Yashyizweho kuri 15 September, 2016 | 08:15

Mucubira: Kubera kubura umuriro babyarizwa ku matoroshi

Abivuriza mu kigo nderabuzima cya Mucubira giherereye mu Murenge wa Cyabakamyi muri Nyanza bavuga ko bitwarira udutadowa abandi bakabyarira ku matoroshi kuko nta muriro w’amashanyarazi uhaba.

Ubusanzwe ikigo nderabuzima cya Mucubira gikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, ngo ariko iyo ritavuye ari ryinshi umuriro urabura. Muri icyo gihe ngo abaganga baho bifashisha amatoroshi mu kubyaza ababyeyi bahabyarira, ndetse rimwe na rimwe abagiye kuhivuriza bwije bagatumwa buji n’udutatowa.
Nk’uko urubuga www.izubarirashe.rw rwabiganiriye na Mushimiyimana Ruth, umubyeyi w’abana batatu uvuga ko atwite yipimishirije ku kigo nderabuzima cya Mucubira, akajya no kubyara ari nijoro. Mushimiyimana yagize ati “Iyo umuriro wa panneau washize, bitabaza amatoroshi. Umuntu aba afite ubwoba ariko se twagira gute kundi?” Undi na we wivuriza kuri iki kigo ndarabuzima, avuga ko batumwa udutadowa na buji iyo bagiye kuhivuriza nijoro. Anavuga ko abaganga bajya babaha serivisi mbi iyo baje nijoro, bagasabwa kujya baza kwivuza habona. “Hari igihe twagiye kuvuza abana turi abagore bane ari nimugoroba, maze abaganga baratubwira ngo tujye tuza kare nk’aho indwara iteguza.”

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Mucubira Hajabakiga Pierre ahakana ko hari serivisi mbi zihabwa abaturage, ariko na none yemeza ko kutagira umuriro w’amashanyarazi ari ikibazo gikomeye kuri iki kigo nderabuzima. Hajabakiga avuga ko bacana umuriro w’imirasire y’izuba, ngo ariko mu itumba no mu gihe hari ikibunda uyu muriro ntuboneka, bikaba ngombwa ko biyeranja. “Nta mashanyarazi tugira, hari paneau ikora mu gihe cy’izuba nk’ikingiki…iyo izuba rigabanutse turawubura.” Avuga ko mu gihe cy’ijoro hifashishwa udutoroshi, na two dusaranganywa ahari ngombwa cyane kurusha ahandi. “Itoroshi tuzishyira ahasuzumirwa abarwayi, ahatangirwa imiti, ndetse n’aho tubyariza. Ahandi nko mu bitaro, abarwayi barirwariza bagashaka udutadowa na buji bakaba ari byo bacana.”
Ahakana ko nta murwayi wari wapfira kuri kino kigo nderabuzima kubera ikibazo cyo kutagira umuriro, ariko ntiyerura ngo avuge ko serivisi zo kuvura abarwayi zigenda neza mu kizima. Hajabakiga asaba ko mu gihe umuriro uzaba wagejewe mu murenge wa Cyabakamyi, ikigo nderabuzima cyazaba icya mbere mu kuwushyikirizwa kuko ukenewe cyane kurusha ahandi hose.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyabakamyi aherutse kubwira itangazamakuru ko bitarenze umwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017 umuriro uzaba wageze mu murenge ayoboye, n’ubwo utazahita ukwirakwizwa mu tugari twose.

PAX PRESS


Tanga igitecyerezo

Who are you?