Yashyizweho kuri 27 September, 2016 | 08:55

Mininfra: "Gushyiraho utwuma tugabanya umuvuduko ntibivuze ko impanuka zigabanutse"

Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa n’ishyirwa ry’utwuma tugabanya umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro.Nii bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka z’imodoka mu muhanda ziterwa no kurenza urugero rw’umuvuduko ugenwa n’amategeko.

"Speed governor" ugenekereje mi kinyarwanda ni akagabanyamuvuduko gakoranye ikoranabuhanga rihanitse ku buryo gatuma utwaye imodoka atarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha. Agendeye ku makuru kegeranije ajyanye n’imitwarire y’imodoka, umupolisi cyangwa undi wese ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda abasha kumenya niba imodoka yarengeje umuvuduko ugenwa n’amategeko cyangwa ko habayeho ikoreshwa nabi ryako.

Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa cyabereye ku Kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye i Remera mu karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Nzahabwanimana Alexis yavuze ko ushyiraho ‘speed Governor’ bitavuze ko impanuka zigabanutse, kuko ngo uretse kurenza umuvuduko hari ubwo impanuka zinaterwa n’uburangare. Ati “Twasanze ari byiza gushyira Speed Governor mu modoka zitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo mu rwego rwo guhangana n’impanuka, kuko iyo zikoze impanuka hapfa abantu benshi.” Niyo mpamvu uzangiza icyo gikoresho ku mpamvu izo ari zo zose azahanwa kuko azaba arwanya gahunda za Leta zigamije kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.

Iki gikorwa kije kubahiriza Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’Akagabanyamuvuduko mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka za hato na hato zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu.

Nzahabwanimana Alexis ati "Abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gukorera ku ijisho. Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni inshingano za buri wese. Abatarebwa n’iri Teka rya Perezida; ni ukuvuga abatwara ibindi binyabiziga; ntibabujijwe gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo."
Minisitiri Nzahabwanimana yaboneyeho gushima inzego zagize uruhare muri iki

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko ushaka akagabanyamuvuduko agana sosiyeti Beno Car Limited, kandi yibutsa ko ari yo idushyira mu modoka.

Itangizwa ku mugaragaro ry’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka ryishimiwe n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho bemeza ko umuvuduko urenze urugero rugenwa n’amategeko biri mu biteza impanuka mu muhanda. nk’uko igitangazamakuru umuryango.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza umwe muri bo ukorera Impuzamashyirahamwe Nyarwanda y’Amakoperative atwara abagenzi mu buryo bwa rusange (RFTC) witwa Ramathan Nsabimana yagize ati"Noneho abagenzi bagiye kujya bagenda umutima uri mu gitereko, bitandukanye na mbere aho babaga batizeye ko bagera aho bajya amahoro bitewe na bamwe muri twe bica amategeko y’umuhanda nkana." Undi ukorera Volcano Express witwa Marakia Kamana yagize ati:"Akagabanyamuvuduko kadufitiye akamaro kubera ko impanuka idatoranya.
Abazubahiriza ikoreshwa ryako bazazigama amafaranga y’amande bacibwaga kubera kurenza umuvuduko ugenwa n’amategeko."

PAX PRESS


Tanga igitecyerezo

Who are you?