Yashyizweho kuri 4 May, 2018 | 08:08

Mimuri: Bararana n’ amatungo kubera gutinya abajura

Ubujura bw’ amatungo cyane cyane amagufi mu murenge wa Mimuri, akarere ka Nyagatare gihangayikishije abahatuye. Bamwe mu baturage basigaye bararana nayo. Bavuga ko muri uwo murenge hadutse insoresore zituruka hirya no hino ndetse no mu murenge ubwawo zigakodesha utwumba two kubamo muri santeri ya Mimuri nyamara nta gifatika zikora bigakekwa ko arizo zikora ubwo bujura.

Kurarana n’ amatungo mu nzu ni kimwe mu bibazo byagarutsweho n’ umukuru w’ igihugu Paul Kagame mu mwiherero w’ abayobozi bakuru b’ igihugu uherutse kubera I Gabiro mu ntara y’ Iburasirazuba .Icyo gihe umukuru w’ igihugu yabazaga abayobozi b’ inzego z’ ibanze cyane cyane abayobozi b’ uturere impamvu hirya no hino mu gihugu hakigaragara abaturage bafite isuku nke kugeza naho bamwe bakirarana n’ amatungo .

Mu murenge wa Mimuri, akarere ka Nyagatare abaturage bakirarana n’ amatungo nabo barahari .Gusa bavuga ko kurarana n’ amatungo batabiterwa nuko bagira isuku nke ahubwo ngo ni impamvu z’ umutekano w’ amatungo yabo kuko kuri ubu hari ubujura bukabije bw’ amatungo muri uwo murenge . Uwitwa Rusanganwa Sam agira ati “…kugira ngo wizere neza ko itungo ryawe rifite umutekano ni ukuryizirikaho kuko hari n’ abarara bayaziritse ku gitanda nabo bararaho bitewe nuko inzu yabo ingana.Ibi kandi ngo ntaho bihuriye n’ isuku nke cyangwa amikoro make kuko na bamwe mu bifite badashobora kuyararira bahisemo kuyubakira inzu zometse kuzo bararamo ndetse bagashyiramo umuryango utunguka mu nzu nini kugira ngo nihagira igikoma babashe kubyuka.

Umutekano n’umwanda

Nsengiyumva Olivier nawe wo muri Mimuri we asanga nubwo abaturage bararana n’ amatungo mu rwego rwo kwirinda abajura babajujubije , byanga bigakurura umwanda kuko usanga inzu zarahindutse umunuko kubera amaganga y’ amatungo .Agira ati “ Kabone niyo wabyuka ukubura ute umunuko ukururwa n’ amatungo arara mu nzu abantu bararamo uranga ukawumva .Yemwe nta n’uwatinya kuvuga ko ari wo ntandaro y’ indwara zugarije aka gace .”Nsengiyumva akomeza avuga ko muri iyi santeri ya Mimuri usanga hari abantu cyane cyane urubyiruko ruhacumbitse ariko wakwibaza icyo bakora ukakibura .Agira ati “ abantu bacumbikira imburamukoro nabo dukwiye kubamagana kuko abo bantu birirwa bakina amakarita nta kazi kandi bagira nibo dukeka ko aribo baza kutwiba.“

Iki kibazo cy’abantu bakirarana n’ amatungo kinemezwa na bamwe mu bagize inama njyanama y’ akarere ka Nyagatare .Ubwo bari basuye umurenge wa Mimuri tariki ya 20 Werurwe umwe muribo yagikomojeho anashimangira ko atari muri Mimuri gusa ikibazo nkiko kiri. Yasabye abaturage kurushaho gukaza amarondo bakicungira umutekano , kuko nubwo bavuga ko bitangiye kugabanuka kuko muri uyu murenge babegereje inzego z’ umutekano bitakunda ko buri rugo rwabona umupolisi cyangwa umusirikare ururaramo ngo arucungire umutekano.

Batangiye gushyiraho irondo ry’ umwuga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Mimuri yemera ko iki kibazo cy’ abajura biba amatungo y’abaturage muri Mimuri gihari, gusa akavuga ko kimwe mu bisubizo bari kugishakira harimo no gushyiraho irondo ry’ umwuga .Kugeza ubu akagari kamwe mutugari dutanu tugize umurenge wa Mimuri niko kamaze kwishyiriraho abanyerondo b’ umwuga aho buri rugo rutanga amafaranga 1000 bityo itsinda ry’ abagabo babigize umwuga bakabacungira umutekano kandi bigakorwa mu buryo bunoze .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge wa Mimuri ariko avuga ko aho iri rondo ritari ari naho hakunze kuvugwa ubwo bujura bakaba bari gushishikariza n’ abatuye mu tundi tugari dusigaye kwishyira hamwe bakishakamo irondo ry’ umwuga mu rwego rwo guhashya burundu iki kibazo cy’ abajura b’ amatungo .

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?