyobozi bw’akarere, bababwira ko bagiye kubagezaho ibikorwaremezo birimo imihanda ndetse n’amashanyarazi. Ariko ntibigeze babwirwa igihe bizakorerwa. Kuba nta gihe bamenyeshejwe,byatumye bikomereza ibikorwa byabo by’ubuhinzi nk’uko bisanzwe. Nyuma batunguwe no kubona abagororwa bo muri gereza ya Muhanga,baje bakirara mu masambu yabo , batema intoki n’amashyamba, barandura imyaka baca imihanda nta nteguza cyangwa ibarura ribaye. Iki kibazo kandi kinavugwa na bamwe mu batuye mu mudugudu wa Cyakabiri, akagari ka Remera, umurenge wa Kiyumba. Aba baturage bavuga ko batunguwe no kubona amasambu yabo acibwamo imihanda ijya mu mudugudu watujwemo abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, batarigeze babarirwa agaciro kayo. Cyakora baje kubarirwa nyuma aho imihanda irangiriye. Bamwe muri bo bakavuga ko batishimiye amafaranga babariwe bituma bajurira, bakaba bataranabona n’ayo bari bemerewe.Ariko ngo hari n’abatarabarurirwa ibyangijwe.

Uku kubarura imitungo igikorwa cyararangiye, ngo byateje ibibazo bitandukanye ari na byo byatumye habaho gutinda kwishyurwa nk’uko bitangazwa na Muhashyi Joseph wo mu kagali ka Ruli, uhagarariye abangirijwe imitungo mu ihangwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi mu murenge wa Shyogwe. Ati “ibyacu byangijwe mu 2011.Twatinze kwishyurwa kubera ibibazo byagaragaye mu madosiye. Mu by’ukuri kuba ibarura ry’imitungo ritarakozwe mbere, n’igihe ribereye rikaba benshi batabizi byatumye habaho amakosa menshi ari na yo yadindije itangwa ry’indishyi.”

Amategeko arubahirizwa

Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice,umuyobozi wako avuga ko nta na hamwe bashobora kwimura abantu badakurikije imihango yose iteganywa n’itegeko.Ati “twe duca mu nzira zigenwa n’itegeko, tukabarura mbere, tukishyura abantu ku mitungo yabo, keretse ahanyujijwe imihanda ya VUP gusa ni ho tutirirwa tubarura.” Nyamara, mu gusobanura impamvu habayeho gutinda kwishyura abaturage bimuwe cyangwa bangirijwe imitungo, uyu muyobozi avuga ko nubwo hari abatarahabwa indishyi bitewe n’uko amafaranga ataraboneka, indi mpamvu ikomeye itera ugutinda ari amakosa n’amanyanga byagaragaye mu mafishi y’abishyurwa. Ati “ hari aho abantu bibaruje ku bitari ibyabo cyangwa ku mitungo itabaho, abandi bibaruje kabiri ku mitungo imwe”. Akomeza asobanura ko hari n’abibaruje batabaho(baringa), abajuriye bitewe no kutanyurwa n’agaciro imitungo yabo yabariweho ndetse n’abanditse bahagarika itangwa ry’indishyi bitewe n’ibibazo bishingiye ku micungire y’ubutaka .Ati “ibi byose byatewe n’uko abaturage batafashije mu gutanga amakuru ku mitungo yabaruwe.”

Nubwo bashinjwa kudatanga amakuru nyayo, abaturage bo bavuga ko uburyo ibarura ry’imitungo ryagiye rikorwamo ari bwo bwatumye habaho amakosa agaragara mu mafishi. Bati “kubarura barangijeguca imihanda n’imiyoboro cyangwa kubikora mu buryo butazwi byatumye habaho uburiganya bwinshi, burimo kubeshya ku mitungo, kudahabwa agaciro nyako, ‘gutekinika’,kwiba leta n’ibindi”.

Itegeko N° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange rivuga ko ko komite ishinzwe kwimura abantu,igomba kubimenyesha abazimurwa binyujijwe kuri radiyo,ibinyamakuru cyangwa se ubundi buryo bwose, kugira ngo abo bireba babimenye,bityo abaturage be kugira ibikorwa birambye bahakorera. Ingingo ya 16 y’iri tegeko iteganya ko uwimura agomba gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo urutonde rw’abafite uburenganzira bwanditse ku mpapurompamo z’ubutaka n’ibikorwa byabukoreweho bimanikwe ahagaragara kandi abo bireba bose babimenye hakoreshejwe inzira zose z’itumanaho zishoboka.

Itegeko rikemura impaka

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 29/06/2016 ku biro by’akarere ka Muhanga, Depite Nyirarukundo Ignacienne wari uyoboye itsinda ry’abadepite basuraga aka akarere yagarutse ku biteganywa n’itegeko. Kuri we, asanga intandaro yo gutinda gutanga indishyi ku baturage bangirijwe imitungo ku nyungu rusange ari uko hari ibitubahirijwe. Ati “Ukurikije ibyo abaturage batugejejeho , biragaragara ko kuba ibarura ry’imitungo ritarakorewe igihe cyagenwe, naho rikorewe bigakorwa mu buryo butamenyekanishijwe neza biri mu byatumye haboneka ugushaka guhangana hagati y’abaturage n’ubuyobozi hagakorwa n’ amakosa menshi mu mafishi yagombaga gushingirwaho mu itangwa ry’indishyi.” .

Ingingo ya 36 y’itegeko ryo kwimura abantu ku nyungu rusange,ryasohotse mu igazeti ya leta no35 ryo kuwa 31̸ 08 ̸2015,ivuga ko uwimuwe ku nyungu rusange ,agomba kuba yamaze guhabwa indishyi mu gihe kitarengeje iminsi ijana na makumyabiri(120),uhereye igihe komite y’inama njyanama y’akarere yemerejeho iyo ndishyi kandi bigakorwa mbere yo kwimurwa.Cyakora iri tegeko ntirivuga uko bigenda igihe haramutse hagaragaye amakosa mu mafishi nyuma y’uko indishyi yemezwa.

Kaberuka Telesphore na Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitecyerezo

Who are you?