Yashyizweho kuri 12 April, 2016 | 09:44

Ibura ry’umuhanda mwiza rihombya abarema isoko rya Kivuruga

Abaturage bo mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru barema isoko rya Kivuruga barashimira Leta ko yabubakiye isoko, ariko bagasaba ko hakorwa n’umuhanda urigeraho kuko kugeza ubu nta modoka ishobora kurigezaho ibicuruzwa. Ibyo bibatera igihombo

Mu murenge wa Kivuruga abaturage bubakiwe isoko rya kijyambere. Iri risimbura agasanteri gato kandi ka kera kari ku muhanda. Nyamara nta muhanda mwiza uhari kuko uhari ntukoze ku buryo imodoka zishobora kuwunyuramo. Abacuruzi bibasaba kwikorera ibicuruzwa byabo bakabizamura ku isoko, cyagwa se bakabigeza aho imodoka zishobora kubikura igihe bagiye gucururiza ahandi.
Uwimana Yeremiya utuye mu kagari ka Sereri, umurenge wa Kivuruga, avuga ko bari bafite ikibazo cy’isoko, nyuma ubuyobozi bubemererea kuribaha. Gusa ngo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yababwiye ko umuhanda ugana kuri iryo soko bazawushyiriramo garaviye. Ntibirakorwa.

Uwimana agira ati “ Mbere isoko ryari kure kuko ryaremeraga mu Kivuruga kuri kaburimbo, none ubu aho ryashyizwe byaradufashije cyane kuko byatumye Leta itwemerera umuhanda. Gusa turacyawutegereje”.
Akomeza avuga ko kugeza ubu nta kintu washaka mu isoko rishya ngo ukibure, icyo basigaje kubona banasaba akaba ari uko ryajya rirema buri munsi, kandi n’umuhanda ukihutishwa kugira ngo bakomeze boreherezwe mu kwiteza imbere.

Bishimiye isoko, bategereje umuhanda

Habimana Jean de Dieu utuye mu mudugudu wa Bigogwe, akagari ka Kintare, umurenge wa Kivuruga avuga ko hari byinshi isoko ryabafashije, aho bariremeraga bwa mbere bavuga ko hari hafunganye, ariko kuri ubu aho bariremera haragutse.
Avuga ko aho isoko ryashyizwe ari heza, ko mbere ryari ahantu hahanamye, kuburyo kujyana ku isoko amatungo nk’inka byabagoraga kuzigurisha.
Habimana yagize ati “ Bimwe nishimira ni uko kuri ubu isoko turema ryubakiye kandi risakaye. Aakarere kacu gakunze kuzamo imvura, ariko ubu iyo imvura iguye nta kibazo tugira”.

Abaturage bavuga ko hari ibyo bishimira bagezeho nyuma yo kwegerezwa isoko, ariko hari na zimwe mu mbogamizi bakigaragaza ku byanozwa ngo barusheho gutera imbere, birimo ko umuhanda wakubakwa vuba kandi amasaha y’ifungurwa ry’isoko akongerwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuruga avuga ko nubwo amaze igihe gito atangiye kuyobora, icyagendereweho ari kugira ngo isoko rishyirwe hariya muri gahunda yo kwagura umujyi. Avuga ko nubwo isoko rikiri kubakwa hari byinshi ubuyobozi buteganyiriza abaturage birimo nk’umuhanda, kandi abaturage bagakomeza kuryubaka iruhande mu rwego rwo kwagura agasantere ka Kivuruga. Yagize ati “Twabitanzemo raporo, Akarere karahasura, ubuyobozi bw’intara burahasura n’intumwa za Leta zirahasura bifatwaho umwanzuro ko hazubakwa umuhanda munini uzajya ufasha abaje guhahira mu isoko, n’abaturage bahaturiye bakoroherezwa mu ngendo.”

Ku bijyanye n’mbogamizi abaturage bafite z’uko isoko rirema iminsi ibiri gusa, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge avuga ko niba ari cyo cyifuzo cy’abaturage ko isoko ryajya rirema iminsi yose, abaturage bakaba bahari n’ibicuruzwa bihari, ibyo bitatwara iminsi myinshi ngo bifatweho umwanzuro.
Isoko rya Kivuruga riherereye mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke, intara y’Amajyaruguru.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitecyerezo

Who are you?