Yashyizweho kuri 18 July, 2016 | 15:14

Macky Sall: Nta terambere rirambye nta mashanyarazi ahagije

Perezida wa Senegal, Maky Sall yashimangiye ko ibikorwa by’iterambere umugabane wa Afurika wifuza kugeraho bitashoboka hadashyizwe imbaraga mu ishoramari ry’ingufu z’amashanyarazi. Ibi yabitangaje mu nama y’umuryango w’afurika yunze ubumwe iteranye ku nshuro ya 27 i Kigali.

Mu nama yigaga ku bufatanye bushya bw’iterambere ry’afurika izwi nka NEPAD (New Partnership for Africa Development) yitabiriwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo wari uhagarariye Perezida wa repubulika Paul Kagame,Perezida wa Senegal wayiyoboye yashimangiye ko nta mashanyarazi ishramali Afurika yifuza ridashobora kugerwaho yaragize ati” “Ubushobozi bwose twaba dufite mu nzego zinyuranye ntibwatuma tugera kw’iterambere iryo ariryo ryose mu gihe tudafite amashanyarazi ahagije kandi mu buryo burambye….Birakenewe rero ko twibanda cyane ku gukwirakwiza amashanyarazi kuri uyu mugabane, tudafite amashanyarazi ntidushobora kugira inganda.”

Ibi kandi byashimangiwe na madame Nkosazana Dlamini Zuma, umuyobozi w’umuryango w’afurika yunze ubumwe, nawe washimangiye ko amashanyarazi mu bihugu byinshi by’umugabane w’afurika akiri make ibi bikanatuma inganda nini zitahashinga inganda, yaragize ati” nta gihugu cyatera imbere nta nganda, kandi murabizi ko kugirango uruganda rubeho kimwe mu byibanze rukenera ni amashanyarazi ahagije, ayo rero ntayahari, kandi si uko yabuze ahubwo nta mbaraga bishyurwamo…ndahamagarira abakuru b’ibihugu bateraniye mu nama I Kigali kwiha inshingano ikomeye yo gushakira ibihgu byabo amashanyarazi yo musingi w’iterambere.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama mw’ijambo yavuze yagaragaje ko u Rwanda nk’igihugu gishaka kwihuta mw’iterambere ingingo zose ziterambere ryifuzwa mu mugambi wa NEPAD u Rwanda rugeze kure ruzishyira mu bikorwa aha yagaragaje uburyo igihugu kimaze kugera ku bikorwa remezo byinshi birimo n’amashyanyarazi aho mu cyerekezo 2020 igihugu kihaye kiswe, abagerwaho n’umuriro w’amashyanyarazi bazaba bageze kuri 70%, mu gihe kuri ubu bari hejuru ya 30%. yaragize ati” Icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu rirangajwe imbere na nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri ubu biratugaragarira ko umubare w’abaturage biteje imbere kubera kugerwaho n’amashanyarazi hirya no hino mu byaro ushimishije, ibi rero bidutera imbaraga mu bijyanye no gukomeza gushyira mu bikorwa imishinga minini igamije kubyara ingufu z’amashanyarazi, hagamijwe kureshya abashoramali benshi bifuza gushora imali mu Rwanda”.

Umugambi wa NEPAD watangijwe mu mwaka wa ugamije kwihutisha iterambere ku mugabane w’afurika, ibihugu bigize NEPAD birimo n’u Rwanda bikaba byariyemeje kwigenzura hagamijwe kunoza imiyoborere iganisha ku kwihutisha ku mutungo w’afurika, ibi bihugu bisanga uhagije kugirango Afurika yihaze ku bikorwa remezo.

Nizeyimana Elias


Tanga igitecyerezo

Who are you?