Yashyizweho kuri 12 May, 2016 | 10:45

Kwakira inama mpuzamahanga ku bukungu biraharanirwa

Ku nshuro yambere u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku bukungu. Kuyakira ntibyizanye. Ni umwanya ruhagazeho mu by’ubukungu muri Afurika no ku isi, ndetse no ku bw’ingamba rufata rugamije guteza imbere ishoramari. Kwakira abayitabiriye barenga igihumbi bo mu nzego zitandukanye, ni n’uburyo bwo kureshya bamwe muri bo kugira ngo babe bahashora imari.

Ku nshuro ya 26, inama ya World Economic Forum (WEF) kuri Afurika ibereye mu Rwanda ku nsanganyamatsikoi “Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation”. Ugenekereje mu Kinyarwanda, iyi nama iriga ku buryo bwo guhuza ubushobozi bwa Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi nama igamije guhindura isi, ni ihuriro ry’abikorera, Leta ndetse n’abandi bavuga rikumvikana ku isi yose. Iri huriro rihuza abayobozi mu bya politiki, mu bucuruzi ndetse n’abandi, maze bakagena umurongo ngenderwaho mu iterambere ry’inganda mu turere no ku isi.

Imvo n’imvano ya WEF

Nk’uko bigaragara ku mbuga za Wikipedia na weforum.org, Ihuriro ry’Ubukungu ku isi ryatangijwe mu mwaka wa 1971 nk’ihuriro ritagamije inyungu, rifite iyicaro gikuru i Geneva mu Busuwisi.Ryatangiye ari ihuriro ryigenga, ridafite aho ribogamiye, ridaharanira inyungu izo ari zo zose.
Iri huriro riharanira ko ishoramari n’ubucuruzi bitera imbere mu nyungu z’isi yose, rikanateza imbere amahame y’imiyoborere myiza.Abagize iri huriro ngo bizera ko iterambere rigerwaho binyuze mu guhuriza hamwe abantu b’ingeri zose bafite ubushobozi no gukora impinduka nziza.
Ubusanzwe, iri huriro rigira inama ihoraho ikorerwa ahitwa Davos, ni umusozi uherereye mu misozi miremire izwi nka Alpes mu Busuwisi. Iyi nama ihuza abayobozi 2500 bo mu bucuruzi, abanyepolitiki bakomeye, abanyabwenge batoranyijwe ndetse n’abanyamakuru, maze hakaganirwa ku ngingo zihangayikishije isi.
Iri huriro kandi ritegura inama ziri hagati y’esheshatu n’umunani mu turere dutandukanye tw’isi buri mwaka, nko muri Amerika y’Epfo, Aziya y’Uburasirazuba, Afurika n’ahandi, n’izindi nama ebyiri zibera mu Bushinwa no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu buri mwaka.

Kwakira WEF si tombora

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa www.weforum.org, ngo u Rwanda ni igihugu cyakoze impinduka zidasanzwe kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.Ngo u Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga mu karere, kikanaba igihugu cya mbere kihuta mu iterambere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara.
U Rwanda kandi ngo ni igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika gifite ubukungu butajegajega, rukaba n’urwa mbere kuri uyu mugabane mu gukora impinduka zigamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi. Izi ni zimwe mu mpamvu zatumye u Rwanda rutoranywa ngo rwakire iyi nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika.
Inama y’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi kuri Afurika iri kuba ku nshuro ya 26, ikaba iri guhuza abayobozi n’abavuga rikijyana mu by’ubucuruzi, leta na sosiyete sivili mu karere, muri Afurika no ku isi. Kuri ino nshuro, Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku isi kuri Afurika iriga uburyo hahuzwa amikoro ya Afurika binyuze mu mpinduka mu by’ikoranabuhanga rigezweho.
Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi kuri Afurika iheruka 2015, yabereye mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, yigaga uburyo bwo kwigira ku mateka maze hagashyirwaho ingamba zafasha mu iterambere ry’uyu mugabane.

Iyi nama iteraniye i Kigali ihuje abagera ku bantu 1200 baturutse ku migabane itandukanye y’isi.

PAX PRESS


Tanga igitecyerezo

Who are you?